Abahanzi mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko bishimiye kwakirwa na Perezida Paul Kagame akabashimira uruhare bagize mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.
Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 21 Nyakanga 2024, bibera muri Kigali Convention Center.
Byabaye mu rwego rwo gushimira buri wese watanze umusanzu we
mu bikorwa byagejeje Perezida Paul Kagame ku ntsinzi y'amatora n'amajwi 99.18%.
Mu bo Umukuru w'Igihugu yashimye harimo n'abahanzi bitanze
batizagama, bakora ibihangano byafashije benshi gususuruka ubutitsa, kandi
bataramira kuri buri Site yiyamamarijeho.
Aba bahanzi bose bafatanyije, banaririmbye basubiramo indirimbo 'Azabatsinda Kagame' ya Beatha, yahize izindi mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Juno Kizigenza, Uncle Austin na Bruce Melodie baramukanya na Perezida Paul Kagame n'umuryango we
Senderi Hit, Bushali na Dj Brianne basuhuza Perezida Kagame
Hari hari abahanzi nka Intore Tuyisenge, Bruce Melodie, Riderman,
Bwiza, Butera Knowless, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Senderi Hit, Munyanshoza
Dieudonne [Mibirizi], Justin Nsengimana, Semanza, Nsabimana Leonard ‘Ndandambara’,
Benimana Ramadhan ‘Bamenya’, Clapton Kibonge, Mico The Best, Danny Vumbi, Dr
Claude, Ariel Wayz, Bushali, Musengimana Beatha wamamaye muri ‘Azabatsinda
Kagame’, King James, Nel Ngabo, Ruti Joel, Confy, Chriss Eazy, Kevin Kade,
Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’, Tom Close n’abandi
Umuhanzi Senderi Hit yifashishije konti ye ya Instagram,
yagaragaje ko afite ishime ku mutima kuri Perezida Kagame wamutumiye. Ati
"Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'umuryango wawe ni inshuti
zawe zose. Mwakoze cyane. Murakoze."
Akomeza ati "Imihigo irakomeje. Ibyo Abanyarwanda twese
hamwe twigejejeho ntawabisenya tureba, Oya Kirazira!."
Mu butumwa bwe ku rubuga rwa Instagram, Niyitegeka Gratien
wamamaye nka Papa Sava, yagaragaje ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu ari ibintu birenze
kandi by'urwibutso igihe kirekire. Ati "Natwe biraturagenga. Mwakoze
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame."
Tuyisenge Intore uhagarariye urugaga rw'abahanzi mu Rwanda,
yanditse kuri konti ye ya X, agaragaza ko abahanzi bazakomeza gushyigikira Perezida Paul
Kagame mu kwesa imihigo.
Yabivuze mu izina ry'abahanzi ayoboye. Ati "Abahanzi
tuzakomeza kubashyigikira no kubafasha kwese imihigo ku byo mwemereye abanyarwanda
dukoresheje impano zacu, ubwenge bwacu, imbaraga zacu n'ubutunzi bwacu."
Arakomeza ati "Ibyo mwadukoreye n'urukundo mutwereka
turabizirikana ntimugire ngo mwakoreye intashima, turabizirikana."
Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge yanditse kuri konti ye
ya X agaragaza ko Politiki nziza n’ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame byatumye
abasha kurotora inzozi ze.
Ati “Ni njye wa mwana wabyutswaga n’intozi zaduteye, akabobereza
urutambi mu baturanyi, akarira hanze ku kwezi, ubu amaze kugira byose kubera
ubuyobozi bwiza. Urakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
Paul Kagame dufite impamvu nyinshi tugukundira.”
Mu ijambo rye, Umukuru w'Igihugu yashimye ahereye ku muryango
we 'wamubereye akabando', abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri
n'abandi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza. Ati
"[...]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera
mwebwe."
Yanashimye cyane abikorera bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe.
Ati "Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mwohereje
ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje,
ariya mazi abaturage banywaga, ari 'transport', ndabashimiye rwose."
Umukuru w'Igihugu yanashimye cyane Inzego z'umutekano. Ati
"Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab'umutekano,
ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z'umutekano, ndabashimiye,
birasanzwe. Sinzi icy'ejo bundi gusa, ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda
ndetse n'inshuti z'u Rwanda."
Perezida Kagame yavuze ko inzego z'umutekano zitanga mu bihe bitandukanye,
zikarinda u Rwanda n'Abanyarwanda, kandi ntacyo bizigama mu kwitangira
igihugu kuko hari n'abahatakariza ubuzima.
Yavuze ko umunsi ku munsi ubushake ndetse n'ubushobozi
bwiyongera ku ngabo na Polisi mu rugendo rwo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Yanashimye kandi uruhare rw'abahanzi. Ati "Ndagira ngo
noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol bamwe bakora akazi kenshi k'ibanze, ka ngombwa
ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe
mbisuhurize mbakore mu ntoki."
Buri muhanzi yanyuze imbere y'Umukuru w'Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw'uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. Ati "Mwarakoze cyane."
Perezida Paul Kagame yashimye abahanzi n'abandi bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe
Kevin Kade asuhuza Perezida Kagame- Ku ruhande (Intore Tuyisenge asuhuza Ange Ingabire Kagame)
Umuhanzikazi Bwiza asuhuza Perezida Kagame
Kimenyi Tito wamamaye ku rubuga rwa Tik Tok
Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge asuhuza Perezida Paul Kagame
Umuhanzi Ruti Joel wakoze indirimbo 'Mukota' asuhuza Perezida Kagame
Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close asuhuza Perezida Kagame
Umuhanzikazi Alyn Sano aramukanya n'Umukuru w'Igihugu
Umuhanzi Mico The Best asuhuza Perezida Kagame
Dj Toxxyk asuhuza Perezida Kagame
Umuhanzi Ruti Joel asuhuza Yvan Cyomoro- Clapton asuhuza Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame
Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' asuhuza Perezida Kagame
Juno Kizigenza asuhuza Perezida Kagame
King James, Butera Knowless, Senderi n'umuraperi Bushali
Umuhanzi Confy
Umuhanzi Dr Claude wamamaye mu ndirimbo 'Contre- Succes' asuhuza Perezida Kagame
Umuhanzi King James asuhuza Perezida Kagame
Umuhanzikazi Ariel Wayz
Umubyinnyi wamamaye nka 'General Benda'
Umuhanzi Danny Vumbi asuhuza Perezida Kagame
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori by'umusangiro
TANGA IGITECYEREZO