Birumvikana nk'intambwe idasanzwe! Kuko mu myaka ishize byasabaga amezi atandatu kugirango ku rubuga Irembo hongerwemo serivisi nshya abaturage bakeneye, ariko kuri iyi nshuro bisaba iminsi, kandi hanatangiye ubukangurambaga bugamije gusaba buri wese kwisabira serivisi kuri uru rubuga rumaze imyaka 10.
Ni urubuga rwahaye ijambo
n'ubushobozi buri muturage, yaba ari uri imbere mu gihugu ndetse n'abari hanze
y'u Rwanda, ku ntego yo gufasha Leta muri gahunda yo kwegereza abaturage
serivisi bakenera umunsi ku munsi.
Kugeza ubu uru rubuga
ruriho serivisi zirenga 200, kandi hamwe na Internet cyangwa se wifashishijwe
umu-Agents wabasha kugera kuri sirivisi ukeneye mu bihe bitandukanye.
Mu gihe cy'umwaka umwe
ushize, hatangijwe ubukangurambaga bwa 'Byikorere' bamaze kugera mu turere 20
baganiriza abaturage kuri serivisi bakeneye n'uko bazikorera, ndetse bageze mu
Mirenge 145, kandi baganiriye n'abaturage imbona nkubone barenga ibihumbi 129.
Ndetse hafunguwe konti
zirenga ibihumbi 261. Mu kwisabira serivisi byatangiriye kuri 25%, ubu bigeze
kuri 35%. Mu mibare ubwo ni ukuvuga abantu barenga Miliyoni 3.5 basabye
serivisi mu 2023.
Irembo,
urubuga rwahinduye ubuzima bwa benshi
Umuyobozi Ushinzwe
ibijyanye n'ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko mu 2020
bashyize imbaraga cyane mu gukorana n'abantu banyuranye barimo abanyeshuri
kugira ngo banoze ikoranabuhanga, byatumye muri iki gihe kongeramo serivisi
bifata iminsi mike.
Yavuze ko uko banozaga
ikoranabuhanga, ni nako bashyiraga imbaraga cyane mu gushyiraho ba 'Brand Ambassadors'
barenga 1500 'badufasha gukora ubukangurambaga mu kwegera abaturage
Ubu bafite serivisi
zirenga 200, kandi barifuza ko zaguka zikanashyirwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda
ndetse n'Icyongereza.
Umuyobozi Mukuru muri
Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi
yagaragaje ko mu mezi make ashize ku Rubuga Irembo hongewemo serivisi zirenga
100. Yagaragaje ko uru rubuga rwatangiye mu 2014, hagamijwe ko rushyira
serivisi za Leta mu ikoranabuhanga kandi zigeze kuri 223, aho bakorana n'ibigo
bya Leta 57.
Ni
gute serivisi zishyirwa kuri uru rubuga?
Nyinawinkindi avuga ko
ibigo bya Leta bakorana, biba bifite Serivisi byahisemo ko bijya kuri uru
rubuga. Ni mu gihe kugirango umuturage abone serivisi rimwe na rimwe bisaba ko
ajya kuri 'Agents' cyangwa se akabyikorere nka bumwe mu bukangurambaga
batangiye muri iki gihe.
Ati "Ariko hariho
n'uburyo umuturage ashobora kwifashisha igihe akeneye ubufasha, kandi hariho
n'uburyo bw'imbuga nkoranyambaga, mujya mubibona iyo dusubiza abaturage ku
bibazo runaka baba bagaragaje. Ariko kandi n'umuturage ashobora kwisabira
serivisi mu buryo bwe, ariko hagati aho hari abashobora kumufasha kugirango
abone serivisi.'
Yavuze ko binyuze mu
buryo bwo gukunda akanyenyeri (*), hariho serivisi nkeya bahisemo babonye ko abaturage
bakenera cyane. Harimo nko gusaba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amande
waciwe igihe utwaye ikinyabiziga n'ibindi.
Mu bigo bya Leta bikorana
na Irembo harimo Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Urwego rw'Igihigu rw'Ubugenzacyaha (RIB), serivisi z'Ubutaka, Polisi, Ubukerarugendo,
Minisiteri y'Ubutabera, Urwego Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka n'ibindi.
Kuri Serivisi za Polisi
hagiye habaho impinduka bitewe n'ibibazo abaturage bagiye bagaragaza. Hahinduwe
uburyo abantu basabaga inshuro nyinshi uburenganzira bwo gukora ikizamini cyo
gutwara imodoka.
Ati "Ubu ushobora
gusaba gukora ikizamini watsinda ugahabwa 'Permis' yawe, cyangwa se watsindwa
ukaba wasubira gusaba kongera gusaba. Mbere wasanga umuturage asaba uburenganzira
inshuro eshatu, yatsinda izo nshuro ebyiri zisigaye zikamupfira ubusa, ariko nanone
arimo no gutwara umwanya w'abantu bashaka gukora mu minsi ya vuba."
Kuri uru rubuga kandi
hanashyizweho uburyo ushobora kongeresha uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara
ikinyabiziga (Provisoire), kandi hakozwe impinduka zikenerwa muri serivisi z'ubutaka.
Ati "Igipapuro
cy'ubutaka gisohoka ku Irembo, ubu si ngombwa ko umuturage ajya ku Murenge
gushaka icyangombwa cy'ubutaka [...] Izo serivisi turabona ko abaturage bazitabiriye,
kandi bazishimiye..."
Aba-Diaspora
batekerejweho ku rubuga Irembo
Nyinawinkindi yavuze ko
mu minsi ishize bashyizeho serivisi nyinshi zikenerwa n'abanyarwanda baba mu
mahanga, ndetse baranateganya kongera izindi serivisi zizabafasha.
Muri serivisi nshya
bongeyemo harimo nk'icyangombwa cyo gusaba kwemererwa kugenda ku munsi
w'umuganda, kwemererwa gusarura ishyamba, gusaba ibendera ry'Igihugu n'ibindi.
Impamvu
y'itangizwa ry'ubukangurambaga 'Byikorere'
Uyu muyobozi yavuze ko
batangije ubukangurambaga bwa 'Byikorere' mu 2023 kubera y'uko " twabonaga
y'uko uko tugenda twongeraho serivisi ariko nanone hakiri imbogamizi y'uko
umuturage abyumva cyangwa abyisangamo yumva ko izi serivisi koko ari ize kandi
ko zoroshye kuzigeraho."
Yavuze ko izi serivisi
zashyizwemo zoroheje ubuzima bw'abaturage benshi, ndetse bamwe bibuka uburyo
bajyaga bagorwa no kubona icyangombwa cy'amavuko.
Nyinawinkindi avuga ko
itangizwa ry'ubu bukangurambaga ryanashingiye ku "kugaragariza umuturage
uburenganzira bwe, kuko harimo amakuru ye ndetse n'igihe yaba agiye kureba umu-Agents
uko azajya yitwara, navuga ko byaje ari ingirakamaro ku muturage'.
Nyuma
y'imyaka 10 ubunararibonye bafite barashaka kubwifashisha mu gufasha ibindi bihugu
byo mu mahanga
Ku wa 11 Kanama 2024, Umwami
wa Eswatini, Mswati III, yari mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango w’irahira
rya Perezida Paul Kagame, muri manda y’imyaka itanu.
Nyuma y’umunsi umwe, ubwo ni ukuvuga ku wa 12 Kanama 2024, Muswati yasuye Icyicaro gikuru cy'Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.
Icyo gihe, Ambasaderi wa
Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yabwiye
itangazamakuru ko Umwami Muswati n’ubuyobozi bwa Irembo, barebeye hamwe uko
ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n'ikoranabuhanga.
Yagize ati “Turashima
Leta y'u Rwanda by’umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo
mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n'u Rwanda nk'igihugu.’’
“Mu by’ukuri bimwe mu byo
ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye
n'ihuzanzira ry'ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk'uburyo ibihugu bya
Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho
duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano
y'ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.”
Patrick yabwiye
InyaRwanda ko bamaze gusurwa n'abayobozi banyuranye “kubera ko uko Irembo ryubatse,
ntabwo ryubatse kugirango ribashe gukemura ibibazo by'abanyarwanda gusa, ibitekerezo
dufite n'uko tubitanga, ni uko ibyo tubaka bishobora gufasha, tukabijyana
n'ahandi, bikabafasha."
Yavuze ko serivisi
zikenerwa n'abanyarwanda, ari nazo uzasanga zikenewe no mu bindi bihugu
by'Afurika no mu bindi bihugu biri mu nzira y'Amajyambere.
Ati "Twagize umugisha
wo gusurwa n'Umwami, buriya iyo Umwami agusuye biba ari ikintu gikomeye, yaba
ibyo biganiro no kugira ngo tugire aho tugeza no kugira ngo tubone uko
tubibagezaho. Dutekereza ko nitubibagezaho, ntibazaca mu bibazo nk'ibyo
twaciyemo mbere.”
Umuyobozi Ushinzwe
ibijyanye n'ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yatangaje ko bafite
gahunda yo gufasha n’ibindi bihugu kugerwaho na serivisi n’ikoranabuhanga
bitangwa n’Urubuga Irembo
Umuyobozi Mukuru muri
Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi,
yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, umubare w’abantu bisabira serivisi ku Rubuga
Irembo wiyongereye, kandi imibereho y’abajenti yarazamutse
Umunyarwenya Benimana
Ramadhan uzwi nka Bamenya aganira n’Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ibikorwa mu
Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yishimiye gahunda iyaguka rya serivisi zitangwa n’urubuga Irembo
Umunyamakuru Mutesi
Scovia yagaragaje ko hari ibyo kwishimirwa kuko urubuga Irembo rufasha
abaturage kubon serivisi mu buryo bworoshye
Ubuyobozi bw’Urubuga
Irembo butangaza ko kugeza ubu hamaze gushyirwaho serivisi zirenga 200, kandi
bazakomeza kuzongera
Abajenti barenga ibihumbi 5 mu gihugu, bafasha abaturage gusaba serivisi- ariko kandi bakangurirwa kubyikorera
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur yitabiriye gahunda za Irembo zigamije kumenyekanisha serivisi batanga
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gahunda yo gukomeza ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’
AMAFOTO: Ngabo Serge-
InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO