Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yatangaje ko afatanyije n’abamufasha mu muziki muri uyu mwaka banzuye gushyira imbaraga mu gukorana n’abahanzi bari mu kigero cye mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki, kuko yari asanzwe afitanye indirimbo n’abahanzi bakuru.
Yatangaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ashyize hanze amashusho y’indirimbo
yitwa “Slim Daddy” y’iminota 2 n’amasegonda 49’ yakoranye na Kivumbi King
ndetse na Dj Toxxyk.
Ni ubwa mbere ahuriye mu ndirimbo n’aba bahanzi, kandi avuga
ko yabikoze mu rwego rw’uko uyu mwaka wa 2024 yawuhariye uwo gukorana n’abandi
bahanzi ibizwi nka ‘Collabo’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko uyu mwaka yabonaga
ari cyo gihe cyo gukorana na bagenzi be. Ati “Twabonaga aricyo gihe cyo kuba
nakorana n’abandi bahanzi bo mu kigero cyanjye. Kuko ‘Collaboration’ nari mfite
inyinshi zari iz’abahanzi bakuru.”
Yavuze ko guhuza imbaraga na Kivumbi muri iyi ndirimbo byaturutse
ku njyana y’iyi ndirimbo. Ati “Gukorana na Kivumbi ahanini byaturutse ku njyana
nari nakozemo indirimbo numva ariwe wayijyamo neza, kuko asanzwe akora injyana
za ‘Dancehall’.
Muri iyi ndirimbo ntabwo Dj Toxxyk yumvikanamo cyane. Nel
Ngabo yavuze ko bayikoze adahari, ari nayo mpamvu ataririmbyemo. Ati “Ntabwo
arimo ariko twarakoranye (Collaborated), ariko twayikoze ahari, yumvikanamo
irimo irangira.”
‘Slim Daddy’ mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Bulam
Vybz, yandikwa na Ishimwe Karake Clement afatanyije na Kivumbi King, ni mu gihe
amashusho yayobowe na Simbi Nailla.
Nel Ngabo yaherukaga kumvikana mu ndirimbo 'Molomita' ya
Director Gad yahuriyemo na Kenny Sol. Ni indirimbo imaze amezi abiri, aho imaze
kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 3.5.
Icyo gihe, Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko guhurira mu
ndirimbo na Kenny Sol byamufashije gukomeza gushimangira intego yihaye muri uyu
mwaka yo gukorana na bagenzi be.
Uyu musore yavuze ko Kenny Sol ari 'umuntu ukunda akazi'
kandi akubahiriza igihe 'muba mwahanye'.
‘Molomita’ yanditswe na Junior Rumaga, Element Eleéeh, Kenny
Sol ndetse na Nel Ngabo. Ni mu gihe amashusho yafashwe kandi ayoborwa na Gad.
Mbere y'aho, ubwo ni ukuvuga mu mezi atanu ashize, uyu
muhanzi yanahuje imbaraga na Da Rest wahoze mu itsinda rya Juda Muziki bakorana
indirimbo bise 'Zana' iri kuri Extended Play (EP) y'uyu musore.
Nel Ngabo yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye bwa mbere
na Kivumbi na Toxxyk
Kivumbi yaririmbye muri iyi ndirimbo bitewe n’uko asanzwe
yisanga muri ‘Dancehall’
Dj Toxxyk wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ‘Slim
Daddy’ nawe yaririmbyemo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SLIM DADDY’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MOLOMITA’
TANGA IGITECYEREZO