RFL
Kigali

Etincelles yageneye ubutumwa APR FC mbere y'uko bacakirana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/09/2024 12:39
0


Perezida w'ikipe ya Etincelles FC,Singirankabo Rwezambuga yavuze ko APR igomba kuzajya gukina nabo ibizi ko igiye koga amazi ashyushye yabatwika



Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, Saa Cyenda nibwo ikipe ya Etincelles FC izaba yakiriye APR FC kuri Stade Umuganda mu mukino wo ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino ugiye kuba  nyuma y'uko abakinnyi b'iyi kipe yo mu karere ka Rubavu bari barahagaritse gukora imyitozo bitewe n'ikibazo cy'amafaranga y'imishahara y'amezi abiri batari bagahawe gusa ku munsi w'ejo ku wa Kane bemeye kuyikora.

Perezida w'iyi kipe aganira na InyaRwanda yavuze ko hari icyo baganiriye n'abakinnyi gusa amafaranga batahise bayabaha bitewe nuko amafaranga y'akarere kuyabona bisaba kunyura mu nzira nyinshi.

Ati" Urumva ikipe ihembwa n’akarere,  ibintu byose binyura mu nzira ndende ni naho umupira wacu wo mu Rwanda uhurira n’ikibazo. Urumva umupira uba usaba ibintu by’ihuta ariko iyo bigeze mu nzego za leta usanga hakurikizwa ibintu, abasinya, abemeza, abagira gute .

Rero igihe wenda abantu bafatiye imyanzuro y’ikibazo ntabwo uwo mwanya hari guhita haboneka igisubizo gusa habayeho ubwumvikane bw’ukuntu ibintu biri buze gukemuka. Ubu wenda turindiriye ibisubizo bishobora kuba byiza nta wamenya, ni nayo mpamvu abakinnyi bashoboye gukomeza imyitozo".

Yakomeje avuga ko kuba abakinnyi bari baranze gukora imyitozo bitazabakoma mu nkokora ahubwo bituma abakinnyi bitwara neza kugira ngo berekane ko n'ayo mafaranga y'imishahara bayakwiriye.

Ati" Buriya hari ibintu mu mupira w’amaguru abantu batumva. Ikintu gito gifite kwangiza ibintu cyangwa kikabigira byiza. Ni ukuvuga ngo abakinnyi muri bo kuko nagiranye nabo inama ninjoro, banakubwira ko ariwo mukino mwiza kugira ngo berekane ko ibyo barwanira babikwiye. 

Ubwo rero iyo umukinnyi akubwiye gutyo nawe aba azi umukino agiye gukina uwo ariwo . Ubwo rero niba baguha isezerano bakakubwira ngo twebwe iyo APR FC dukenyeye kuyereka ko dushoboye n’abaduha ayo mafaranga babone ko batayapfusha ubusa. Numva nta hita mvuga ko umukino batazawukina neza.

Ibi bibazo ntabwo byabagiraho ingaruka ku bijyanye na Morale yo gukina kandi usibye ko abantu batanumva, urumva abakinnyi bari banakeneye ikiruhuko kuko bari bamaze iminsi bananiwe ,bakinnye umukino ku Cyumweru, bakina undi ku wa Gatatu, banakina ku wa Gatandatu kandi njye nashoboye kubakurikirana n’ubundi bakoraga imyitozo ku giti cyabo, urumva rero ntabwo bahagaritse imyitozo nk'uko ababantu babivuga".

Perezida wa Etincelles FC yageneye ubutumwa abafana b'iyi kipe, abasaba ko bakwiye kubagirira icyizere ndetse anagenera ubutumwa APR FC ko bakwiye kujya i Rubavu bazi ko bagiye koga mu mazi ashyushye ashobora no kubatwika.

Ati"Ubutumwa tugenera abafana ni uko icyizere bahora bafitiye ikipe yabo n'ubu bakwiye kukiyigirira n’abakunzi ba siporo muri rusange. Ntabwo nabura no guha ubutumwa APR FC n’abakunzi bayo,nti baze bazi ko baje koga mu mazi akonje, baze bazi ko ari amazi ashyushye kandi barebye nabi yabatwika.

Sibwo bwa mbere tugiye gukina na APR FC tukayigora ikabura aho iduhera, bavuye mu mikino nk'iriya ya CAF Champions League akenshi bagira n’ibyago iyo bavuye hanze nitwe bahura nabo kandi barabizi ukuntu twitara".

Etincelles FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa 10 n'amanota 3 mu gihe APR FC yo itarakina umukino n'umwe bitewe nuko yari muri CAF Champions League iri ku mwanya wa nyuma.


Perezida wa Etincelles FC avuga ko APR FC igomba kujya gukina nabo ibizi ko izoga mu mazi ashyushye yabatwika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND