Album ni kimwe mu bikorwa bikomeye umuhanzi ageraho! Urugero rwa hafi, ni umuhanzi w’umunyarwanda wigeze kugerageza guhatana mu irushanwa ry’umuziki rya ‘Prix Découvertes RFI’ azitirwa n’uko nta Album agira n’ubwo ibihangano bye byuzuye ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.
Ariko
kandi kubasha kuyigeraho si akazi gakorwa mu gitondo cy’umugisha gusa! Ni
imbaraga z’umurengera ziherekejwe no kujonjora indirimbo, gukorana na ba
Producer batandukanye, guhimba indirimbo, gutegura uko uzayamamaza, abagufasha
mu majwi mu kuyikora n’ibindi binyuranye.
Ibi biri
mu mpamvu zituma hari abahanzi bahitamo gusohora indirimbo imwe kugeza ubwo
umubare wuzuye agatangaza ko Album irangiye. Ariko kandi hari abamaze imyaka
irenga itanu mu muziki nta Album bagira, nyamara bafite indirimbo zakora Album
imwe cyangwa ebyiri.
Mu myaka
ibiri ishize, birashoboka ko watangiye kwitegura kumva Album y’abarimo The Ben
na Bruce Melodie ariko amaso akaba yaraheze mu kirekire.
N’ubwo
bimeze gutya ariko, ntiwabonye Album ariko nibura wabonye indirimbo imwe
cyangwa se ebyiri zabaye ziguhojeje amarira.
Ariko
kandi mu 2023, The Ben yatangaje ko imikorere ye imutandukanya n’abandi
bahanzi, kuko afata igihe cyo kwitondera ibikorwa bye, biri mu mpamvu zituma
adakunda gushyira hanze indirimbo nk’uko abandi babikora. Ibi ariko bituma
abafana n’abakunzi b’umuziki bamushyiraho igitutu ubudasiba.
Ibyo
yavuze birashoboka ko ari byo bitumye abakunzi be bamaze imyaka itandatu
bategereje Album yabijeje yahurijeho abanyamuziki bakomeye mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba n’abandi.
InyaRwanda
yakoze urutonde rw’abahanzi 7 bamaze nibura imyaka ibiri bateguje Album, ariko
amaso akaba yaraheze mu kirere ku bafana babo.
1.The Ben
We amaze
imyaka itandatu ateguje iyi Album. Muri
2017 ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu kiganiro na Radio 'TransAfrica Radio'
ikorera mu Mujyi wa Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana
indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri
2018.
Muri
icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri
Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y'iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The
Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze
imyaka itatu akoraho, ariko siko byagenze.
Muri
2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael,
yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n'indirimbo 50% zihimbaza
Imana ndetse n'izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n'ibihangange mu muziki.
Amwe mu
mazina yavugwaga ko ari kuri iyi Album ni Diamond, Joe Boy, Sauti Sol, Gyptian
wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo “Can’t get
enough” ndetse na Kolokolo”.
Indirimbo
yakoranye na Diamond ariyo "Why" yarasohotse ndetse iri mu zakunzwe
cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itigeze ijya hanze.
Iby'iyi
album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko
yayiboneye izina "Black Tiger" asaba abakunzi be kumubwira uko
babyumva.
Kuva
icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi
album. The Ben aherutse kubwira InyaRwanda, ko yamaze kwanzura gushyira hanze
iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo
imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.
Ati
"Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda
kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugirango abantu
bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari
muri uyu mwaka." Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama
2020.
2.Bushali
Mu
Ntangiriro za 2022, nibwo umuraperi wamamaye nka Bushali yatangaje ko yarangije
imirimo yose yasabwaga kugirango ashyire hanze Album yise ‘Full
Moon’.
Icyo gihe, yavugaga ko mbere yo kuyimurikira abakunzi be, azakora ibikorwa n’ibitaramo bigamije kuyisogongeza ariko siko byagenze.
Muri Kanama 2022, yabwiye InyaRwanda, ko iyi Album yayitiriye umwana we mu rwego rwo gusobanura urukundo amukunda, kandi iriho indirimbo zubakiye kuri ‘Kinyatrap’.
Ati “Full
Moon niyo Album ndi kwitegura gushyira hanze, nitiriye umwana wanjye. Navuga ko
ariwo mushinga ngiye guhugiraho cyane.”
Yavugaga
ibi yitegura gusohora indirimbo ‘Badman’ iri mu zigize iyi Album. Ni Album yihariye kuri uyu mugabo, kuko
yakozweho n’umuryango we. Hariho indirimbo zizumvikanaho amajwi y’umugore we
ndetse n’ay’umwana we. Ati “Hari izo bagize uruhare mu kwandika n’ibindi
byinshi.”
Ni Album
kandi yakozweho na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda, ndetse yayikoranyeho
n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abo hanze.
‘Full
Moon’ izaba ibaye Album ya kane asohoye nyuma ya ‘Nyiramubande’ yabaye iya
mbere, iya kabiri yise ‘Ku gasima’ n’iya gatatu yise ‘!B!HE B!7’.
Iyi
Album yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2023. Ariko muri Werurwe 2024, yatangaje
ko yatindijwe n’uko hari abashoramari bashatse kuyigura, bifuza kuyicuruza mu
buryo burenze ubwe yari asanzwe akoresha.
3.Bruce Melodie
Album ya
Bruce Melodie yagombaga kujya hanze muri Gicurasi 2024- Bivuze ko amezi
arenzeho abiri abantu bategereje.
Ni Album
yakunze kuvugaho igihe kinini mu myaka ibiri ishize, ndetse abafana be bari
bayiteze muri Gicurasi 2024, ariko siko byagenze.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na ‘Voice of America, Bruce Melodie yavuze ko iyi
Album izajya hanze muri uyu mwaka (Hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2024), kandi
agaruka ku rugendo rwagejeje ku kuba muri iki gihe ari mu bahanzi bakomeye.
Bruce Melodie avuga ko akora umuziki ajyanishije n'ibigezweho n'ibyo abantu bakunze, biri mu byatumye akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rock, Afrobeat, Amapiano n'izindi njyana.
Kuri we
avuga ko kwandika indirimbo bishingira ku kuba mu rugo iwe ahafite studio
y'umuziki, no kuba akunze kujya cyane muri studio yifashisha piano akandika
indirimbo zinyuranye.
Yavuze
ko kuri Album ye hariho indirimbo 'Narinziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we
(Mama) witabye Imana.
Yatangiye
gukora kuri iyi Album yitwa ‘Sample’, ariko mu mpera za Gicurasi 2024,
umujyanama we Coach Gael yavuze ko bayihinduriye izina bayita “Colorful
Generation”.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na Kiss Fm, Bruce Melodie yavuze ko imirimo yo
gutunganya indirimbo yahuriyeho n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu, biri mu
byatindije ikorwa rya Album ye.
Ni Album
avuga ko iriho indirimbo 16 zabimburiwe na "When she’s around" ndetse
na "Sowe" aherutse gushyira hanze.
Ati “Iriho
collabo z’abahanzi batandukanye ariko badafite umwanya uhagije kuko igihe
mbashakiye si cyo mbabonera kandi bamwe na bamwe nasanze kugira ngo indirimbo
zabo zimere uko mbyifuza ari uko twazikorera amashusho. Ibyo rero biri mu
bikomeza gutuma album itinda gusohoka.”
“Nta
ndirimbo ndi gukuramo cyangwa ngo nongeremo ahubwo ndi kongeramo abantu urebye
ni ho bigoraniye, buriya akenshi abahanzi bajya kungeraho narateguye indirimbo
yabo, ubu noneho hari imiryango iri kugenda ikinguka.”
Izaba
iriho indirimbo yakoranye n’itsinda Blaq Diamond ryo muri Afurika y’Epfo, iyo
yakoranye n’abahanzi bo muri Nigeria, Kenya n’abandi.
InyaRwanda
ifite amakuru avuga ko iyi Album izajya hanze mu Ugushyingo 2024, nyuma y’indirimbo
Bruce Melodie yahuriyemo na Bien-Aimé Baraza wamamaye muri Sauti Sol.
