RFL
Kigali

Byiringiro Lague n’umugore we baritegura kwibaruka Ubuheta

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/09/2024 15:21
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y'u Rwanda,Amavubi na Sandvkens IF yo muri Sweden , Byiringiro Lague n’umugore we Uwase Kelia baritegura kwibaruka umwana wabo w'ubuheta.



Kuri iki Cyumweru nibwo uyu mukinnyi  yasangije abamurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y'umugore we Uwase Kelia atwite ndetse n'indi igaragaza ko bamukoreye ibirori byo kwitegura umwana.

Yayikurikije amagambo agira ati "Ndishimye cyane ni ukuri kw'Imana".

Byiringiro Lague na Uwase Kelia bagiye kwibaruka umwana wabo wa kabiri nyuma y'uko bari baribarutse imfura yabo y'umukobwa mu 2022.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo yasabye anakwa Uwase Kelia bari bamaranye igihe bakundana. 

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Byiringiro League yajyanye umuryango we muri Sweden nyuma y'uko mu kwezi kwa Mbere k'umwaka ushize aribwo yerekeza mu ikipe ya Sandkvens IF kuri ubu ikina shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Byiringiro  yatangiye gukina ruhago ahereye muri Vision FC , nyuma yerekeza mu Intare FC,mu 2018 azamurwa muri APR FC yitwaramo neza bituma aza kubengukwa na Sandkvens IF.


Byiringiro Lague yavuze ko yishimiye kuba umugore we agiye kwibaruka


Umugore wa Byiringiro League yakorewe ibirori  byo kwitegura umwana










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND