RFL
Kigali

Akagera FC yamaze kwiyubaka mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/09/2024 10:47
0


Ikipe ya Akagera FC ikina icyiciro cya kabiri mu Rwanda, yashize imbaraga zidasanzwe mu kwiyubaka, cyane ko ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.



Ikipe ya Akagera FC yatangiye imikino ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri itsindwa na La Jeunesse ibitego bine kuri kimwe, ibyahise bituma iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda ishyira imbaraga zidasanzwe mu kongera abakinnyi bakomeye.

Mu bakinnyi Akagera FC yamaze kugura harimo Mbanza Joshua yakuye muri Muhazi United, akaba yasinye amasezerano y'umwaka umwe. Uyu mukinnyi akina nka rutahizamu Nimero icyenda. 

Akagera FC kandi yaguze Iradukunda Eric wavuye muri Ngozi City yo mu Burundi, ukina nka semababa nimero 7, yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu Akagera FC. 

Akagera FC yongereye imbaraga zidasanzwe mu kibuga hagati, aho yasinyiye Ngabitsinze Evode wakiniraga Etoile de l'est. Uyu mukinnyi ukina nka Nimero 8, nawe yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe.

Mu bandi bakinnyi basinyiye Akagera FC harimo Habanabakize Rauben wavuye muri University of Rwanda, akaba yarasibye umwaka umwe. 

Akagera FC kandi yamaze kuzana abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Ghana, abo ni Felix Abuska na Emmanuel Safro gusa aba bombi bakaba batarabona ibyangombwa.


Akagera FC yasinyishije Byiringiro Benjamin nka 'Directeur Technique' akaba yarahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

Akagera mu mwaka w'imikino wa 2024-2025

Abazamu: Mutuyimana Eric na Makuza Robert 

Ba myugariro: Cyizihuza de la Paix, Mugisha El Bern, Ishimwe Leandre, Sibomana Jean Paul, Mugisha Emmanuel na Nkurikiyimfura Suleiman 

Mu kibuga hagati: Ngabitsinze Evode, Tuyishimire Emmanuel, Hategekimana Idrissa, Ngoga Muneza Eraste, Tumusifu Samuel, Uwamahoro Olivier, Niyonshuti Augustin na Habanabakize Rauben. 

Ba rutahizamu: Mbaza Joshua, Munezero Anastase, Bahati Diogene, Gashumba Ben, Iradukunda Eric, Shema Flex, Eben Ezer Onesime Guermalet, Imanirabaruta Elie, Irumva Nerson, Tuyishimire Gilbert na Tuyizere. 

Abatoza ba Akagera FC 

Umutoza mukuru: Nzuru theoneste 

Umutoza wa mbere wungirije: Sinamenye Donatien 

Umutoza wa kabiri wungirije: Habineza Egide 

Team Doctor: Habimana Theodore 

Team manager: Elie Meschalk

Kit Manager: Ngendahimana Jean Pierre

Directeur Technique: Byiringiro Benjamin


Mbanza Joshua wakiniraga Muhazi United ubu ari mu Akagera FC 


Iradukunda Eric yavuye muri Ngozi City 


Ngabiteinze Eric yakiniraga Etoile de l'Est 


Habanabakize yavuye muri University of Rwanda 


Felix Abuska na Emmanuel ni abakinnyi Akagera FC yakuye muri Ghana batarabona ibyangombwa 


Umukino wa mbere wa Shampiyona y'icyiciro cya kabiri, ikipe y'Akagera yatsinzwe na La Jeunesse 


Akagera ni iya 12 ku rutonde rwa shampiona mu cyiciro cya kabiri mu itsinda A







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND