Nyuma y’imyaka 8 ibyamamare muri Sinema, Angelina Jolie na Brad Pitt batandukanye, kuri ubu byatangajwe ko ibyabo bikomeje gufata indi ntera ariko nabyo bituma bombi batemera gusinya gatanya.
Ni kenshi ibinyamakuru mpuzamahanga bikunze kugaruka ku mubano utari mwiza uri hagati ya Angelina Jolie na Brad Pitt bahoze ari ‘couple’ ya mbere i Hollywood mbere y’uko batandukana mu 2016 ari nabwo bahise batangira intambara y’imanza aho umwe arega undi kugeza n’ubu bakiburana kuri gatanya yabo.
Mu mwaka ushize nibwo Angelina Jolie yareze Brad Pitt ko bakibana yajyaga amukubita ndetse umupilote wabatwaraga mu ndege yabo bwite nawe agatanga ubuhamya yemeza ko yabonye Brad akubita Angelina imbere y’abana babo yari abatwaye mu ndege berekeza mu Butaliyani. Ibi nabyo byasubije inyuma ibyo gusinya gatanya byasaga nkibyendaga kurangira.
Kuri ubu The New York Times yatangaje ko ibyabo n’ubundi bikigoranye bitewe n’ubwumvikane buke hagati yabo kubijyanye no kugabana imitungo. Byumwihariko ngo bari gupfa umuturirwa wabo uri mu Bufaransa hamwe n’uruganda rwa Angelina rukora Umuvinyu utukura ruri muri iki gihugu.
Umuturirwa bafite mu Bufaransa ukomeje kubatera kutumvikana
Brad Pitt akaba yarasabye urukiko ko yagumana uyu muturirwa noneho Angelina we akagumana uruganda rw'Umuvinyu. Nyamara Angelina we yasabye urukiko ko rwamureka akagurisha uyu muturirwa maze bombi bakagabana amafaranga ndetse akagumana uruganda.
Si ukutumvikana gusa ku mitungo, ahubwo ngo Brad Pitt aherutse gusaba urukiko ko yahabwa uburenganzira bungana kubana babo 6 kuko bwahawe Angelina wenyine none akaba yaranze ko abana bagirana umubano na Se ndetse akabangira ko banahura amaso ku maso.
Nk’uko This New York Times ikomeza ibivuga, ngo ubwumvikane bucye kwigabana ry’imitungo no kurera abana nibyo bikomeje gutuma Angelina Jolie na Brad Pitt badasinya gatanya nyuma y’imyaka 8 batandukanye.
Ibya gatanya ya Angelina Jolie na Brad Pitt bikomeje gufata indi ntera
TANGA IGITECYEREZO