Itsinda ry’abasore n’inkumi rya Mashirika Performing Arts and Media rizwi nka Generation 25 bategerejwe mu maserukiramuco akomeye agiye kubera mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no muri Pakistan, mu rwego rwo kugaragaza umukino bateguye ugaragaza ibyiza by’ubumwe n’ubwiyunge muri sosiyete yose aho iva ikagera.
Generation 25 yigaragaje
cyane mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’ risanzwe ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali ruherereye ku Gisozi. Mu bihe bitandukanye aba basore n’inkumi bagiye
bakina umukino-shusho bashushanya urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda
nyuma y’imyaka 30, bashishikariza buri wese gusakaza amahoro n’ubwiyunge.
Muri aya maserukiramuco
bitabiriye, bazagaragaza uruhare rw’ubumwe n’ubwiyunge n’icyizere mu kongera
kubanisha abantu ku rwego Mpuzamahanga.
Ni umukino bagiye gukina
nyuma y’imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe
Abatutsi. Mu bihe bitandukanye, uyu mukino bagiye bawukina, bakawuhuza n’ibibazo
byugariye sosiyete, mu rwego rwo gutuma abantu bacara hagamijwe kubishakira
ibisubizo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Kane tariki 26 Nzeri 2024, nibwo aba basore n’inkumi bageze muri Pakistan
bitabiriye iserukiramuco “World Culture” rizabera mu Mujyi wa Karachi mu gihugu
cya Pakistan, rizatangira ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.’
Ritegurwa n’umuryango Arts Council of Pakistan, rikitabirwa n’abahanzi barenga 450 baturuka mu bihugu bitadukanye byo ku Isi birenga 40. Generation 25, ivuga ko bazita cyane ku kugaragaza urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda n’inzira yo gukira ibikomere, nyuma y’amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo.
Nyuma ya Pakistan,
Generation 25 bategerejwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu iserukiramuco ryubakiye
ku ikinamico “Renaissance Theater” rizaba ku wa 18 na tariki 19 Ukwakira 2024,
rizahuza abantu banyuranye batuye mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.
Generation 25 igizwe n’abasore
n’inkumi b’abahanzi, kandi benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Bakunze gukina umukino
ugaragara ibikomere by’abantu bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabaye kandi yakuriye mu nkambi, impfubyi
n’abapfakazi basizwe na Jenoside n’ibindi.
Generation isobanura ko
itegura iyi mikino mu rwego rwo gushyira imbaraga mu biganiro bya mvura
nkuvure, bigahuza ababaye mu mateka ndetse n’urubyiruko, mu rwego rwo kumenya
amateka birushijeho, no gufata ingamba zihamye mu kurinda ikiremwamuntu
kutongera guhura n’amateka asharira.
Iri tsinda ry’inkumi n’abasore
ryatangiye gukina imikino nk’iyi kuva ku wa 12 Mata 2019, binyuze mu bikorwa
byabereye ku Rwibutso rwa Jenosie rwa Kigali. Kuva, icyo gihe abantu bakunze
ubutumwa batambutsa, batangira gutumirwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda,
ndetse banatumirwa ku rwego Mpuzamahanga.
Ku wa 20 Nyakanga 2024,
ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali habereye igikorwa cyo gutangiza
iserukiramuco ‘Ubumuntu’ mu kwizihiza imyaka 10 ishize ritanga ubutumwa
bwubakiye ku mahoro n’urukundo, no guhamagarira Isi yose kubana neza.
Ambasaderi wa Pakistan mu
Rwanda, Naeem Ullah Khan, yavuze ko biteguye gukomeza gutera inkunga
iserukiramuco ‘Ubumuntu’, kandi ko bazajya batumira abahanzi banyuze muri iri
serukiramuco. Ati “Turi kwizihiza imyaka itatu tumaze mu Rwanda, igihugu cyacu
n’iki dufitanye ubuhahirane n’igihango.’’
Hope Azeda watangije
Mashirika ari nayo itegura Ubumuntu Arts Festival, yabwiye InyaRwanda, ko
ababatumiye muri Pakistan hari byinshi bigiye ku iserukiramuco ‘Ubumuntu’ asanzwe
ategura.
Ati “Urebye iri
serukiramuco ryafatiye amasomo ku iserukiramuco ‘Ubumuntu’ dusanzwe dutegura.
Kuko banatumiye kompanyi zimwe z’abanyuze mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’, ndetse
twahuriyemo n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo.”
Generation 25 bamaze kugera mu gihugu cya Pakistan aho bazakina umukino uhamagararira amahoro n’urukundo ku Isi
Iri tsinda ryigaragaje
cyane mu bihe bitandukanye mu mukino ryagiye rikina mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’
Generation 25 isanzwe abarizwamo abarimo umuraperi Kivumbi King wigaragaje mu ndirimbo zinyuranye
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, aherutse kuvuga ko biteguye gushyigikira ibikorwa by’iserukiramuco ‘Ubumuntu’
Hope Azeda yavuze ko iserukiramuco batumiwemo muri Pakistan ryateguwe hashingiwe kuri bimwe mu bikorwa bigaragara muri ‘Ubumuntu’
Nyuma yo gutaramira muri Pakistan, Generation 25 bategerejwe mu iserukiramuco rikomeye mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO