Itangishaka James [Mwiza Cyane] umaze gushinga imizi mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho ari we murinzi wa Alliah Cool, yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza abatizwa mu mazi menshi.
Muri Werurwe 2024 ni bwo
uyu murinzi yashyize hanze ubutumwa bwo gushima Imana yamuhuje na Alliah Cool
wamuhaye impano y’imodoka.
Yagize ati: ”Ni
ukuri sinzi uburyo nagushimira, gusa Imana ikumpere umugisha, isubize aho ukuye.
Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha
myinshi, ndagushimiye.”
Ntabwo biri kure y'ibyatumye yakira agakiza nk'uko yabitangarije InyaRwanda. Ati: ”Umwanzuro nawufashe kubera ibintu Imana inkorera, bityo nasanze nta kindi nayiha gisumbyeho uretse gukizwa.”
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi na Prophet Ernest Nyirindekwe wo mu Itorero rya
Elayono riherereye i Kibagabaga.
James wari mu bayobozi b’itsinda ry’abasore b’ibigango
bamamaye nka B KGL ageze kure imyiteguro y'ubukwe n’umuhanzikazi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana.
Muri Nzeri 2024 biteganijwe ko azajya mu rukiko mu
gihe ibirori bisigaye biteganijwe mu mwaka utaha wa 2025.Ibyo Imana ikorera Itangishaka James byatumye yiyemeza kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza
Uyu musore wabatijwe ageze kure imyiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we usanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
TANGA IGITECYEREZO