Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava cyangwa Seburikoko, ni umwe mu bantu bazwi cyangwa se w’icyamamare wagiye abazwa igihe kinini n’abantu banyuranye igihe azakorera ubukwe, ahanini bitewe n’uko bamwe mu bo babyirukanye bamaze gutera iyo ntambwe.
Ariko kandi hari n’abandi barebera inyuma, bakavuga ko
ubuzima bwe bwahindutse bashingiye kuri filime zinyuranye yagiye ashyira hanze,
bityo ko yagatangiye urugendo rwo kugira umuryango.
Bibiliya yo ibivuga neza, igashimangira ko iyo igihe cy’umuntu kigeze ararushinga. Mu mico imwe n’imwe, abantu bumva ko umuntu utarashaka adashobora kugira ibyishimo. Ariko abashatse bose si ko bishimye, kandi abatarashatse bose si ko bababaye.
Icyo twazirikana ni uko Bibiliya ivuga ko
ubuseribateri no gushaka ari byiza, kandi ko ari impano ituruka ku Mana.
Bibiliya igira iti “Uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba
akoze neza. Ariko udahara ubusugi bwe ngo ashyingiranwe, azaba akoze neza
kurushaho.” (Soma mu 1 Abakorinto 7:32, 33, 38.).
Gushaka na byo bifite ibyiza byabyo. Bibiliya igira iti “Ababiri baruta umwe” (Umubwiriza 4:9). Ibyo bigaragara cyane cyane ku Bakristo bashakanye bakurikiza amahame yo muri Bibiliya.
Iyo umugabo n’umugore
bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, basezerana ko bazakundana,
bakubahana kandi ko buri wese azakundwakaza mugenzi we. Akenshi ibyo bituma
bumva bafite umutekano kuruta ababana batarasezeranye. Nanone bituma abana babo
bumva bafite umutekano.
Mu bihe bitandukanye hagiye hasohoka amashusho n’amafoto,
abantu bakayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Papa Sava yakoze
ubukwe.
Ariko amafoto menshi yabaga yahinduwe andi bikagaragara ko ari
abakinnyi bakorana bamuhuje nabo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nta mukobwa uzwi wigeze avugwa mu itangazamakuru ko yaba ari
mu rukundo na Papa Sava, ndetse nawe ubwe ntiyigeze n’umunsi n’umwe atangariza
mu itangazamakuru ko ari mu rukundo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Papa Sava
yavuze ko nubwo abantu benshi batigeze babimenya, ariko yabaye mu rukundo
igihe kinini nubwo bamwe urugendo rwabo rwanze, nawe rutigeze ruramba.
Yashimangiye ko yabaye mu bihe by’urukundo ruryoshye,
arakunda kandi arakundwa. Ati "Narakunze, ndakundwa ariko bitarambye cyane.
Kubera ko ubuhanzi bwanjye bwabaye nk'ubuntwara cyane. Nabyo byazamo, reka
mbivuge gutyo."
Yavuze ko mu rukundo bibaho ko hari igihe ushobora guhura
n'umukobwa mukundana ariko ugasanga akeneye ko umuharira 'umwanya wawe wose'.
Kuri we siko byagenze ati "Ugasanga arakubaza ati kuki
se wagiye? Ugataha ugahita ujya mu buriri ntumvugishe, nabyo ntabwo
nakubeshya."
Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko atigeze atandukana nabi
n'abakobwa bakundanye. Kandi avuga ko byose byatewe n'uko yari yihaye intego y'uko
agomba 'kuba umuntu ufite itandukaniro mu buhanzi'.
Avuga ko uwo mukobwa bakundanye mu gihe kitageze ku myaka
ibiri. Kandi ahamya ko yakunzwe n'inkumi zinyuranye nubwo urukundo rutarambye.
Ati "Narakunze, ndagukundwa, mvuga imitoma, ndaririmba
kuri Gitari, Yesu wee, ndasohoka, ndasohokanwa. Karahanyuze."
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko ari muzima. Avuga ko
'nshobora gushaka Imana yampaye, sinashake byanze, kuko sinjye ugena igihe'.
Ati "Imbere ni heza cyane! Harashashagirana, ni amatara
yaka nk'Umujyi wa Kigali, ariko nezere ko abantu bazaza muri abavumba
gusa."
Yavuze ko kuva yatangira kubona abantu bamuhozaho igitutu cyo
gushinga urugo, hari n'abandi barimo inshuti ze bamwemereye intwererano. Iyo
akoze neza imibare, asanga zimaze kugera kuri Miliyoni 5 Frw.
Ati "Hari abambwiye ngo wowe gira vuba Miliyoni 1 Frw
iri aha. Mwitonde, nzagaruka aha mbavuga. Iyo mbaze nsanga maze kwakira
Miliyoni 5 Frw."
Abajijwe igihe azakorera ubukwe yavuze "ni vuba
mutegereze Nyagasani agobore'. Ati "Iyaba kurongora byari uyu munsi,
bishoboka nyine ako kanya, nkora ako kanya nk'uwapfa ejo, ariko nkakora
ibiramba nk'uzarama imyaka 1000."
Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava yahishuye ko yabaye
mu rukundo n’inkumi nubwo rutarambye
Papa Sava yavuze ko hari igihe yihebeye cyane ubuhanzi bituma
urukundo yarimo ruhagarara
Papa Sava yavuze ko ategereje yizeye, kuko Imana izaca inzira
akabona uwo kubana nawe by’iteka ryose
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PAPA SAVA AGARUKA KUBUHANZI BWE N’URUKUNDO
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO