RFL
Kigali

Jacques na Kamaliza bashyize hanze indirimbo bise ‘Umurage’ ishingiye ku buhamya -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/09/2024 8:08
0


Umuramyi Bihozagara Jacques usanzwe ukundwa na benshi yahuje imbaraga n’umufasha we Kamaliza, bashyira hanze bise ‘Umurage’ ishingiye ku buhamya bwa Jaques.



Iyi ndirimbo nshya ya Bihozagara n'Umufasha we ije ikurikira izindi bakoranye zirimo Ni igitangaza basoboye mu mwaka ushize.

Bihozagara yatangiye kuririmba kuva kera akiri umwana mu ma korali, ariko abijyamo neza arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016. Avuga ko intego ye mu muziki ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye na InyaRwanda yavuze ko ibiri mu ndirimbo nshya 'Umurage' ari ubuhamya bwe.

Ati"  Ubu ni ubuhamya bwanjye ndetse niyo mpamvu indirimbo yitwa Umurage. Ni ukubera ko ariyo soko y'amahoro ngendana, niho ibyiringiro byanjye bishingiye, nuko Imana yanguze amaraso y'igiciro , imaze kunzana mu muryango wayo, yanyanditse mu baragwa ibyayo. Ubu ndi umuraganwa na kristo , mfite ibyiringiro by'iteka".

Yakomeje yifashisha umurongo wo muri Bibiliya mu Baroma umurongo wa munani igice cya 17 agira ati “Kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.” 

Bihozagara Jacques yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ari uko ntacyabatandukanya n'urukundo rwa Kristo.

Ati''Ubutumwa buri mundirimbo ni uko ntacyadutandukanya n'urukundo rwa Kristo. ikindi kandi ni icyo Imana yatangije muri twe niyo izagisohoza.Agakiza n'umurimo w’Imana n'umwana wayo na mwuka wera".

Yavuze ko kandi urugendo rwe rw'umuziki yarutangiye ari Ingaragu gusa nyuma yo gushaka umugore, none akaba ari nawe bari gufatanya gushima Imana.

Ati" Urugendo rw'umuziki wanjye narutangiye ndi ingaragu gusa nyuma nza gushaka, ubu turi gukorana uwo murimo n'umufasha wanjye. Niwe dufatanya gushimira Imana ibyo yadukoreye muri Kristo Yesu.

Ubu dufite indirimo 5 wazisanga ku mbuga nkoranyambaga zacu".

Jacques na Kamaliza barateganya imishinga ndetse n’ibindi bikorwa biri imbere harimo nko gukomeza gusohora izindi ndirimbo ndetse no gukora ama concerts atandukanye.

">



Jacques na Kamaliza bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Umurage '

Jacques na Kamaliza baritegura gushyira hanze n'izindi ndirimbo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND