Akarengane gakabije, gukoreshwa ubucakara mu bihe by’ubukoloni no guhezwa mu bukungu, ni bimwe mu bibazo byugarije Afurika n'Abirabura hirya no hino ku Isi mu binyejana byinshi ariko ntibyigeze bihagarika ivuka ry'abirabura bagiye bakora cyane uyu munsi bakaba batunze imitungo ibarirwa muri za Miliyari z'Amadolari.
Aya
mateka, yagiye ahindurwa n’ivuka ry’abaherwe banyuranye b’abirabura,
ibyashimangiye ko umuryango mugari w’abirabura ndetse n’uwa Afurika
byumwihariko ushobora kubungabunga ubutunzi bwawo.
Usanga
nubwo Afurika ifite umutungo kamere mwinshi, ubukungu bwinshi bw’uyu mugabane
ntibutera imbere bitewe n’ibikorwa remezo bidahagije, imiyoborere mibi no
gushingira ku mari yo hanze.
Mu
rwego rwo gushyigikira imishinga Nyafurika n’iy’abirabura, abaherwe b’abirabura
usanga bagira uruhare runini mu kuyitera inkunga.
Urutonde
Forbes yashyize ahagaragara tariki 10 Ukwakira 2024, rugaragaza ko David
Steward, washinze ikigo cya World Wide Technology (WWT), yahagurukije
umunya-Nigeria Aliko Dangote ku mwanya w’umwirabura ukize kurusha abandi ku
isi.
Kuri
uru rutonde, haragaraho abandi baherwe nka Oprah Winfrey umaze imyaka myinshi
aza mu b'imbere, Robert Smith, umuraperi Jay-Z, Michael Jordan n'abandi.
Ikinyamakuru
Forbes cyashyize ahagaragara urutonde rw’Abirabura bakize kurusha abandi ku
Isi, aho Oprah Winfrey ari we mugore wenyine ukomeje kugaragara kuri uru rutonde.
Ni mu gihe Aliko Dangote
wo muri Nigeria atakiri ku mwanya wa mbere kuko yawukuweho n’Umunyamerika, David
Steward utunze Miliyari 11.4 z’amadolari, akaba yaje ku mwanya wa 206 ku isi.
1.
David Steward
David Steward ni we muherwe uza ku mwanya wa mbere mu birabura bakize cyane ku Isi. Uyu mukambwe w'imyaka 73 y'amavuko, ni we nyiri ikigo cya World Wide Technology kiri mu bikomeye muri Amerika.
Ku rutonde rw'abatunze agatubutse ku Isi, Forbes yamushyize ku mwanya wa 206, hamwe n'umutungo ungana na Miliyari 11.4 z'amadolari.
2.
Aliko Dangote
Uyu Munya-Nigeria nubwo
yavuye ku mwanya wa mbere nk’Umwirabura ukize kurusha abandi ku Isi, ariko
akomeza kuba Umunyafurika uza mu baherwe b'imbere. Afite inganda za sima mu bihugu nka
Nigeria, Zambia, Senegal, Tanzania and Afurika y’Epfo.
Dangote w'imyaka 67 y'mavuko, niwe mwirabura wa Kabiri ukize cyane ku Isi mu 2024, akaza ku mwanya wa 211 mu baherwe bose b'Isi, akaba atunze Miliyari 11.3 z'Amadolari.
3.
Robert F. Smith
Robert Fredrick Smith uza ku mwanya wa Gatatu mu birabura batunze za Miliyari z'madolari ku Isi, ni umunyamerika w'umuherwe wamenyekanye cyane mu bikorwa by'ubucuruzi n'iby'ubugiraneza.
Ni uwa 224 mu baherwe b'Isi, akaba atunze Miliyari 108 z'Amadolari. Ni we washinze ndetse akaba ari n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Vista Equity Partners.
4.
Mike Adenuga
Uyu mugabo utunze Miliyari 6.7 z'amadolari, afite sosiyeti ya Telecom n’uruganda rutunganya peteroli.
Adenuga yahawe igihembo
cy’umunya-Nigeria wabashije kugurisha peteroli nyinshi mu myaka wa 1990.
Kuri ubu afite uruganda
rwa Conoil Producing Company rutunganya peteroli. Ku munsi rubona utugunguru turenga 100.000.
Kuri we intego ye ni ukuzamura sosiyeti y’itumanaho rizakoreshwa muri Afurika mu itumanaho rya za telefoni (Globacom) aho kuri ubu iyo sosiyeti mu itumanaho rya telefone zigendanywa rikoresha n’abantu barenga miliyoni 15 muri Nigeria.
5.
Abdulsamad Rabiu
Umunyemari Rabiu ukomoka muri Nigeria washoye muri kompanyi za sima ndetse n'iz'isukari, atunze Miliyari 4.8 z'amadolari mu 2024, akaba ari ku rutonde rw'abirabura bakize cyane ku Isi.
6.
Michael Jordan
Nyuma yo kugurisha imigabane ye yose mu ikipe ya Charlotte Hornets, Michael Jordan yabaye umuntu wa mbere utunze amafaranga menshi mu mateka y'abakinnyi bakina cyangwa bakinnye Basketball aho abarirwa umutungo ungana na miliyari 3.5 $ mu 2024.
Uyu munyabigwi mu mateka y'umukino w'amaboko wa Basketball yatwaye ibikombe byinshi n'imidali birimo n'ibihembo bya 'MVP' yegukanye inshuro eshanu aho bihabwa umukinnyi wa mbere w'umuhanga muri NBA, akaba yarabihawe ubwo yakiniraga ikipe ya Chicago-Bulls.
7.
Oprah Winfrey
Ni umunyamakuru ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni icyamamare mu
itangazamakuru, aho ibiganiro bye byamenyekanye cyane ndetse bigakundwa ku rwego rw'Isi.
Ni we mugore ukize ku Isi mu bari n’abategarugori bo muri Afurika. Yashinze ishuri muri Afurika y’Epfo yise "Oprah Winfrey Leadership Academy."
Ni we mugore umwe rukumbi uza mu birabura 10 ba mbere batunze agatubutse, akaba aza ku mwanya w'1172 ku Isi.
8.
Patrice Motsepe
Patrice Motsepe akomoka muri Afurika
y’Epfo, akaba afite uruganda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yize iby’ubucamanza muri Kaminuza ya Witwatersrand, aba uwa mbere
washyizeho ihuriro ry’abavoka b’abanyafurika i Johannesburg bise «Bowman
Gilfillan». Yashinze kandi sosiyeti y’ubwubatsi.
Afite imigabane myinshi muri sosiyeti y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro African Rainbow Minerals (ARM) sosiyeti yo muri Afurika y’Epfo ikize ku mabuye ya platine, nickel,chrome, fer, manganèse, charbon, cuivre na zahabu. Anafite kandi ikigo cy’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Atunze Miliyari 3 z'Amadolari, akaba aza ku mwanya w'1149 mu batunze agatubutse ku isi.
9.
Jay-Z
Shawn Carter [Jay-Z] amaze imyaka irenga 20 ashakisha ubuzima ijoro n'amanywa. Ni umugabo wagize uruhare runini mu guhindura uko abantu babona injyana ya Hip Hop ku Isi, abera kandi icyitegererezo benshi bashakaga gutera imbere.
Muri 2019, Forbes yatangaje ko ari we muraperi wa mbere ufite umutungo ubarirwa muri miliyari y'amadolari. Jay-Z yakuriye mu buzima butoroshye, ndetse mu myaka ye y'ubuto yigeze no gucuruzaho ibiyobyabwenge.
Ku myaka 13 y'amavuko, nibwo yatangiye gutekereza kuzaba umuherwe ariko adatekereza ko Rap ariyo izabimugezaho.
Uyu munsi, Jay-Z w'imyaka 54 atunze umutungo ubarirwa muri miliyari 2.5 z'amadolari, akaba aza ku mwanya wa 9 mu baherwe b'abirabura, aho ku rutonde rw'abatunze agatubutse ku Isi yashyizwe ku mwanya wa 1363.
10.
Strive Masiyiwa
Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, ni we muherwe w'umwirabura uza ku mwanya wa 10, akaba atunze angana na Miliyari 1.8 y'amadolari. Yashinze kandi ayobora kompanyi ihuriyemo ibigo binyuranye by'ikoranyabuhanga ya Econet Global and Cassava Technologies.
Ku Isi, Strive w'imyaka 63 y'amavuko aza ku mwanya w'1848.
TANGA IGITECYEREZO