Umaze iminsi ubona uburyo umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] asubiza itangazamakuru iyo abajijwe ku bijyanye na mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben]? Biteye kwibaza no kuba nibura ufite ubumenyi mu kwitegerereza ibijyanye n’ibimenyetso by’umubiri akunze gukoresha.
Ni uburyo yahisemo bujyanye no guca amarenga mu rwego rwo
kwirinda gukoma rutenderi, no gusigasira ibisa n’ibiganiro by’ubwumvikane byabayeho
hagati yabo. Ni nako bigenda kuri The Ben, kuko nawe amaze amezi abiri arenga
agaragaje ko ntacyo azongera kuvuga kuri Bruce Melodie.
Amakimbirane bagiranye, gushwana kwa hato na hato kugeza ubwo
binumvikanye cyane mu itangazamakuru, byabaye ingingo ndende yatumye bamwe mu
bashakira amaronko ku miyoboro ya Youtube binjiza amafaranga kubera ko bavuze
kuri aba bombi.
Ibi byose ariko byaturutse ku ndirimbo ebyiri bagombaga
gukorana zitigeze zisohoka. Byabaye imvano y’amakimbirane adashira, kugeza ubwo
Bruce Melodie yumvikanye mu biganiro bitandukanye agaragaza ko yatengushywe no
kuba The Ben batarigeze bakorana.
Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie hari abagiye
bayasobanura nko gushaka kwamamaza ibikorwa byabo. Ariko hari amakuru avuga ko
habayemo ibikorwa byatumye buri ruhande rwitonda, kuko umwe muri bo yasanze
ibyo yitaga 'Showbiz' byararenze biba urwango n’amakimbirane adashira.
Mu mezi ane ashize, hari ikiganiro The Ben yumvikanyemo avugana
ikiniga yumvikanisha ko bizafata igihe kinini kugira ngo umuziki w’u Rwanda
ugere ku rwego buri wese awushakaho mu gihe abawurimo badashyize hamwe, kandi
badahinduye imyumvire mu bijyanye n’imikoranire n’imibanire ya buri munsi.
Ni ibintu avuga ko bireba abafite aho bahuriye n’uruganda
rw’umuziki yaba abahanzi, abanyamakuru n’abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze
gusangira icyo kunywa no kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku
mubano.
Yumvikanisha ko buri wese akwiriye kugira intekerezo zagutse,
aho yumva ko iterambere rya mugenzi we ari na ryo terambere rye. The Ben
yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie, kandi ko yabimubwiye imbonankubone
mu bihe bitandukanye.
The Ben yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka
wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n’umujyanama we wa mbere ubu ubarizwa muri
Uganda.
Icyo gihe bari bataragira n’igitekerezo cyo gukorana
indirimbo. The Ben ati “Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze,
naramuhobereye, ndamubwira muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe
mu bafite amahirwe y’intangiriro nziza…”
Icyo gihe ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano
byinshi, kandi yamubwiye ko afite ‘inkoni izamufasha kugera aho ashaka’. Ati
“Iryo jambo nararimubwiye, naramubwiye nti 'ufite inkoni, genda ukore ibintu
bidasanzwe'…”
Imvano yabaye ‘Play
Station’
Bombi bakomeje gukozanyaho mu magambo, kugeza ubwo muri
Werurwe 2024, The Ben yateye intambwe asaba imbabazi Bruce Melodie kuba
indirimbo batekerezaga gukora itarigeze ikorwa.
Yemeye ko Bruce Melodie yamusanze ari gukina umukino wa ‘Play
Station’ kandi ko icyo gihe yari kumwe na Zizou. Ariko kandi yumvikanishije ko
no mu 2021, bagerageje gukorana indirimbo ariko ntibyakunda.
Ati “Icya mbere biragoye kuba nahamagara umuntu ngo aze
mujujubye. Nahuye na Bruce Melodie mu 2017 azanywe n’inshuti yanjye yitwa Omar.
Omar yari amaze iminsi ambwira ngo Bruce Melodie arashaka kungisha inama.”
“Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye
siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho
gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye
yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.”
Mu gusaba imbabazi The Ben yagzie ati “Iyo abahanzi bakorana
uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho
imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye
imbabazi.”
Mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2024, Bruce Melodie yerekeza
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasize abwiye itangazamakuru ko The Ben ari we wamutumyeho ngo
bakorane indirimbo ariko yatunguwe no gusanga ari kwikinira.
Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Sowe’ yumvikanishije
ko yagiye avuga iki kibazo ariko abantu bakamutera amabuye- Nyamara ukuri
kwarigaragaje.
