RFL
Kigali

Twatangira kwitega igikombe kuri Police FC ifite intangiriro nziza za shampiyona?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/09/2024 14:48
0


Police FC yatangiranye Shampiyona y'u Rwanda amarenga yo kwegukana igikombe mu mikino ya 2024-25, gusa benshi bafite impungenge niba itazongera gusoza umwaka nk'amashara agurumana igihe gito agahita azima.



Benshi batangiye kwibaza niba amashagaga iyi kipe yatangiranye ariyo izasozanya cyane ko no mu mwaka w'imikino ushize ari ko yari yatangiye, gusa ikaza gucika intege mu gice cya kabiri cya Shampiyona. 

Kugeza ubu, Police FC niyo ifite amanota menshi muri Shampiyona y'u Rwanda aho ifite amanota 10 mu mikino ine imaze gukina. Ubwo mu manota 12, imaze gutakaza abiri gusa. 

Umukino wa mbere n'uwa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda ntabwo Police FC yayikiniye igihe kuko yari mu mikino ya CAF Confederations Cup. 

Umukino wa mbere wari ikirarane yakinnye na Etincelles FC, nuko amakipe yombi agwa miswi Ubusa ku busa. Umukino w'umunsi wa kabiri wakinywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, warangiye Police FC yandagaje Kiyovu Sports n'ibitego bine ku busa. 

Umukino w'umunsi wa gatatu, Police FC yatsinze Musanze igitego kimwe ku busa naho umukino w'umunsi wa kane itsinda Muhazi United ibitego bitatu ku busa. 

Kwitwara neza kwa Police FC byatangiye guha icyizere abakunzi bayo cyane ko bari gushimangira ko uyu mwaka ari uwayo.

Van Dame umufana mukuru w'ikipe ya Police FC yashimangiye ko ikipe yose izahura na Police FC ifite ibyago byo gutsindwa ibitego byinshi. Yanashimangiye ko ikipe bahanganye muri uyu mwaka w'imikino ari APR FC gusa kandi nayo itazakora kuri Police FC. 

Mu mwaka w'imikino ushize, nubwo Police FC ititwaye neza muri Shampiyona, yagize ibihe byiza mu gikombe cy'Amahoro n'igikombe cy'Intwari aho yabyegukanye byose. 

Ku munsi wo gutangiza Umwaka w'Imikino wa 2024-25, Police FC nabwo yatangiranye igikombe cya Rwanda Super Cup aho yagikuye mu nzara za APR FC iyitsindiye kuri Penaliti. 

Kugeza ubu, twavuga ko Police FC yamaze kwigarurira ibindi bikombe byo mu Rwanda, ukurikije iko yitwaye mu mwaka w'imikino ushize. Gusa Shampiyona yo byaranze. Ubu haribazwa niba iyi kipe yatangiye irimbagura amakipe akomeye, itazagera hagati ikongera igacika intege nkuko byagenze mu mwaka w'imikino ushize. 

Mu mwaka w'imikino ushize, Police FC yasoje igice cya mbere cya Shampiyona ari iya kabiri n'amanota 31, mu gihe APR FC yari iya mbere n'amanota 33. 

Benshi bari bazi ko mu gice cya kabiri cya Shampiyona hagiye kubaho ugukubana hagati ya Police FC na APR FC, gusa Police FC yagarutse mu isura isebetse.

Police FC yari yakoreye amanota 31 mu gice cya mbere cya Shampiyona, mu gice cya kabiri yakoreye amanota umunani gusa, isoza Shampiyona ari iya karindwi n'amanota 39.

APR FC yari izi ko igiye gukubana na Police FC, yirutse yonyine kuko yasoje Shampiyona ari iya mbere n'amanota 68. 

Mu gihe igice cya mbere cya Shampiyona cyarangiye APR FC irusha Police FC amanota abiri gusa, Shampiyona yose yarangiye APR FC irusha Police FC amanota 29 yose. 

Si ubwa mbere ikipe ya Police FC itangiye umwaka w'imikino ica amarenga yo kwegukana igikombe cya Shampiyona. Igitumye tuguma kuyibazaho ni uko kugira intangiriro nziza bitayibuza gusoza ihagaze nabi. 

Ikipe ya Police FC kandi yamye itunga abakinnyi bafite ubushobozi bwo kwegukana igikombe Cya Shampiyona. Benshi bibaza impamvu itabigeraho kandi iba ibifitiye ubushobozi. 

Muri uyu mwaka w'imikino iyi kipe yaguze abakinnyi bakomeye bo kugenderaho nka myugariro Issah Yakubu ukomoka muri Ghana, Achraf Mandela wo muri Uganda, Alan Kayelega ukomoka muri Uganda, Ani Elijah ukomoka muri Nigeria, Bigirimana Abedi ukomoka mu Burundi n'abandi. 


Police FC ikomeje kugira intangiriro nziza za shampiyona y'u Rwanda 2024-25 


Police FC yatangiriye kuri Kiyovu Sports intego yo kurimbagura amakipe akomeye


Benshi batangiye kwibaza niba Police FC itangiye kwaka nk'amashara yaka igihe gito agahita azima 


Abakinnyi ba Police FC bari ku rwego rwo gutwara Igikombe cya Shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND