Abagabo b’inararibonye bayoboye Rayon Sports baherutse gukora inama igaruka ku itetambere ry’iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda baganira ku buryo bakongera kuyigira ikipe ihatanira ibikombe ihozaho, biyemeza gutangira batsinda Kiyovu Sports bamaze imyaka irenga itatu batayitsinda.
Kuri uyu wa Gatatu itariki 30 Ukwakira 2024 mu Kiganiro Rayon Time gitambuka kuri Radio Isango Star ni bwo abanyamakuru bayo ari bo Roben Ngabo na Wasili bagaragaje ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kuko abayobozi bose bayiyoboye bicaye hamwe bakarebera hamwe ibibazo ikipe ifite biyemeza kuyiba hafi.
Amakuiru yavuye kuri Radiyo Rwanda ahamya ko mu minsi ishize abayoboye Rayon Sports bari hafi mu mujyi wa Kigali bateraniye hamwe mu nama yamaze amasaha arenze 8 ariko atageze ku 10, aho yatangiye saa munani z’ijoro kugeza saa mbiri za mu gitondo.
Aba bagabo
bayoboye Rayon Sports bari kwivuga ibigwi mu gihe iyi kipe iri kwitegura
gucakirana na Kiyovu Sports, bakababazwa cyane nuko Rayon Sports iheruka gukura
intsinzi imbere ya Kiyovu ubwo yayoborwaga na Sadate Munyakazi.
Inkuru nziza mu bufatanye bw’ibikomerezwa byayoboye Rayon Sports ni uko bemeje ko amatsinda yabaga muri Rayon Sports akurikije ubushobozi bwa bamwe mu bayikurikiranira hafi bitagikwiye, ahubwo gufasha ikipe bigomba kujya bikorerwa hamwe.
Abanyamakuru
bakora ikiganiro Rayon Time bagize amatsiko yo kumenya icyatumye abagabo
bayoboye Rayon Sports bahurira hamwe nuko bivuga imyato, bavuga ko n’amakimbirane
yumvikanaga hagati yabo ubwo umwe yabaga ayoboye atazongera kumvikana ukundi
ahubwo bazashyira hamwe mu gukemura ikibazo cy’ubukene kivugwa muri
Rayon Sports.
Mu bayobozi baganiriye na Rayon Time buri wese yakubitaga agatoki ku kandi avuga ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kandi nta bibazo by'amafaranga bizongera kumvikana kubera ubufatanye.
Paul Muvunyi nawe wayoboye Rayon Sports yagize ati: ”Turi kumwe kuko turi aba Rayon, turi kumwe kuko dufite
umugambi wo kubaka Rayon Sports, ya yindi abantu bari bazi itwara igikombe. Murabizi
ukuntu twazamukaga imisozi tukamanuka iyindi ibyishimo ari byose, turi kumwe
rero ngo tugarure ibyo byishimo.
Muvunyi
yabajijwe ku bibazo byavugwaga ko yagiranaga na Munyakazi Sadate ubwo Sadate yari ayoboye
Rayon Sports, ku buryo abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice hakabaho
aba Muvunyi n’aba Sadate, abazwa niba ibyo bintu bikiriho ndetse n’uko bongeye
kwicarana ku ntebe imwe baganira ku iterambere rya Rayon Sports.
Ati: ”Nta ba
Muvunyi, nta ba Sadate, hari aba Rayon. Ubu ni bwo butumwa buhari ubundi
tukongera tugatsinda kuko iyo tubyina Murera nta ba kanaka baba barimo, twese
tuba turi aba Rayon, ni byo dukumbuye turagira ngo twese twongere turirimbe Murera".
Munyakazi Sadate nawe wayoboye Rayon Sports akayivamo nta nkuru, yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu kubaka Rayon Sports ikomeye cyane ndetse bakanatanga amafaranga yo gufasha abakinnyi.
Yagize ati: ”Rayon Sports ni ya yindi tumenyereye, ni ya yindi yasohotse ikazenguruka Africa
iri kumwe na Perezida Muvunyi, ikazenguruka Africa yose uhereye mu bihugu by’abaturanyi,
ugakomereza mu Majyepfo ya Africa ikajya mu Majyaruguru ya Africa, ni ya Rayon
Sports ikubita.
Numvise
umuntu umwe wavuze ngo babwire aba Rayon y’uko ahari kubera umukino wo ku wa
Gatandatu. Nyakubahwa Perezida Muvunyi uyu muntu sitwamuha ubutumwa ngo ahubwo atwitegure. Twitegure nk’aba Rayon Twitegure nk’abanyabikombe kugira ngo
bakwereke ibikombe uko bitegurwa n’uko bitwarwa."
Umuvugizi wa
Rayon Sports Robben Ngabo yahise yunganira Munyakazi Sadate amubwira ko
Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports ariwe wateguje abasaza ba Rayon Sports
ko azabatsinda cyane ko n’abasaza ba Kiyovu Sports nabo bari kongera kwishyira
hamwe.
Sadate
yakomeje agira ati “Kiyovu baratuzi ntabwo tuje kuyibabaza nk’uko twayibabaje
igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu tuzayibabaza gahoro tumaranye
igihe kandi turiteguye."
Munyakazi Sadate yabajijwe ku buryo Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Kiyovu idahagaze neza muri iyi minsi, anabazwa uburyo bazashyiraho mu gufasha iyi kipe kubona amafaranga.
Ati: ”Ibyo ni byo byaturanze kuva kera nta Rayon Sports itagira ka Prime ku bakinnyi, ka prime kuri Stade kakabatera imbaraga zidasanzwe n’ibyishimo bijebuje. Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekerejeho kandi neza.
Abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiriye. Ibyo ni ibyanjye na Perezida Muvunyi ariko n’aba Rayon muri rusange hirya no hino dukore mu mifuka yacu dukande akanyenyeri dushimishe abasore bacu. Abayobozi n’abafana baze dufatanye uko utureba hano tuzaba duhari."
Perezida Rwagacondo yavuze ko Rayon Sports ayizi ihangana na Kiyovu Sports anateguza aba Rayon gutsinda Kiyovu.
Perezida
Rwagacondo nawe yagize ati “Ndagira ngo nkubwire ko Kiyovu twahanganye kuva
Kera, biranshimishije ko uwo mupira uzaba mpari kandi nkaba ndi mu baperezida
bari gutegura gutsinda Kiyovu, ndagira ngo mbamenyeshe nko tuzayitsinda."
Perezida
Rwagacondo yabajijwe niba yiteguye gutanga inkunga yaba amafaranga, ibitekerezo
kugira ngo ikipe ikomeze kumera neza nuko agira ati “Nk'uko twateguye imikino
yabanje nkeka ko ari ko turi gutegura Kiyovu, ikizasabwa ngo dutsinde Kiyovu
tuzagitanga kandi tuzayirangiza."
Rwagacondo
yibukijwe ko Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ukwishyira hamwe kw’abasaza ba Rayon
Sports ntacyo bizakangaho Kiyovu cyane ko n’aba Kiyovu nabo bari kwishyira
hamwe.
Rwagacondo yakomeje agira ati “Juvenal yayoboye Kiyovu ntagihari cyane, gusa naramwumvaga, ndagira ngo amenye ko abo yita Abasaza harimo n’abakuri bato.
Tuzabatsinda
tuzabatsinda, kuko ibisubizo biri mu barayon kandi ni ibisubizo birambye. Icya kabiri ni ugushira hamwe ngo tugire
umushinga muremure tumaze iminsi dukoraho kandi twabihurijeho twese".
Abasaza bayoboye Rayon Sports bongeye kwishyira hamwe bubaka Rayon Sports iryana biyemeza gutangirira kuri Kiyovu Sports bakubita.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Kiyovu Sports izakina na Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda.
Rayon Sports ni ikipe inyotewe no gutsinda umukino wa Kiyovu Sport cyane ko imyaka igiye kuba ine Rayon Sports itazi gutsinda Kiyovu Sport uko bisa.
Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bayoboye Rayon Sports bahagurukiye kuyigarura ku murongo
Rayon Sports yahigiye guhera kuri Kiyovu Sports itsinda cyane ko idaheruka kuyitsinda
TANGA IGITECYEREZO