Ati “Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu
bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben
yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya
mbiha agaciro cyane cyane nk’umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko
imikino burya iza mbere y’imirimo.”
Bruce Melodie yabwiye The Ben kwita ku kazi, kurusha guha
umwanya imikino. Ati “Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba
akazi […] abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya
ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite
n’ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve
mu mikino.”
Muyoboke Alex siko
abibona!
Uyu mugabo wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye, yigeze
kubwira ikinyamakuru Isimbi, ko bitumvikana ukuntu Bruce Melodie yitwaza buri
gihe ko ikibazo yagiranye na The Ben gishingiye ku ndirimbo ebyiri bombi
bagombaga gukorana.
Ati “Nabonye bavuga ngo barapfa ‘play station’, bose
barazikina ntibazakubeshye ariko ibyo ni ibintu byabaye 2017, ako gasuzuguro ka
2017 abantu bagenda bakavuga ntabwo ari cyo kibazo kuko 2019 Melodie yagiye
gukora indirimbo na Sheebah (Karungi) muri Uganda icyo gihe The Ben yari
afiteyo igitaramo cya ‘Black & White’.”
“Bamaze gufata amashusho Melodie yaje ari kumwe n’umuntu
witwa Omarion wari umujyanama we icyo gihe, bari bari muri Governor Night Club,
Ben yari kumwe na ba Pallaso n’abandi benshi, yabonye Melodie aramuhamagara
araza baricarana, bararyohewe ku rwego rwo hejuru.”
Muyoboke washinze Decent Entertainment, yumvikanishije ko
ibiganiro byakomeje kugeza ubwo no mu 2021, Bruce Melodie yagiye kwa The Ben,
bagirana ibiganiro byanaranzwe n’umusaruro wabaye urwibutso kuri bombi.
Ati “Reka mbivuge ku nshuro ya mbere ntabwo barimo gushaka
kubivuga, nta kibazo gihari ahubwo abantu basesengure barebe neza. 2021
Melodie, Jado, Element na Kenny Sol bagiye kwa Ben ku i Rebero ni ho yabaga,
bagiye bafite n’ibyo kunywa, bararyoherwa ku rwego rurenze urwo watekereza
nk’abantu b’abahanzi.”
Aha niho Muyoboke Alex ahera avuga ko atumva ukuntu ikibazo
cyatangiye kuvugwa mu 2023 gishingiye ku ndirimbo ya 2017 kandi nyuma kugeza mu 2021
baravuganaga bakanabonana.
Yumvikanishije ko Bruce Melodie ariwe wasabye The Ben ko
bakorana indirimbo. Ati “Umuntu witwa Omar muramuzi, ni inshuti ya bo bombi
mwabonye ko yanambariye Ben mu bukwe bwe, yabwiye Ben ngo Melodie ashaka ko
mukorana ikiganiro, Ben aramubwira ngo nta kibazo njyewe ndamufana, The Ben
yafashe inzira ajya Monster Record ahamara amasaha ategereje Melodie, Melodie
yaje asanga The Ben arimo akina iyo ‘Play Station’.”
Bruce Melodie yashyize
akadomo ku makimbirane
Ku wa 31 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yaratunguranye atangaza
ko atazongera gucyocyorana na The Ben mu rwego rwo kurangiza amakimbirane
bavuzweho igihe kinini.
Yavuze ibi nyuma y’iminsi yari ishize agaragaza ko yaciye
bugufi imbere ya The Ben; ndetse ibiganiro agirana n'abafana be akagaragaza ko
yakozwe ku mutima n'ibikorwa bya mugenzi we. Kandi, amusobanura nka Mukuru we
wagize uruhare mu guteza imbere umuziki- cyo kimwe na Meddy.
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] cyamaze
amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 58’, Bruce Melodie yabajijwe niba hari
icyizere cy'uko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, ku buryo bashobora no
kuba bakorana indirimbo, asubiza ko mu biganiro nk’ibi kenshi aba atateguye
ingingo aza kwitsaho.
Ati "Iyo ndi kuvuga gutya rero ngirana ibiganiro
n'abantu ntabwo mba mfite ahantu nanditse utuntu ndi bugende nsubiza. Ibyo
ng'ibyo nagombaga kuvuga icyo gihe [Yasubizaga impamvu yagiye yumvikana mu
itangazamakuru avuga ko yiteguye 'Battle' na The Ben, kandi ko yamukubita
agakoni/inkoni ku nda]"
Akomeza ati "Kugira ngo rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikabiriza, mukabikururiza mukabikoraho ibitekerezo (Yakoresheje ijambo 'Comments') abiha uburemere bidafite.”
Yumvikanishije
ko kuba Mushiki wa The Ben yaragiye agaragara mu biganiro bitandukanye asuka
amarira yumvikanisha uburyo aya makimbirane yafashe indi ntera, bitavuze ko
Mushiki we [wa Bruce Melodie] we atababajwe n'iyi ngingo.
Ati "Wenda n'uwanjye yararize n'uko atifotoje […] Nonese
kurira se urumva ari ibintu bya 'danger' (birenze) muri uwo muryango (wa The
Ben)."
Bruce Melodie witegura gushyira hanze Album ye nshya, yavuze
ko yafashe umwanzuro wa nyuma wo kutazongera kuvuga kuri The Ben. Ati
"Ahubwo reka nkwereke ikintu cyiza, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo
muhanzi uri kuvuga [Yirinze kumuvuga mu izina]. Sinzongera kumuvugaho
(abisubiramo)."
Abajijwe niba ibi bivuze ko amakimbirane ye na The Ben
yarangiye, yasubije ko 'kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga
ibitekerezo byanjye niba hari abantu bibangamira."
Nta cyo narenzaho!
Akimara kuvuga ariya magambo ku rubuga rwa X, The Ben yabwiye
InyaRwanda ko nta cyo yakongera ku byavuzwe na mugenzi we. Ni igisubizo yatanze,
agaragaza ko yumva kandi yubaha umwanzuro wafashwe na mugenzi we mu rwego rwo
kurangiza ibibazo bafitanye. Ati “No Comment (Nta cyo narenzaho).”
Akimara kuvuga iri jambo, Bruce Melodie yakomeje kugaragara
mu bitangazamakuru, abazwa kuri The Ben agaca amarenga cyangwa se akavuga ko
yifashe, ntacyo ashaka kuvuga kuri mugenzi we.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, The
Ben yasohoye amashusho amugaragaza yamamaza telefoni ya TECNO yifashishije
indirimbo ya ‘Sowe’ ya Bruce Melodie. Yanditse agira ati “Ni indirimbo nziza.”
Ni ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi mu bakurikirana
umuziki bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo bombi basubukure imishinga bari
bafitanye.
Mu butumwa yanyujije kuri ‘story’ ya Instagram, The Ben
yagaragaje ko icyubahiro gikwiye kubanza mbere y’ubwamamare, umuntu agahitamo
ubumuntu kurusha ubwibone, guhora ushima, kubaha buri wese n’ubwo nta nyungu byazakuzanira
mu ntego zawe kandi ko ubunyangamugayo ari ingenzi mu buzima.
Ku wa 9 Gicurasi 2024, ubwo The Ben yagiranaga amasezerano yo
kwamamaza telefoni nshya za Tecno, itangazamakuru ryamubajije icyo avuga ku
makimbirane ye na Bruce Melodie, ntiyagira icyo asubiza [Yarifashe]. Ndetse,
inyuma y'ibyuma bifata amajwi, yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku mubano we
na Bruce Melodie.
Ibi bije byiyongera ku makuru avuga ko Coach Gael yavuganye
na The Ben ko ikibazo cy'amafaranga amwishyuza arenga Miliyoni 158 Frw
batazongera kukivugaho mu itangazamakuru.
Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yatumye bimwe mu bigo n’imiryango byifuje kubakoresha, ariko bagahitamo umwe bitewe n’uko bagiye
bagaragaza ko batumvikana. Ndetse, hari indirimbo bombi bari guhuriramo,
abatanze icyo kiraka, bahitamo ko buri umwe ajya mu ndirimbo ye.
Kurenzaho cyangwa
kwiyunga?
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, ku wa 22 Nyakanga 2024, Bruce
Melodie yabajijwe ikibazo kigira kiti “Hari urwego watekerezaga ko Meddy na The
Ben bazageraho bakaba baragutengushye?
Yagombaga gusubiza Yego cyangwa Oya, ariko igisubizo yatanze
kiratangaje. Yaravuze ati “Icyo ngicyo ntabwo gisaba Yego cyangwa Oya gusa.
Arenzaho ati ‘Oya’!
Umunyamakuru Phil Peter yaramubajije ati "Ese ko abandi
bahanzi bamamaza ibinyobwa cyane cyane abo muhanganye (Yavugaga The Ben) wowe
wamamaza ikihe?” Mu gusubiza, Bruce Melodie yagize ati “Ni njye wabarangiye uko
babigenza (Yarasetse arihirika).”
Abonye ko akomeje kubazwa kuri iyi ngingo, Bruce Melodie
yasabye ko kuvuga ku bantu byahagarara. Ati “Reka mbabwize ukuri tuve mu
bintu byo kuganira ku bantu. Ntariteranya rero, ibyo bintu muri kuganira rwose mbaye
ntandukanye nabo.”
Abajijwe niba asigaye agira ubwoba bwo kuvuga kuri The Ben,
yasubije ati “Ntabwo ngira ubwoba, ahubwo hari ukuntu nsiga ibintu nkabona biri
inyuma cyane (Yarasetse arihirika).”
Umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clement uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube yabwiye InyaRwanda ko imibanire ya Bruce Melodie na The Ben itarimo ukurenzaho, ahubwo ‘ni imibanire y’ihangana ryatangiye ari ‘showbiz’ ahubwo hazamo ibindi bintu bidasobanutse nyuma’. Ati “Ni nk’ihangana rya Cristiano na Messi usanga riri mu bafana ariko hagati yabo nta kibazo na kimwe bafitanye.”
DC Clement yavuze ko inshuro zirenze imwe yabonye The Ben na
Bruce Melodie baganira by’igihe kirekire. Ariko kandi asanga amakimbirane yabo
yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe ‘n’ibibazo Coach Gael yari
afitanye na The Ben’.
Ati “Ibibazo The Ben yari afitanye na Coach Gael byagize
ingaruka ku mubano wa The Ben na Bruce Melodie. Rero, Melodie we yaje
kubikomeza kugeza ubwo nta kiganiro na kimwe ashobora kujyamo ngo abure kubazwa
kuri The Ben.”
Akomeza ati “The Ben rero nk’umuntu utamenyereye ihangana, hari
amakuru nabonye ko bamwe mu nshuti ze za hafi bamusabye ko atazongera kuvuga
ikintu icyo ari cyo cyose kuri Melodie. Melodie nawe yahise afata uwo murongo,
ariko mu gufata uwo murongo, ni uko The Ben nawe yari yaramuretse.”
Clement yavuze ko kuba The Ben yagaragaye yishimiye indirimbo na Bruce Melodie ari nk’umutego yamuteze, kuko nawe agiye gusohora indirimbo.
Avuga ko Bruce Melodie naramuka atagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo ya Ben, abafana bazahita babona ufite ikibazo hagati yabo.
Ati “Abafana bazahita
bamenya ngo umunyeshyari ni uyu! Buriya ni nk’umutego aba yamuteze. Ni nko
kuvuga ngo wa muntu wanyu mushyize ku karubanda, ni uwo!
Kuri we asanga, nta bwiyunge buzigeraho bubaho hagati y’aba
bagabo. Ati “Rero nta bwiyunge, ntabuzigeraho bubaho."
Umuraperi akaba n'umusesenguzi, Sky2 ukunze kugaragara cyane
mu biganiro byo kuri Youtube, yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku byo azi kandi
yaganiriye na buri umwe, yasanze imibanire yabo muri iki gihe atari
iy'ubwiyunge ahubwo ni 'umurenzaho wera ibijambo'.
Ati "Ku ruhande rwanjye iyo ndebye aba bagabo bose mpita
mbona y'uko bari muri 'showbiz' itari iy'ubwiyunge ahubwo ni ukurenzaho. Kuko hagati
yabo ubona ko nta mutima mwiza bafitanye hagati yabo bombi."
Yavuze ko The Ben na Bruce Melodie bakabayeho ubuzima bumeze
nk’amakipe ahanganye. Ati "Kubera ko niba dusanzwe tubona APR FC tukabona na
Rayon Sports ari ikipe zifite abafana bagiye batandukanye, kandi ubona y'uko
bose bari mu ihangana rimwe, bakaba bagira umukino wa gishuti, tukaba
tutarabona ubushuti hagati ya Bruce na The Ben, ubona ko ari ukurenzaho. Ntabwo
nabyita ubwiyunge.”
Sky2 yavuze ko ashingiye ku mibanire yabo bombi, The Ben
afite amacenga menshi kurusha ayo Bruce Melodie agaragaza. Ati "Ku ruhande
rwanjye, njyewe uko mbibona, mba mbona The Ben afite amacenga menshi, uriya
mugabo ni 'umuhatali' arenzaho cyane, undi nawe agakomeza kwihagararaho. Ubona
ko bombi nyine bararyaryana. Bose, baramutse bafitanye urukundo, baduha n'indirimbo,
ubuse ko Rayon Sports na APR FC bakina umukino wa gishuti?"
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOWE’ YA BRUCE MELODIE IMAZE IMINSI ITANU
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI FOREVER" YA THE BEN IMAZE AMEZI 7 - NIYO AHERUKA GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO