RURA
Kigali

Rayon Sports izakira APR FC mbere! Uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2024/25 byamenyakanye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/07/2024 17:31
1


Rwanda Premier League ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangaje uko amakipe azahura mu mwaka utaha w'imikino wa 2024-2025.



Rwanda Premier League yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024. Muri iyi mikino ya shampiyona izatangira tariki ya 15 z'ukwezi gutaha kwa 8, umukino uzafungura ni uzahuza ikipe ya Gorilla FC na Vision FC ivuye mu cyiciro cya Kabiri.

Kuri uyu u Munsi wa Mbere wa shampiyona kandi Rayon Sports izahura na Marines FC, tariki 17 Kanama  mu gihe APR FC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka izahura na Rutsiro FC tariki 28 Kanama 2024 kubera ko izaba iri muri CAF Champions League. 

Umukino ubanza wa APR FC na Rayon Sports uzakinwa ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona tariki 14 Nzeri 2024 aho Murera izaba ariyo yakiriye mu gihe uwo kwishyura uri tariki 26 Mata 2025  ku Munsi wa 27 wa Shampiyona.

Nk'uko bigaragara kuri iyi Ngengabihe yashyizwe hanze na Rwanda Premier League, shampiyona izasozwa tariki ya 18 z'ukwezi kwa 5 mu mwaka utaha wa 2025.


Uko amakipe azahura kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa 5


Uko amakipe azahura kugeza ku munsi wa 10

Uko amakipe azahura kugeza ku munsi wa 15


Uko amakipe azahura kugeza ku munsi wa 23



Uko amakipe azahura kugeza ku munsu wa nyuma 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twizeyimana alex8 months ago
    Gusa rayonsport yarikwiriye kwakira delb yambere



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND