Mu Rwanda, hari ikigo kigezweho gicuruza ibikoresho byose bijyanye n'igihe, byaba iby'ikoranabuhanga, imyambaro y'abantu bose, ibikoresho by'ibinyabiziga, ibijyanye n'ubwiza n'ibindi ushobora gutumiza aho waba uherereye hose, bikakugeraho mu kanya nk'ako guhumbya.
Roots Rwanda, ikigo kimaze imyaka imyaka isaga umunani ku isoko ry’u Rwanda, aho cyatangiye gukorera ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga binyuze
kuri interineti mu myaka ine ishize (Online Store).
Muri iri duka ni ho honyine ushobora kubona telefoni nziza, zigezweho kandi zihendutse, za mudasobwa zijyanye n'igihe kandi zizewe, ibikoresho byifashishwa mu gukina imikino ikinirwa kuri ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rugo, amasaha utabona ahandi ku giciro gito n'ibikoresho by'imodoka byizewe.
Si ibyo gusa, kuko muri Roots Rwanda banagufitiye imibavu ihumura neza ku giciro cyiza, imyambaro myiza kandi ku bantu bose, ibikoresho byifashishwa muri siporo mu rwego kugira ubuzima bwiza, ibikinisho by'abana, bagufasha kandi gutungura uwo ukunda mu buryo bwo kumugenera impano yihariye, n'ibindi byinshi byiza.Akarusho ni uko ibyo uhashye ubigezwaho ku buntu kandi ukabibona ku munsi wabihahiyeho. Bafite uburyo bwo kwishyura kandi bwizewe, aho ushobora kwishyura amafaranga mu ntoki ukimara kwakira icyo watumije, ushobora kwihyura ukoresheje ikarita ya Banki, n'ubundi buryo ubwo ari bwo bwose wifuza wakwishyura aho waba uri hose ku isi ukoresheje Banki ya I&M, MOMO cyangwa ukishyura wifashishije Airtel.
Muri Roots Rwanda, buri gicuruzwa cyose gihabwa garanti mu rwego rwo kongerera icyizere abakiliya babo. Bakira neza ababagana kuko bafite abakozi babitojwe.
Iki kigo cyashinzwe na
Muhammad Ali, Umuhinde umaze imyaka umunani mu bucuruzi bw’ibintu bitandukanye
mu Rwanda, nyuma yo gushima isoko ryaho.
Avuga ko icyamusunikiye
gukorera ku isoko ry’u Rwanda ari uko ari igihugu giha amahirwe abashoramari
batandukanye kandi bagakora batekanye.
Ikindi cyamunyuze ni
uburyo imyumvire y’Abanyarwanda igenda ihinduka ku bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa
kuri Internet.
Yigeze kuvuga ati: “Twaje mu Rwanda mu
myaka isaga umunani ishize, twahakoreye ibikorwa by’ubushabitsi bitandukanye. U
Rwanda ni ahantu twabonye habereye ubucuruzi, abanyamahanga baba batekanye,
uburyo igihugu kiyobowe ni byiza ndetse n’imyumvire iri kugenda ihinduka si
nkambere.”
“Mbere wabonaga batizera
ibintu bijyanye no kugura ibicuruzwa online ariko ubona ko byiyongereye cyane.
Ibicuruzwa byacu tubikura ku ruganda rubikora tuba dufitanye amasezerano, niyo
kigize ikibazo.”
Ibicuruza bya Roots
Rwanda bitumizwa hanze y’u Rwanda ku nganda zikora ibyo bacuraza nka Apple
n’izindi.
Ukeneye kwigerera ku iduka abasanga mu nyubako ya UTC imbere ya Simba Supermarket cyangwa ku rubuga rwabo www.rootsrwanda.rw.
Mu mafoto, ihere ijisho ubwiza bw'ibicuruzwa bya Roots Rwanda bihendutse kandi bijyanye n'igihe:
Ubu ni uburyo bworoshye wakwishyuramo igicuruzwa cyose washimye muri Roots Rwanda
TANGA IGITECYEREZO