Eric Ndagijimana [X Dealer] yavuze uko abona ubwiyunge bwa Mugisha Benjamin [The Ben] na Karomba Gael [Coach Gael] anagera ku mashusho yaciye ibintu y’uyu muhanzi na Kwizera Emelyne [Baby Emelyne].
Ku wa 15 Kanama ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza The
Ben ari kumwe na Coach Gael, ndetse aba bagabo batangaza ko bamaze kwiyunga.
Ni ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye ariko abantu
benshi bagaragaza ko ari inyungu ku muziki kuba aba bombi bakongera guhuza
amaboko.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, X Dealer uri mu bamaze igihe kirekire mu myidagaduro yaba mu buryo bw’itangazamakuru n’ubushabitsi muri yo yagize icyo abivugaho.
Yagaragaje uko we abibona ati: ”Nabonye birimo uburyarya ariko
nta kundi nyine reka tubyakire tubihe igihe kigenda gisobanura ibintu.”
Yagaragaje ko byose biri mu nyungu z’indirimbo
‘Sikosa’ yatunganirijwe muri 1:55AM. Ni indirimbo Kevin Kade yahuriyemo na The Ben na
Element.
Yavuze ko The Ben ari gukora igishoboka ngo
yongere kurya ku mafaranga ya Coach Gael. Ati: ”Ku ruhande rwa The Ben wabonye ko
aciye bugufi cyane kuko anavuga ko ashaka kwiyunga na Bruce Melodie.”
Yikije ku birebana n’amashusho amaze iminsi aca ibintu
ya The Ben na Baby Emelyne byavuzwe ko yakorakoraga.
Ati: ”Nsanzwe nzi ko The Ben agira irari ndamuzi ni umuntu twabanye
igihe kandi ingano akunda ntakubeshye ni ziriya. Rero niba yarabonye umwana
amuri iruhande kandi ku makuru mfite ni uko umufasha we atari anahari hariya.”
Akomeza agira ati: ”Ntabwo yanatekerezaga ko ariya mashusho
ajya hanze kuko n'uwayifashe yamuhamagaye turi kumwe amubwira kuki wafashe aya mashusho.”
X Dealer avuga ko ibyo Baby Emelyne yatangaje ari The Ben
wamwegereye amusaba ko yamukura mu isoni ati: ”Ariko na we nk’umusaza uzi kwikura
mu kibazo yahise ahamagara uriya mukobwa bagira ibyo bahimba.”
Yongeraho ati: ”Gusa ukuri guhari ni uko The Ben yari yaguye
mu gatego, ntabwo ubucuti bwabo bwari bumaze igihe ariko hariya ho bari
baziranye hari n’ibindi byakomeje nyuma yo gukurura kariya kantu.”
Avuga ko mu majwi ya The Ben yumvikana abwira
Baby Emelyne ati: ”N’amajwi yaramubwiye ngo duhurire hejuru.”
X Dealer avuga ko ibyo avuga byose abifitiye ibimenyetso
ko Baby Emelyne ibyo avuga ari gukura mu isoni The Ben.
Ati”Ibyo The Ben yakoze yagira ngo yikure mu isoni
umuryango w’umugore utamufata nk'aho ari umuhehesi nubwo bitari kure y’ukuri.”
X Dealer aziranye na The Ben by’igihe kirekire nubwo muri iyi minsi umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse byageze n'aho afungwa akurikiranweho kwiba telefone y’uyu muhanzi bikaza kurangira agizwe umwere.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA X DEALER
TANGA IGITECYEREZO