4.Fatakumavuta
Asanzwe
ari umunyamakuru n’umushyushyarugamba waciye ibintu cyane ku mbuga
nkoranyambaga, aho yigaragaza cyane mu busesenguzi ku muyoboro wa Youtube.
Yavutse
yitwa Sengabo Jean Bosco, ariko yahisemo gukoresha amazina ya Bosqizo cyangwa
se Fatakumavuta. Muri iki gihe, ni umunyamakuru wa Isibo FM.
Muri Kamena
2021, yashyuhije imbuga nkoranyambaga, atangaza ko agiye gusohora Album yise ‘Fatalogy’
iriho indirimbo 12 zigaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe.
Hari
bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bitanze icyo gihe bavuga ko
baguze iyo Album kuri Miliyoni 1 Frw- Ariko biracyagoranye kuyibona.
Indirimbo
12 yavugaga ko zaririmbwe n’abahanzi 25. Kandi, yavugaga ko izajya ku mbuga
nkoranyambaga tariki 30 Nzeri 2021, ariko amaso yaheze mu kirere.
Fatakumavuta
yumvikanishaga ko yaririmbye muri buri ndirimbo, kandi ko icyenda muri zo
zafatiwe amashusho.
Ubwo
yari mu gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru igitaramo cya Bull Dogg na
Riderman, Fatakumavuta yavuze ko mu bahanzi yifashishije kuri Album ye harimo
na Riderman.
Yamushimiye
ko yamuciriye inzira akabasha kwinjira muri studio. Ati "Maze igihe kinini
cyane ndi gutegura Album 'Fatalogy'. Riderman ni umwe mu bantu banyumvise bwa
mbere. Abantu benshi baravuga ngo Fatakumavuta' wabeshye abantu, Album
ntayihari, wariye amafaranga y'abantu, ariko ntekereza ko Riderman ni umwe mu
bantu bafite uruhare runini ku buzima bwa Fatakumavuta."
5.Tuff Gang
Muri
Werurwe 2023, nibwo byamenyekanye ko abagize Tuff Gangs bitegura gushyira hanze
Album bakoranyeho iriho indirimbo zitandukanye zizitsa ku ngingo zinyuranye. Ariko
amakuru avuga ko batangiye kuyikoraho mu 2020
Ni ibintu batangaje nyuma y’uko hasohotse ifoto bari kumwe, ndetse igaragaramo umuraperi Ish Kevin n’ubwo nta ndirimbo n’imwe afitanye n’aba bombi.
Iyi
Album yakozwe na Producer Davydenko umaze igihe kinini akorana n’iri tsinda.
Iriho ibihangano byakozweho na Bull Dogg, P-Fla ndetse na Fireman.
Bull
Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi Album yatinze kujya hanze, kubera amananiza
yagaragaye mu ikorwa ry’uyu mushinga w’abo mushya, ariko hari icyizere cy’uko
izasohoka muri uyu mwaka.
Ati
“Hari imishinga twakoze nka Tuff Gangs. Twagiye tubivugaho ariko hakagenda
hazamo utuntu twamamaniza, kuko urumva ‘Project’ (umushinga) ihuza abantu
benshi kuriya, ni ‘Project’ nini, ifite abayihagarariye, ntabwo ari twe gusa,
kuko ni nk’abantu batubwiye turashaka y’uko mukora ikintu gutya, twese turi mu
bufatanye, ni nko kudushyiragikira.”
Akomeza
ati “Ni ikipe nini, ntabwo ari twe duhuriye gusa, dufite abantu bahuriye kuri
icyo gikorwa, bibaye bigenze neza nayo yasohoka muri uyu mwaka.”
Tuff
Gangs ni ryo tsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ryashinze
ibirindiro by’umwihariko riririmba iyi njyana.
Ryari rigizwe n’abarimo Jay Polly witabye Imana mu 2022, P Fla,
Bulldogg, Green P na Fireman
Bamenyekanye
cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe ‘Kwicuma’ nyuma yayo
ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.
6.P-Fla
Mu
Ukuboza 2023, umuraper P-Fla yatangaje ko amaze imyaka ibiri ari gutegura Album
ye bwite yahurijemo abaraperi bakomeye barimo n’abo banyuranye mu itsinda rya
Tuff Gangz.
