Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere, ndetse amatora ari
kubera ku rubuga www.missblackfestival.org
agaragaza ko buri mukobwa ari gukora uko ashoboye kugira ngo azabashe kuza mu
myanya y’imbere bityo bizamufashe kwitwara neza.
Imibare yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25
Nyakanga 2024, igaragaza ko Lisa Teta Cyuzuzo ari we ikiri imbere y’abandi n’amajwi
arenga ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe habura iminsi itandatu agashyirwaho
akadomo.
Kuva aya matora yatangira, uyu mukobwa ni we uri imbere y’abandi,
aho afite amajwi 6616, akurikiwe na Evassy Cyomugisha [Nimero 57] uri ku mwanya
wa Kabiri n'amajwi 6022.
Ange Rebecca [Nimero 21] ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi
4384, Mariam Uwase [Nimero 4] uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 4165, Lorraine
Mwiza [Nimero 17] uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 3967, Ange Nicole Bayingana
[Nimero 33] uri ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 3892;
Ornella Juru [Nimero 15] uri ku mwanya wa Karindwi n'amajwi
3705, Housna Lara Sapna [Nimero 46] uri ku mwanya wa Munani n'amajwi 3159, Ella
Darlene Byano [Nimero 34] uri ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 3132 ndetse na Sandra
Ubuliza [Nimero 18] uri ku mwanya wa cumi n'amajwi 3024.
Imanzi Agency iri gutegura iri rushanwa, igaragaza ko muri
iki gihe bari gushyira ku murongo buri kimwe kizasabwa kugira ngo iri rushanwa
rizagende neza.
Ariko kandi bakangurira ababyeyi n'inshuti 'gukomeza gutora
umukobwa bashyigikiye kuko biri mu bizafasha umukobwa kugera mu cyiciro
kibanziriza icya nyuma'.
Akanama Nkemurampaka kazahitamo abakobwa 10 gashingiye ku mushinga wa buri umwe, uburyo abasha kuwusobanura, amajwi yagize mu itora ryo kuri internet n'ibindi.
Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency, Chear Sebudwege
aherutse kuvuga ko bateguye Miss Black Festival bagamije kongerera agaciro no
kuzamurira ishema umukobwa w’umwirabura, akabona urubuga rumufasha kugaragaza
ko na we ashoboye aho yaba aherereye hose ku Isi akaba yabona amahirwe.
Yakomeje agira ati “Uru rubuga dushaka guha abakobwa
b’abiraburakazi, ntabwo rugarukira ku bari mu Rwanda kuko ariho igikorwa
kizabera, ahubwo rurareba umukobwa w’umwirabura uwo ari we wese aho aherereye
ku rwego mpuzamahanga."
Abakobwa 10 bazagera kuri ‘Final’ bijyanye n’uburyo bazagenda
batoranywa, bazahatana hagati yabo n’ubundi bishingiye ku kugaragaza impano,
imishinga itanga impinduka ndetse no kugaragaza uburyo Umuco w’igihugu bakomokamo
ari mwiza kurusha uw’abandi.
Chear Sebudwege ati “Turifuza ko Miss Black Festival ibera
imbaraga no kuzamura urwego rw’umukobwa by’umwihariko w’umwirabura, yumve ko
aho ari hose ku Isi uruhu afite atari igisebo ahubwo ari ishema ndetse ko
yifitemo ubushobozi bwo kugira impinduka no kumva ko ashoboye kuba yarushanwa
n’abandi."
Umukobwa wahize abandi akazahabwa igihembo kingana
n’ibihumbi 15 by’Amadolari y’Amerika, naho ibisonga bye bibiri bikazahabwa
agera ku bihumbi bitanu by’Amadolari y’Amerika.

Lisa Teta Cyuzuzo [Nimero 52] ni we uri imbere ufite amajwi 6,616

Evassy Cyomugisha [Nimero 57] uri ku mwanya wa mbere uri ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 6,022

Ange Rebecca [Nimero 21] uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 4,384

Mariam Uwase [Nimero 4] uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 4,165

Lorraine Mwiza [Nimero 17] uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 3,967

Ange Nicole Bayingana [Nimero 33] uri ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 3,892

Ornella Juru [Nimero 15] uri ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 3,705

Housna Lara Sapna [Nimero 46] uri ku mwanya wa Munani n'amajwi 3,159

Ella Darlene Byano [Nimero 34] uri ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 3,132

Sandra Ubuliza [Nimero 18] uri ku mwanya wa cumi n'amajwi 3,024