Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe, yagaragaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ikitanyishe'” yahurijemo abaraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang ryamamaye mu buryo bukomeye binyuze mu bihangano binyuranye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, Papa Cyangwe
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Siba’ na ‘It’s Okay’, yasohoye ifoto yamamaza iyi
ndirimbo agiye gushyira hanze, kandi abaza buri wese niba yiteguye kuzumva iyi
ndirimbo.
Ni indirimbo ateganya ko izajya hanze mu cyumweru kiri imbere,
ndetse imirimo yasabwaga yamaze kurangira, igisigaye ni uko ayishyira ku isoko.
Ni indirimbo agiye gushyira hanze mu gihe aherutse kubura
shene ye ya Youtube bimusaba kongera gufungura indi.
Muri iyi ndirimbo yifashishije Fireman, Bull Dogg, Green-P
ndetse na P-Fla uri kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe
z'Abarabu muri iki gihe.
Tuff Gang igiye kugaruka mu isura nshya! Aba baraperi bose bamaze igihe bategura Album yabo, bituma hari ibihumbi by'abantu bikumbuye
ibihangano byabo.
Iyi ndirimbo bakoranye na Papa Cyangwe, ishobora kuzaba imwe
mu zizafasha abakunzi b'iri tsinda mu gihe bagitegereje Album yabo.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko
ari we wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo,
bisaba ko aganiriza buri umwe akamwumvisha neza igihangano ashaka gukora.
Ati "Igitekerezo ni njye wakizanye ku kuba nakorana nabo.
Kuko ni abantu njyewe nakuze nkunda, n'uyu munsi ngomba icyubahiro."
Kuri we, gukorana n'aba bagabo bagize itsinda rya Tuff Gang
ni inzozi 'zibaye impamo'. Ati "Nifuje kuba nakorana nabo igihe kinini.
Kandi kuva cyera numvise imiziki yabo, yewe na Jay Polly akiriho. Ni abantu
nakundaga kumva cyane."
Uyu muraperi avuga ko kubasha guhuriza aba bahanzi muri iyi
ndirimbo, byaturutse mu kuba hari abo bari barakoranye. Ati "Nka Bull Dogg
twarakoranye, P-Fla twari twarakoranye, Fireman ni uko mu ndirimbo zitandukanye
twagiye duhuriramo, uretse Green-P niwe wenyine tutari twagakoranye
indirimbo."
Papa Cyangwe avuga ko gutekereza ikorwa ry'iyi ndirimbo, byanaturutse
mu kuba mu rugendo rwe yarashyize imbere gukorana n'abaraperi bagenzi be.
Ati "Naribajije nti kubera iki ababo tutakorana kandi
bari kumwe. Ndagenda ndabaganiriza umwe kuri umwe, bitewe n'uko buri umwe
tubanye."
Yasobanuye ko mu gukora iyi ndirimbo, yahisemo umunsi ndetse
n'amasaha yo kuyikorera kandi 'nta muntu wangoye muri bo'.
Ati "Indirimbo turayikora. Ndanabashimira cyane, ko
banyumvise, bakumva n'igitekerezo cyanjye, bakemera kugishyigikira bakaza
tugakorana."
"Mu by'ukuri nta muntu wigeze ungora, bose babonekeye isaha
imwe. Ni abantu b'abahanga, ni umushinga watwaye igihe gito, kuko buri wese azi
kwandika. Navuga ko iyi ndirimbo ari umwe mu mushinga myiza nkoze, iremereye,
kandi zifite icyo zisobanuye ku buzima bwanjye no ku rugendo rwanjye
rw'umuziki."
Papa Cyangwe yumvikanishije ko gukorana n'aba bagabo babarizwa mu itsinda ry'amateka akomeye, ari inzozi zabaye impamo, kuko yakuze akunda ibihangano byabo kugeza n'uyu munsi.
Asobanura iyi ndirimbo 'Ikitanyishe' nk'umushinga
uzamufasha kwaguka mu rugendo rwe rw'umuziki no gukomeza gushimangira impano
ye.
Papa Cyangwe yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ‘Ikitanyishe’ yahurijemo abaraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang
Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo yashobotse kubera ko
afitanye umubano mwiza na buri umwe, kandi yakuze akunda ibihangano byabo
Papa Cyangwe yasobanuye iyi ndirimbo nk’igihangano kidasanzwe
mu rugendo rwe rw’ubuzima ndetse no mu rugendo rw’umuziki we
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIBA’ YA PAPA CYANGWE
TANGA IGITECYEREZO