RFL
Kigali

Icyihishe inyuma y'izamuka ry'ubukungu bw’u Rwanda mu mezi atandatu ya mbere ya 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/09/2024 9:35
0


Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.



BNR yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, GDP wazamutse ku 9.8%, mu gihe mu mwaka ushize mu mezi atandatu yabanje uyu musaruro wari wazamutse kuri 7.7%.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko icyatumye ubukungu buzamuka muri aya mezi atandatu yambere, ari uko serivisi zazamutse cyane nyuma y'uko icyorezo cya Covid19 gihagaze, ni ukuvuga ubucuruzi bw'ibintu.

Yagize ati: "Ubwubatsi bwagize uruhare runini mu kuzamuka kw'inganda, aha harimo ibikorwaremezo by'imyidagaduro, imihanda ariko n'inzu nini mubona z'inyubako byose byagize uruhare rukomeye muri iryo zamuka ry'inganda."

John Rwangombwa avuga ko ikintu kitari cyagenze neza cyane mu myaka ishize, habaye ihindagurika ry'ikirere aho usanga mu myaka ibiri ishize ubuhinzi bwari bwifashe nabi ariko iyo urebye uko umusaruro wari wifashe mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wazamutseho 7%.

Yagaragaje kandi ko uko babibona muri uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka neza.

Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6,6% bitewe n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Muri rusange mu gihembwe cya kabiri, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Mu byiciro by’ubukungu, nk’ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% ndetse na serivisi ziyongeraho 10%.

Ni mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko urwego rwa serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu guha abanyarwanda benshi akazi kuko rwihariye 44% by’abafite icyo bakora mu Rwanda, rukura kuri uwo mwanya ubuhinzi bw’umwuga.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND