Abahanzi bagezweho muri iki gihe barimo Hagenimana Jean Paul wamamaye [Bushali], Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe] ndetse Aline Shengero SanoA [Alyn Sano] bategerejwe mu iserukiramuco ryiswe “Ikirenga Cultural Tourism Festival” rizaba ribanziriza ibirori byo Kwita Izina bigiye kuba ku nshuro ya 20.
Ni iserukiramuco ry’ubuhanzi
rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu. Risanzwe ribera mu Mujyi wa Musanze mbere y’uko
umunsi wo Kwita Izina ugera.
Risanzwe riba mbere y’uko
umunsi wo Kwita Izina ugera, ndetse buri gihe risozwa ku munsi wo Kwita Izina.
Kuri iyi nshuro rizaba kuva ku itariki ya 12 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2024, ari
nabwo hazaba umunsi wo Kwita Izina.
Rizaririmbamo abahanzi
barimo umuhanzikazi Alyn Sano, umuraperi Bushali, Sintex, umuraperi Papa
Cyangwe, Payd ubarizwa i Musanze, Ishalah n’abandi. Bazaririmba mu gufungura
iri serukiramuco mu birori bizaba tariki 12 Ukwakira 2024.
Benshi muri aba bahanzi
ni ubwa mbere bazaba baririmbye muri iri serukiramuco, ni mu gihe Sintex na
Bushali bakoranye n’abaritegura mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi wa Ikirenga Art
and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre yabwiye InyaRwanda ko bahisemo aba
bahanzi bashingiye ku bunararibonye bwa buri umwe.
Ati “Twifuzaga abahanzi b’inararibonye
kandi mu njyana zitandukanye kugirango barumuna babo bazagira icyo babigiraho.”
Yasobanuye ko kuri iyi
nshuro iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa binyuranye, birimo nk’umukino uzabera
muri sitade ya Musanze, ku munsi wahariwe umugore mu guteza imbere inganda
ndangamuco n’ibindi.
Ati “Ni bwo bwa mbere iri
serukiramuco rigiye kubera muri Sitade habaye umukino w’umupira w’amaguru mu
rwego rwo gukangurira abahanzi n’urubyiruko rwo mu nganda ndangamuco n’abandi
muri rusange gukunda imikino. Ni ubwa mbere tuzaba dufite umunsi wahariwe
abagore muri ‘Creative Industry’ kuri iyi nshuro nabo twabatekerejeho.”
Yavuze ko mu gihe iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, bishimira ko rimaze kumenywa n’abantu benshi batandukanye kandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bityo bigatuma ubwitabire buba bwinshi byaba ku bahanzi bitabira n’abandi bose muri rusange bashaka kurigana.
Akomeza ati “Binadufasha
kuba twabona abafatanyabikorwa kuko abaryitabiriye batuvuga bityo
tukamenyekana, rero turishimira ubwinshi bw’abagana iserukiramuco umwaka ku mwaka
n’ikigaragaza ko ryaguka.”
Iri serukiramuco
ritegurwa na 'Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije guhuriza hamwe
abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo,
ururimi n'ubwiza nyaburanga.
Iri serukiramuco rifatwa
nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u
Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze,
kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.
Mu bikorwa biranga iri
serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana
imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba filime
zigisha umuco n’amateka y’u Rwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo
mu muco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Ikirenga Art and Culture
Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, ufite intego yo
guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko
kwihangira imimo byumwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Umuhanzikazi Alyn Sano
uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Head' ategerejwe i Musanze mu
iserukiramuco ribanziriza Kwita Izina
Bushali agiye kuririmba abanya-Musanze ku nshuro ya Gatatu binyuze muri iri serukiramuco ry'ubuhanzi
Umuhanzi Sintex wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Why', 'Twifunze' n'izindi agiye kongera gutaramira i Musanze
Papa Cyangwe uzwi mu
ndirimbo zirimo nka 'Itakinyishe', 'Niko Biri', 'It's Okay' n'izindi ategerejwe
mu iserukiramuco rizabera mu Karere ka Musanze
TANGA IGITECYEREZO