RFL
Kigali

U Rwanda rwemerewe kwakira 'Centre satellite' itoza umukino w’Amagare ku Isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/09/2024 8:00
0


Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yemeje ko mu Rwanda hagiye gushyirwa “Centre Satellite” itoza uyu mukino ku Isi,izaba ari iya kabiri ku Isi.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2024 nibwo ishyirahamwe rw'umukino w'Amagare mu Rwanda,FERWACY ryatangaje aya makuru.

Ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo ryanditse riti" U Rwanda rwemerewe kwakira Centre satellite itoza umukino w'amagare ku isi, ikaba iya kabiri muri Afurika, izafasha u Rwanda n'ibihugu byo mu karere guteza imbere uyu mukino mu gutoza abakinnyi, abatoza, abakomiseri...izakorera mu turere twa Musanze, Rwamagana na Bugesera.

Mu Karere ka Musanze ni ho hazajya habera imyitozo yo ku butumburuke bwo hejuru habe hari amacumbi n’amashuri. Mu karere ka Bugesera ho hazaba hari inzira y'umuhanda ufunze , hegereye ikibuga cy'i Ndege cya Kigali ,hazanya hakinirwa muri ‘pumptrack’ ndetse na ho hazaba hari ibyumba byo kwigiramo.

Ni mu gihe mu karere ka Rwamagana ho hazajya hateza imbere uyu mukino ku bagore ndetse hatoranyijwe kubera ko haberanye n’amasiganwa yo kuzenguruka.

Iyi ' Centre Satellite' izaba ari iya kabiri ishyizwe ku Mugabane wa Afurika nyuma y’iya Paarl muri Afurika y’Epfo.


'Centre Satellite ' izajya ikorera mu karere ka Musanze, Bugesera na Rwamagana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND