Mu Rwanda hari kubera iserukiramuco ry’iminsi 10, Ubumuntu Arts Festival ryizihiza isabukuru y’imyaka 10 rimaze ritangiye guhuriza i Kigali abahanzi n’abanyabugeni bo mu bihugu bitandukanye, aho bunga ubumwe bagahuza imbaraga n’ubumenyi bakifashisha imikino , imbyino, indirimbo n’imivugo bakagaruka ku ngingo zitandukanye zo mu buzima bwa
Bamwe mu bitabiriye bagaragaza ko banyuzwe n’uburyo iri Serukiramuco mu myaka 10 buri mwaka rigarukana umwiharuko utandukanye n’ibyo
babonye mu gihe cyashize ndetse.
Iri serukiramuco ryatagiye tariki 19 Nyakanga 2024, ribera ku
rwibutso rya Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi , kuri uyu munsi wa kabiri
tariki 20 Nyakanga abaryitabiriye batahanye akanyamuneza ku maso
nyuma yo kunyurwa n’ubutumwa buri mu buhanzi yatanze.
Cecile Duval waturutse mu Bufaransa yabwiye InyaRwanda ko uretse kuba yakunze
uburyo yakiriwe mu Rwanda ariko yakunze uburyo abategura iri serukiramuco
babikoze mu buryo buhuza abantu baturutse hirya ni hino ku buryo bisanga babaye
umwe binyuze mu buhanzi.
Ati “Nageze mu Rwanda muri Mata , nitabiriye ibikorwa
bitandukanye birimo n’ibijyanye na gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi, ubu naje muri iri Serukiramuo nk’umuhanzi natunguwe cyane.”
“Ni ubwa mbere ntaramiye mu Rwanda , gusa nakunze umwihariko
w’iri Serukiramuco , uburyo rihuza abantu , usanga twabaye umwe , turaganira ,
mbese uba wumva utari wenyine uri kumwe n’abandi watwawe n’imikino bakina
cyangwa imbyino bwakereka.”
Cecile Duval wo mu Bufaransa
yishimiwe na benshi binyuze mu muvugo
yise 'Esther 21' aho yagaragaje ibibazo by'ivanguramoko, gufata ku ngufu
n'ingaruka zabyo.
Abandi bahanzi n’abanyabugeni banyuze ku rubyiniro barimo
Moses wo muri Kosovo wishimiwe cyane binyuze mu mukino yakinnye yise “Waiting
for Train” .
Itsinda Iron Skulls co ryo muri Espagne, babanje guhura n’abanyempano bakiri bato bo
mu Rwanda bahuriye kuri Club Rafiki babahugura ku bijyanye n’imbyino
zitandukanye.
Abandi bakoze kuri uyu munsi
wa kabiri barimo The Stages
Theatre Group itsinda ry’ababyinnyi bo muri Sri Lanka bakinnye umukino bise “Patterns of Our
Genocides”.
Mu myaka 10 y’iri serukiramuco ‘Ubumuntu’ ryagize uruhare mu
guteza imbere ubuhanzi, riba urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo
byugarije sosiyete n’imico y’abantu batandukanye kandi rikagaragaza icyakorwa
mu gukemura ibi bibazo.
Kuri iyi nshuro Ubumuntu Arts Festival yitabiriwe n’abahanzi
bo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pakistan, u
Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y'Epfo, Tanzania, Kenya
n’abandi.
Mu gihe cy’iminsi 10 rizamara
rizarangwa n’ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk’ubuzima
bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, kumurika ibihangano binyuranye,
ikoranabuhanga mu buhanzi n’ibindi binyuranye.
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye umunsi wa kabiri wa
Ubumuntu Arts Festival
Cecile Duval wo mu Bufaransa
yishimiwe na benshi binyuze mu muvugo
yise 'Esther 21' aho yagaragaje ibibazo by'ivanguramoko, gufata ku ngufu
n'ingaruka zabyo
Folaranmi Folayan niwe wari uyoboye ibirori by'umusi wa
kabiri wa Ubumuntu Arts Festival
Ubumuntu Arts Festival yabaye urubuga rwo kugaragaza no
kuganira ku bibazo byugarije sosiyete n’imico y’abantu batandukanye, kandi
rikagaragaza icyakorwa mu gukemura ibi bibazo
Abitabiriye Ubumuntu Arts Festival batashye banyuzwe
Mu minsi 10 iri
serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa birimo kuganira ku ngingo zinyuranye,
nk’ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku buhanzi, n'ibindi
Moses wo muri Kosovo yishimiwe cyane binyuze mu mukino yakinnye yise “Waiting for Train”
REBA HANO UKO UMUNSI WA MBERE W'IRI SERUKIRAMUCO WAGENZE
">
TANGA IGITECYEREZO