Umuraperi Ishimwe Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yatangaje ko yatangiye umuziki Bushali ari mu bihe byiza cyo kimwe n'ubu, ku buryo yajyaga amusura aho bakoreraga muri Green Ferry Music kugira ngo bakorane indirimbo.
Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo ‘Bizima’ yabigarutseho
mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ubwo yifatanyaga na
Bushali mu gikorwa cyo kumurika Album ye 'Full Moon' cyabereye muri BK Arena.
Album ya Kane ya Bushali iriho indirimbo 17 zirimo: "Isaha"
yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye
na Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba'
yakozwe na Pastor P, 'Saye';
'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki'
yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i
nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika'
yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na
Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ish Kevin yavuze ko Bushali
azwi nk'umuhanzi usohora Album ziri 'Classic' kandi ni ibintu buri wese ufite
ugutwi kwiza kumva umuziki yakumva
Ati "Icya mbere Bushali azwiho asohora Album za
'Classic' gusa. Duhereye kuri Album nka 'Ku Gasima', mbese duhereye kuri kiriya
gihe cyo nyine, ni indirimbo ziri 'Classic' gusa. Twese turi hano ku bwe.
Turashaka kubona Hip Hop itera imbere..."
Ish Kevin yavuze ko yubaha cyane Bushali 'ubu noneho
byageze ku rundi rwego kuko yabaye umubyeyi'. Yahishuye ko yinjiye mu muziki
Bushali ari mu bihe byiza, akorera ibitaramo muri BK Arena, ku buryo yumvaga afite
inyota yo gukorana nawe indirimbo.
Ati "Njyewe natangiye umuziki Bushali ari 'Super
Star'ari gukorera ibitaramo bikomeye hano muri BK Arena, ari ibintu birenze.
Njyewe ndi gutangira umuziki."
Ish Kevin yavuze ko muri kiriya gihe yigiriye inama yo
kujya asanga Bushali kuri Studio y'aho itsinda rya Green Ferry Music yabarizwagamo
rikorera.
Byari mu rwego rwo kureba uko yamufasha bagakorana
indirimbo. Ati "Urabyibuka ko najyaga nza ku kureba kuri Green Ferry nshaka
ko dukorana indirimbo. Rero, hamwe n'iteka ryose nzakomeza kubaha bakuru banjye.
Ni ukwereka urukundo bakuru bacu, kuko nabo baba bafite urukundo bitewe n'aho
bahereye."
Ish Kevin yavuze ko yishimiye intambwe mugenzi we
yateye mu kumurika Album ye ariko kandi "ngomba kumubaza impamvu
atanshyize kuri Album (Yabiteyemo urwenya)."
Ish Kevin yavuze ko yajyaga kuri Green Ferry Music
ashaka gukorana indirimbo na Bushali
REBA KU MUNOTA WA 12 ISH KEVIN AGARUKA KU MUBANO WE NA BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO