Kigali

Ni urufatiro rw’umuziki wanjye- The Ben kuri Album azamurika ishobora kuzahuriza i Kigali ibyamamare

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2024 6:19
1


Nyuma y’imyaka irenga 10 adakora igitaramo cye bwite, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yemeje ko ari kwitegura gukora igitaramo cye yahuje no kuzamurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki Album ye amaze igihe kitari gito ari gutegura.



Ni Album itaratangazwa izina ryayo. Ni igitaramo kidasanzwe! Kuko azagikora mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, ni ukuvuga tariki 1 Mutaram 2025 muri BK Arena mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi kwinjira neza mu mwaka mushya, no kubifuriza kazawugiriramo ishya n’ihirwe.

Ni igitaramo kandi kidasanzwe kuri we! Kuko azagikora yizihiza umwaka umwe uzaba ushize akoze ubukwe n’umugore we Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Nta nubwo ari igitaramo gisanzwe kuri we, kuko ashobora kunguka cyangwa se agahomba-Ibi birashingirwa ku kuba ariwe ugomba gushora imari mu itegurwa ry’iki gitaramo, gushaka abafatanyabikorwa, abaterankunga n’abandi- Bivuze ko azabasha kumenya niba yungutse cyangwa se niba yahombye.

Bitandukanye n’ibindi bitaramo yagiye aririmbamo; kuko ijanisha rinini ry’ibitaramo yaririmbyemo yabaga yishyuwe amafaranga ye- Bivuze ko abamutumiye niba barunguka cyangwa se bagahomba, we ntibyamugeraho, kuko yabaga yamaze kubona amafaranga ye mbere y’igihe.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yumvikanishije ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ni nk’urufatiro rw’urugendo rwe mu muziki.

Ati "Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.”     

Ibyamamare bishobora gutungurana muri iki gitaramo cye

The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.

Afite indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;

Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,

‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.

‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

Amakuru avuga ko mu gihe cy'amezi ane ari imbere, The Ben azakora uko ashoboye kugirango buri muhanzi bakoranye indirimbo azagaragare mu gitaramo cye. 

The Ben yakoranye indirimbo 'Sikosa' na Kevin Kade ndetse na Element, yasohotse ku wa 23 Nzeri 2024

Ku wa 25 Nyakanga 2024, Bensoul wo muri Kenya yasohoye indirimbo 'Uno' iri mu zigize Album ye ya kabiri, ndetse yabaye iya mbere yakoze ari wenyine nk'umuhanzi wigenga 

Ku wa 4 Mutarama 2022, Diamond yashyize ku muyoboro we wa Youtube indirimbo 'Why' yakoranye na The Ben

Ku wa 5 Kamena 2018, Meddy yifashishije shene ye ya Youtube yatangaje isohoka ry'indirimbo 'Lose Control' yakoranye na The Ben 

Ku wa 24 Gicurasi 2018, itsinda rya B2C ryo muri Uganda ryasohoye indirimbo 'No You No Life' ryakoranye na The Ben


Ku wa 20 Ugushyingo 2020, Igor Mabano yakoranye bwa mbere indirimbo na The Ben bise ' For Real' 

Ku wa 2 Nyakanga 2016, The Ben yakoranye indirimbo na Ben Kayiranga bise 'Only You' yayobowe na Julien Bmjizzo 

Ku wa 20 Nyakanga 2021, The Ben yaririmbye mu ndirimbo 'Ihogoza' ya AL Pacino, irimo Mike Kayihura ndetse na Yvan Buravan 

Ku wa 22 Ukwakira 2017, Sheebah Karungi yatangaje isohoka ry'indirimbo 'Binkolera' yakoranye na The Ben  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIKOSA' YA KEVIN KADE NA ELEMENT

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MEDDY NA THE BEN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BINKOLERA' YA SHEEBAH KARUNGI NA THE BEN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ONLY YOU'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ticia 3 months ago
    I will be there, bcs my favorite artist is there 🐅B 💃🔥🫡🎤👑🇷🇼🙌🥁🎸🎹🙏



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND