Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, igaragaza ingamba yafashe nyuma yo kubona ko abanyeshuri batatsinze neza amasomo y’imibare n’ubugenge.
Minisitiri w'Uburezi,
Twagirayezu Gaspard yavuze ko muri rusange imibare, ubugenge, ubutabire,
n’ibinyabuzima, ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero
gishimishije, bityo ko ariyo akeneye gushyirwamo imbaraga.
Ati "Bigaragaza ko
hari aho tugomba gushyira imbara zihariye. Bivuga ko iyo turebye ibi bizamini
ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri, ahubwo natwe tuba
twireba. Niyo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe aho abanyeshuri
bacu batsinze neza n'aho tugomba gushyira imbaraga."
Yakomeje avuga ko ingamba
bafashe mu guhangana n'iki kibazo, ari ugukomeza gufasha abarimu haba mu
mahugurwa no mu mfashanyigisho, ndetse no gukomeza gukurikirana uko bihagaze
umunsi ku wundi.
Si ibyo gusa, kuko
hazanakomeza kuvugururwa imyigishirize, abarimu nabo bakomeze guhugurwa mu
buryo bwose, ari nako hongerwa ibikoresho bikenewe kugira ngo amasomo ya
siyansi akomeze gutera imbere mu Rwanda.
Akomoza ku cyishimirwa
kugeza ubu, Minisitiri Twagirayezu yagize ati: "Gusa icyo twishimira ni
uko, uko imyaka igenda yigira imbere, tugenda tubona ko uko abanyeshuri bakora
bigenda bisa neza kurushaho."
Yashimangiye ko hari
icyizere ko n'ayo masomo abanyeshuri badatsinda neza, Minisiteri ikomeje
kongeramo imbaraga kugira ngo abayatsinda biyongere 'cyane cyane ko siyansi
n'imibare ari ibintu by'ingenzi cyane mu buzima bw'uyu munsi.'
Minisitiri w’Uburezi,
Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze
imibare ku kigero cya 71,9%. Mu bijyanye na siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero
cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7%.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi
mike Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu
mashuri yisumbuye bitabiriye amarushanwa y’imibare, arimo iryo ku Mugabane wa
Afurika n’iryo ku rwego mpuzamahanga, abashimira ko bitwaye neza.
Perezida Kagame ubwo
yakiraga aba banyeshuri muri Village Urwugwiro, yababwiye gukomeza gushyira
imbaraga mu masomo yabo kugira ngo azabagirire akamaro n’Igihugu muri rusange.
Ati “Iri rushanwa
rirerekana ko mu bakiri bato bacu twifitemo ubushobozi bwo kubona ibisubizo
byinshi by’ibibazo dufite.’’
Muri uyu mwaka, u Rwanda
rwanditse amateka yo kwegukana umudali wa Zahabu, uwa mbere rwegukanye muri
PAMO 2024, yasorejwe muri Afurika y’Epfo muri iki Cyumweru.
Uyu mudali wegukanywe na
Denys Prince Tuyisenge, uri mu banyeshuri batandatu bitabiriye aya marushanwa. Icyo
gihe, yagaragaje ko umudali yegukanye ari ingenzi mu myigire no gukabya inzozi
ze zo kuzaba enjeniyeri.
Uyu munsi rero, nabwo Tuyisenge yaje ku rutonde rw’abanyeshuri batanu ba mbere
batsinze neza mu Rwanda mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc
Commun).
Akimara kwegukana iyi
ntsinzi yagize ati: “Byanteye imbaraga numva nakomeza kwiga cyane kugira ngo
nzagere kuri byinshi, ndifuza kuzaba umu enjeniyeri kandi imibare ni inkingi
yabyo.”
Mu batsinze bava mu mwaka
wa gatatu w’amashuri yisumbuye uko ari 137052 muri bo aboherejwe mu mashuri
y’ubumenyi busanzwe bagize 52.8%, aboherejwe mu mashuri ya tekinike imyuga
n’ubumenyi ngiro ni 40.5%, mu gihe aboherejwe mu mashuri nderabarezi TTC ari 4.7%,
aboherejwe mu ibaruramari bagize 1.8% naho abazajya kwiga amasomo arebana no
kwita kuri gahunda z’amashuri y’incuke ni o.2%.
TANGA IGITECYEREZO