RFL
Kigali

Hadji Mudaheranwa yavuze iby'iseswa ry'amasezerano hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla Games

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/09/2024 12:20
0


Hadji Mudaheranwa Yussuf ,umuyobozi wa Rwanda Premier League, yavuze ko Rwanda Premier League itigeze isesa Amasezerano ifitanye na Gorilla Games mu gihe umwe mu bavugizi bayo we avuga ko yasheshwe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umwe mu bavugizi ba Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe, Gorilla Games, yatangarije mu kiganiro Bench ya Sports cya Isibo Tv ,  ko iyo Sosiyete yamaze kwandikira Rwanda Premier League iyimenyesha ibitaragenze neza mu gihe bamaze bakorana ndetse babamenyesha ko amasezerano asheshwe. 

Ati" Amasezerano twari dufitanye na Rwanda Premier League yarasheshwe. Twahembaga abakinnyi bitwaye neza buri kwezi, ndetse tukanahemba nyuma ya season. Nyuma y'icyo gihe twaje kugenzura, hari ibyo Gorilla Games yari ishinzwe, hari ibyo Rwanda Premier League yari ishinzwe. Byabaye ngombwa ko twandikira Rwanda Premier League urwandiko rikubiyemo ibyo batubahirije, bitagenze neza, tunabamenyesha ko amasezerano asheshwe hagati ya Rwanda Premier na Gorilla game''.

Nyuma y'ibyo ushinzwe iyamamazabikorwa muri Gorilla Games yatangaje, HadjI Mudaheranwa Yussuf  uyobora  Rwanda Premier Legue, mu kiganiro na InyaRwanda  yavuze  ko amasezerano ataraseswa. 

Hadji Mudaheranwa Yussuf Yagize ati " Reka ntabwo turasesa amasezerano.

Ku bijyanye no kuba wenda ari  Gorilla Games ishaka gutandukana na Rwanda Premier League, Hadji  yagize ati" Bashobora kuba babitekereza, gusa twe nta gahunda dufite yo gusesa amasezerano, kuko bubahirije ibyo basabwaga, natwe twubahiriza ibyo twasabwaga, ubwo ntekereza ko nta kibazo cyakabaye kirimo. 

Ku kijyanye no gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza,Hadji Mudaheranwa Yussuf yavuze ko bazi ko bizatangwa kuko amasezerano yo ataraseswa. 

Ati" Birashoboka kubera ko twarabandikiye dusaba ko gutanga ibihembo byakorwa nk'uko biri mu masezerano, dutegereje kureba niba bizakorwa, kuko byanga bikunda bizakorwa buriya. Ubwo bidakozwe Hhakutikizwa amategeko ari mu masezerano''.

Ku itariki 7 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda Rwanda Premier League, bashyize umukono ku masezerano na Sosiyete  ya Gorilla Games, akubiyemo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza ku kwezi n’umwaka muri Shampiyona y'u Rwanda. 

Ni amasezerano byari biteganyijwe ko azamara imyaka itatu arimo ko Sosiyete ya Gorilla Games izajya ihemba abakinnyi, abatoza n’umusifuzi witwaye neza buri kwezi ndetse no mu mwaka wose muri rusange.

Muri aya masezerano harimo ko Ibihembo by’ukwezi bikubiyemo ibyiciro bine, birimo umukinnyi mwiza wahabwaga amafaranga angana na Miliyoni 1Frw, umutoza, umunyezamu n’igitego cy’ukwezi bahembwaga ibihumbi 300Frw.

Ibihembo by’umwaka byo  bigabanyije mu byiciro icyenda, ubwo biheruka gutangwa, uwatsinze ibitego byinshi ndetse n’umukinnyi w’umwaka muri rusange babonye Miliyoni 3Frw, umukinnyi mwiza ufasha ba rutahizamu n’umunyezamu mwiza ahembwa Miliyoni 2Frw ndetse n’umutoza ahembwa Miliyoni imwe n’igice y’Amafaranga y’u Rwanda. 


Hadji Mudaheranwa Yussuf Umuyobozi wa Rwanda Premier League, yahakanye ko Rwanda Premier League itigeze isesa Amasezerano ifitanye na Gorilla games 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND