Ushobora kuba warumvise inkuru z’ibyamamare bikomeye ku rwego mpuzamahanga bimaze kugira imyaka myinshi y’ubukure ariko ku masura yabyo ugasanga bagitemba itoto, ndetse n’imiterere yabo ukabona baragaragara neza cyane ku buryo n’abandi basanzwe biganjemo urubyiruko bakora ibishoboka byose birimo no kwibagisha kugira ngo batere nk’ibyo bya
Nubwo ibyo kwibagisha bimwe mu bice by’umubiri hagamijwe kubona imiterere umuntu yifuza no kwikururira igikundiro, byari bisanzwe bimenyerewe ku bantu b’igitsinagore aho bibanda ku kongeresha ikibuno n’amabere, mu minsi ishize humvikanye ko abagabo na bo bakataje mu kuyoboka abaganga mu gikorwa cyo kwibagisha amaguru bashaka kuba barebare.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yakomoje kuri iyi serivisi yanatangiye gutangirwa mu Rwanda, ubwo yasubizaga Umudepite wamubajije ibyo gushyira mu itegeko ibijyanye no kwibagisha kugamije guhindura imiterere y'ibice by'umubiri n'ubwiza.
Uyu Mudepite yabajije niba
nta kundi Minisiteri y’Ubuzima itaratekereje kuba yaha umurongo ibirebana no kuba hari abibagisha
bagamije guhindura bimwe mu bice by’umubiri wabo ndetse no kongera ubwiza biganjemo urubyiruko, kuko
hari ibibazo byinshi bigenda byumvikanamo umunsi ku wundi.
Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko serivisi z'ubuvuzi zivuka ku isi ari nyinshi cyane bitewe n'umuvuduko isi iri kugenderaho aho buri mwanya haza ibintu bishya, ashimangira ko bari bahereye kuri serivisi babona ko zihutirwa cyane ariko n’ibindi bizakomeza kwigwaho kugira ngo amategeko ahuzwe n’igihe.
Yagize ati: “Ngira ngo
iby’ubuvuzi birihuta cyane, hari byinshi biza n’ubu tuvugana hari ibiri buze
kuza, ariko twarabibonye ko ari ibintu byaje byihuta, ndetse n’aha mu Rwanda
mwarabyumvise ko byatangiye kuhagera.
Ngira ngo iki twazakiganiraho ariko twe ntabwo twari twagitekereje kuba ari icyaba kihutirwa ubu, kuko twarebaga cyane cyane abatabona serivisi z’ubuzima bikabaviramo ibyago runaka […] Ibindi, kuba umuntu yakwihindura uko umubiri we umeze, ngira ngo twabonaga dukwiye gufata ibyihutirwa cyane. Ibindi, n’ubundi n’amategeko yacu azagenda ahuzwa n’igihe uko biza ariko twari twafashe ibikomeye kandi byihutirwa cyane.”
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Abadepite umushinga w'itegeko rigena serivisi z'ubuvuzi ku ya 5 Ugushyingo 2024.Ubusanzwe kwibagisha
umubiri ibizwi nka (plastic surgery) bigira ibice bibiri, birimo kwibagisha
hagamijwe gukosora inenge, nk’ubushye, inkovu yabaye nini ikanga gukira,
indwara idasanzwe n’ibindi ibizwi nka ‘Reconstructive surgery’.
Ubwo buryo butandukanye
n’ubundi aho umuntu ajya kwibagisha nta kibazo yagize ahubwo agamije ubwiza, ha
handi umuntu aba ashaka kugira umubiri utandukanye n’uwo afite akibagisha
nk’ikibuno, amazuru, amabere n’ibindi ibizwi nka ‘cosmetic surgery’.
Ukora ibijyanye no kubaga
hagamijwe gukosora inenge agomba kuba ari umuganga wabyigiye, ni ukuvuga ari
inzobere afite ubumenyi ku miterere y’umubiri w’umuntu n’imikorere yawo byose
akabijyanirana n’ubwo kubaga.
Ni mu gihe ibijyanye no
kwibagisha ibice by’umubiri hagamijwe ubwiza gusa bishobora gukorwa n’abaganga
batandukanye bijyanye n’igice cy’umubiri ushaka kwibagisha ashaka.
Nk’abazobereye kubaga
abantu bashaka kwihinduza ubwiza cyangwa gukosora inenge, inzobere mu bijyanye
n’indwara z’uruhu, iz’amaso, abazobereye kubaga amatwi amazuru n’ingoto,
amabere, ikibuno n’ibindi.
Muri Nzeri 2016, nibwo
byatangajwe ko serivisi zo kubagwa hagamijwe kongera ubwiza cyangwa gukuraho
inenge abantu benshi bajyaga gushakira hanze zagombaga kujya zitangirwa mu
Rwanda bikozwe na KFH.
Muri serivisi zatangiye
gutangwa harimo kugabanya inda, kugabanya ibinure ku mubiri, gutunganya
amabere, kugabanya amabere y’abagabo, guhindura imiterere y’amatwi n’ibindi
ariko byose bigakorwa mu gukosora inenge.
Izi serivisi zigitangira
uwazishakaga yatangaga amafaranga ari hagati ya miliyoni 1,5 na 2,5 Frw.
Ubu bwoko bw’ubuvuzi
bushobora kugira ingaruka zitandukanye, inzobere muri bwo zigaragaza ko bigoye
kwizeza umuntu ko nta ngaruka azahura na zo, ari yo mpamvu mbere yo kubagwa
ubishaka aba agomba kuba yiteguye kubona impinduka nziza cyangwa mbi.
Ingaruka zishobora
guturuka ku muganga ndetse n’umurwayi bitewe n’imiterere y’umubiri we na bimwe
mu bintu yagize akamenyero birimo no kunywa itabi n’ibindi.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatanze umucyo ku bijyanye no kuba kwibagisha hagamijwe kongera ubwiza no guhindura imiterere y'ibice by'umubiri byashyirwa mu itegeko
Ni ibikubiye mu byo yagejeje ku Nteko Rusange y'Abadepite
Minisitiri Dr Sabin yavuze ko na byo bizatekerezwaho
TANGA IGITECYEREZO