Icyo
gihe yavuze ko azi neza ko nawe ajya amara igihe kinini atumvikana mu bikorwa
by’umuziki.
P-Fla ni
umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite! Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka
‘Nisubiyeho’ yakoranye na King James, ‘Mana Mfasha’, ‘Naguhaye imbaraga’
n’izindi.
Kunyura mu matsinda arimo nka Tuff Gangz, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, kuririmba mu bitaramo bikomeye n’ibindi biri mu byakomeje izina ry’uyu mugabo.
Nawe
asobanura ko gukora ibyo akunda biri mu byatumye ubu imyaka irenga 15
agishikamye ku njyana ya Hip Hop yiyumvisemo kuva akiri ku ntebe y’ishuri.
Mu
Ukuboza 2023, P-Fla yabwiye InyaRwanda, ko amaze iminsi ahugiye mu bikorwa byo
gutegura Album ye, ari nayo mpamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki.
Ni album
avuga ko idasanzwe kuko iri gukorwaho na ba Producer batatu, ndetse
yayihuriyeho n'abaraperi bagenzi be barimo abo banyuranye muri Tuff Gangz.
Yavuze
ati “Ngiye kumara imyaka ibiri ndimo gukora kuri Album imwe gusa. Mfite
indirimbo nyinshi cyane. Zimaze gukorwa na ba Producer nka batatu.”
P-Fla
aherutse kubwira InyaRwanda, ko yatinze gusobanura iyi Album bitewe n’uko
yabanje kubaka imbuga azayicururizaho. Ati "Munyihanganire cyane buriya n'iyo
mpamvu ngiye kujya nirinda kuva ku bintu bitarajya ku murongo. Niho hazamo
gutenguha abantu, nawe kwitenguha, ariko Album ndayifite, kandi nshatse nkora
Album ebyiri."
Akomeza
ati “Kutayisohora rero byatewe n’uko nabanje kubaka imbuga zanjye bwite. Kandi
biriya bintu njye ntabwo mbashije kubyikorera ku giti cyanjye.”
Yavuze
ko hari abantu bari gukorana muri iki gihe, kugirango bategure izi mbuga, ari
nabwo bazahita bashyira hanze iriya Album.
7.Christopher
Muri
Kamena 2023, nibwo Christopher yatangaje ko ari gukora ku mirimo ya nyuma
isabwa kugirango abashe gushyira hanze Album ye ya Gatatu. Ariko amakuru avuga
ko yatangiye kuyikoraho kuva mu mpera za 2022.
Ni Album
yifashishijeho aba- Producer batandukanye, ndetse yakoranyeho n’abandi bahanzi.
Ubwo yajyaga i Londresm u Bwongereza mu bitaramo, yanahuye na Madebeats
amukoreraho zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Album ye.
Yavugaga
ko izajya hanze mu mpera za 2023, cyangwa se mu ntangiriro za 2024, ariko siko
byagenze. Asanzwe afite ku isoko Album ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise
‘Ijuru rito’ yagiye hanze mu 2017.
Muri
Mata 2024, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Vole’. Icyo gihe
yavuze ko bitewe n’uko yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo, yahisemo
gushyira hanze iriya ndirimbo, mbere y’uko ashyira hanze Album ye ya Gatatu.
Yavuze
ko yahuye n’akazi gakomeye mu kuyitunganya, ariko ko ashingiye aho bigeze,
ibintu birajya ku murongo ku buryo muri uyu mwaka azayimurika.
Christopher
Muneza ni umuhanzi wabaye icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yacyo aho
yavutse, ku wa 30 Mutarama 1994 Mutarama.
Uyu ni umugabo wabaye icyamamare acyambaye umwenda w'ishuri aho yatangiye guhanga ibihangano bye by’indirimbo atarasoza amashuri.
THE BEN AHERUTSE GUTANGAZA KO ARI KWITEGURA GUSOHORA INDIRIMBO NSHYA
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI P-FLA AKOMOZA KURI ALBUM YE
TANGA IGITECYEREZO