RFL
Kigali

Angelina Jolie yasabye urukiko guhagarika ikirego yarezemo FBI

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/09/2024 16:56
0


Nyuma y'imyaka ibiri icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie, ahanganye mu nkiko n'ibiro by'iperereza bya FBI aho yabishinjaga kumena amabanga y'umuryango we ntaburenganzira, ubu yasabye urukiko guhagarika burundu iki kirego.



Umukinnyi wa filime akaba n'umwe mu bazishoramo ifaranga, Angelina Jolie, akaba n'umwe mu bagore bamaze igihe bakomeye i Hollywood, amaze igihe ari kunyura mu bihe bitoroshye birimo imanza za gatanya ye na Brad Pitt, ndetse n'urubanza yaregagamo ibiro by'iperereza by'abanyamerika bya FBI.

Mu 2022 nibwo Angelina Jolie yajyanje mu nkiko FBI ayirega ko yashyize amabanga y'urugo rwe hanze nta burenganzira ibifitiye. Yavuze ko ibi biro ari byo byashyize hanze amakuru y'uko Brad Pitt yajyaga amukubita bakibana mu rugo.

Byumwihariko Jolie yavuze ko FBI yarengeye isohora amakuru y'uko mu 2016 Brad Pitt yamukubitiye mu ndege bwite yabo (Private Jet) iki gihe ngo yaramukubise aramukomeretsa imbere y'abana babo ubwo bari kwerekeza mu Budage. Jolie yabwiye urukiko ko ibi byamugizeho ingaruka cyane ko abana babo batifuzaga ko ibi bijya hanze kandi byari bimaze igihe bibaye.

Yanabwiye urukiko ko FBI yanashyize hanze amazina y'umuherwe  w'Umurusiya washakaga kugura umuturirwa afite mu Bufaransa kuri Miliyoni 70 z'Amadolari, bigatuma ahita abisubika bikamwicira ubucuruzi bwe. Angelina Jolie yasabaga ko FBI yabiryozwa ndetse ikanamwishyurira amafaranga yose yatanze mu kwishyura abavoka bamuburanira mu rubanza.

Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru nibwo Angelina Jolie yasabye urukiko guhagarika burundu iki kirego nyuma y'ibiganiro by'ubwumvikane byabaye hagati y'impande zombi nk'uko New York Times yabitangaje. 

Byatangajwe kandi ko uyu mugore yaganiriye na FBI hakareba uburyo iperereza ryakozwe ku muryango we ryakoreshwa mu kumufasha gutsinda muri gatanya ye na Brad Pitt aho gukoreshwa rishyira amabanga ye hanze.

Ikindi ngo cyatumye Jolie ahagarika iki kirego ngo ni uko uko urubanza rwakomezaga kuba ari nako hasohokaga amabanga y'umuryango we atifuza ko ajya hanze bityo ahitamo kubihagarika.

Angelina Jolie yasabye urukiko guhagarika ikirego aregamo FBI

Yashinjaga FBI ko yashyize hanze amabanga y'urugo rwe nta burenganzira harimo nko kuba yaratangaje ko Brad Pitt yajyaga amukubita kandi yari yarabigize ibanga rikomeye

Jolie yavugaga ko amakuru yasohowe na FBI yagize ingaruka ku bana be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND