RFL
Kigali

Perezida wa Rutsiro FC yavuze icyihishe inyuma yo gutangira neza shampiyona nuko biteguye Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/09/2024 9:34
0


Perezida w'ikipe ya Rutsiro FC, Ernest Nsanzineza, yavuze ko icyihishe inyuma yo gutangira neza shampiyona ari uko batangiye kuyitegura haki rikare anavuga ko Rayon Sports bayiteguye neza.



Rutsiro FC ni imwe mu makipe yatangiye imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yitwara neza dore ko yanagiye ku mwanya wa mbere, gusa Police FC ikaza kuwuyikuraho. Yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka mu mikino 3 imaze gukina yatsinze Vision FC igitego 1-0, itsinda Bugesera FC 3-2 inanganya na AS Kigali 0-0.

Perezida w'iyi kipe ifashwa n'Akarere ka Rutsiro FC, Ernest Nsanzineza aganira na InyaRwanda yavuze ko ikiri kubafasha gutangira neza shampiyona ari ukuntu biteguye. Ati: "Nta kindi umupira burya ni akazi nk’akandi iyo abantu rero bari mu kazi nta kuvuga ngo batakaze umunsi n'umwe. Ibanga rya mbere wenda ni uko twiteguye, burya umusaruro ugendana n’imyiteguro.

Ni ukuvuga ko rero ni imyiteguro twatangiye kera buriya twavuga ko twatangiye kwitegura shampiyona mu kwezi kwa gatandatantu ikipe ikizamuka. Ni ukuvuga ngo nyuma y’ibyumweru bibiri tuzamutse twatangiye imyiteguro, ari ugushaka abakinnyi bazadufasha, ari ukumenya tuzakinirahe, ari ukumenya abatoza bazaba bameze bate, ibizakenerwa ni ibiki.

Ibyo byose rero twabiteguye kare ku buryo shampiyona ijya gutangira ntabwo twigeze dutungurwa kuko twari tumaze hafi ukwezi n’igice mu myitozo ku buryo rero ari ibintu byatworoheye gutangira shampiyona abakinnyi bamaze kugira imyitozo myinshi kuko twakinnye n’imikino ya gicuti".

Yavuze ko akenshi amakipe afashwa n'uturere agira ikibazo cy'ingengo y'imari iza impitagihe ariko bo baganiriye n'Akarere gusa anavuga ko kugeza ubu n'abo abakinnyi babo batari babaha ibyo babagomba 100%.

Ati: "Birumvikana amakipe afashwa n’Akarere akenshi agira ibibazo bya Bije akenshi ziza impitagihe nabyo twabiganiriye n’Akarere tubereka imbogamizi zishobora kubaho nubwo byose bitarakemuka.

Ntabwo twavuga ko abo tugomba kwishyura twabishyuye 100% ariko twagiranye ibiganiro n’abakinnyi ku buryo buri wese tumwereka aho afite inyugu yo gutegereza, ese yategereza igihe kingana gute, ese amafaranga naboneka ayazayabona byose tubyumvikanaho n’abakinnyi n’abatoza bose bemera ko dufatanya muri ubwo bushobozi buke buke.

Ariko n’ubundi natwe ntabwo turarangiza kwishyura abantu bose bigendanye n’imyenda y’imyaka ishize ibibazo byose turacyarwana nabyo ariko abafatabikorwa bacu bose tugenda tuganira kandi bigakunda".

Perezida wa Rutsiro FC yavuze ko biteguye Rayon Sports ndetse ko ibishoboka byose bo nk'abayobozi babikoze ndetse anashishikariza abafana kuzajya kureba uyu mukino.

Ati: "Rayon Sports twarayiteguye, tuyitegura guhera kuwa mbere nibwo twatangiye kuyitekereza rero icyo twabwira abafana ni ukuza kureba ikipe yabo ya Rutsiro FC basanzwe bafana cyane cyane abaturage b’Akarere ka Rutsiro bakaza bagafana ikipe yabo bakayiba inyuma, bakaba ari umukinnyi wa 12 ubundi Rayon Sports tugakina nayo ntabwo tuyifitiye ubwoba. 

Gukina umukino ntekereza ko Rayon Sports nayo ifite abafana benshi. Twebwe ku ruhande rw’ubuyobozi twariteguye ikipe tuyiha ibishoboka byose twasabwaga. Abakinnyi twarabaganirije kugeza uyu munsi ikipe rero iriteguye ndizera ko ntabwo umusaruro kuri Rutsiro FC uzaba mubi".

Kuwa Gatandatu Saa Cyenda ni bwo ikipe ya Rutsiro FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 7 izaba yakiriye Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 n'amanota 5 kuri Stade Umuganda mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.


Gutangira neza shampiyona kuri Rutsiro FC yabifashijwemo no kuba yarakoze imyiteguro hakiri kare 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND