RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Rebel Wilson yarushinze n'umugore mugenzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/09/2024 10:54
0


Rebel Wilson wamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka ' Pitch Perfect', 'Bridesmaids', n'izindi, yamaze gukora ubukwe n'umugore mugenzi we witwa Ramona Agruma bari bamaranye imyaka ine (4) mu rukundo.



Nk'uko ibihugu byateye imbere harimo ibyemerera abahuje igitsina gushyingiranwa, ni nako harimo n'ibyamamare byemeye ko bikundana n'abo bahuje ibitsina ndetse bamwe banashyingiranywe ku mugaragaro harimo nka Ellen DeGeneres, Wanda Skyes, Portia De Rossi n'abandi.

Kuri ubu ikindi cyamamare i Hollywood cyarushinze n'uwo bahuje igitsina, ni umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Rebel Wilson ukomoka muri Australia. Mu bihe bitandukanye yagiye yamamara muri filime nyinshi zirimo nka 'Pitch Perfect', 'Isn't Romantic?', 'Bridesmaids', 'Hustlers n'izindi.

Mu makuru yatangajwe n'ibinyamakuru nka TMZ na People Magazine, yavuze ko ku wa Gatandatu aribwo Rebel Wilson yarushinze n'umugore mugenzi we witwa Ramona Agruma. Ubukwe bwabo bwagizwe ibanga ndetse kugeza na n'ubu ntabwo barasohora amafoto cyangwa amashusho yabwo uretse ayashyizwe hanze n'ababutashye.

Ubu bukwe bwabo bwabereye mu gace ka Sardinia mu Butaliyani ahakunze kubera ibirori by'ibyamamare. Rebel w'imyaka 44 na Ramona w'imyaka 39 batangiye gukundana mu 2021 gusa bashyira ku mugaragararo umubano wabo mu 2022.

Mu 2023 ku munsi w'abakundana nibwo Rebel Wilson yambitse impeta y'urukundo Ramona Agruma amusaba ko barushinga. Ubu bombi bamaze kwemeranya kubana akaramata.

Umukinnyi wa filime Rebel Wilson yarushinze n'umugore mugenzi we

Rebel Wilson na Ramon Agruma bari bamaze igihe mu rukundo banabigaragaza ku mugaragaro

Mu 2023 kuri Saint Valentin nibwo Rebel Wilson yambitse impeta y'urukundo Ramona 

Ubukwe bwabo babukoreye mu gihugu cy'u Butaliyani







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND