Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
BNR yagaragaje ko umusaruro
mbumbe w’imbere mu gihugu, GDP wazamutse ku 9.8%, mu gihe mu mwaka ushize mu
mezi atandatu yabanje uyu musaruro wari wazamutse kuri 7.7%.
Guverineri wa Banki Nkuru
y'u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko icyatumye ubukungu buzamuka muri aya mezi
atandatu yambere, ari uko serivisi zazamutse cyane nyuma y'uko icyorezo cya
Covid19 gihagaze, ni ukuvuga ubucuruzi bw'ibintu.
Yagize ati: "Ubwubatsi bwagize uruhare runini mu kuzamuka kw'inganda, aha harimo
ibikorwaremezo by'imyidagaduro, imihanda ariko n'inzu nini mubona z'inyubako
byose byagize uruhare rukomeye muri iryo zamuka ry'inganda."
John Rwangombwa avuga ko
ikintu kitari cyagenze neza cyane mu myaka ishize, habaye ihindagurika ry'ikirere aho usanga
mu myaka ibiri ishize ubuhinzi bwari bwifashe nabi ariko iyo urebye uko
umusaruro wari wifashe mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wazamutseho 7%.
Yagaragaje kandi ko uko
babibona muri uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka neza.
Mu 2024, umusaruro mbumbe
witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6,6% bitewe n’umusaruro wa serivisi
n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Muri rusange mu gihembwe
cya kabiri, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho
9,7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Mu byiciro by’ubukungu, nk’ubuhinzi
bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% ndetse na serivisi ziyongeraho 10%.
Ni mu gihe muri Nyakanga
uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko urwego rwa
serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu guha abanyarwanda benshi akazi kuko
rwihariye 44% by’abafite icyo bakora mu Rwanda, rukura kuri uwo mwanya ubuhinzi
bw’umwuga.
TANGA IGITECYEREZO