Sonia Mugabo yatangaje ko ari ishimwe rikomeye kuba yarambitse Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n'abahanzi batandukanye mu bihe byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu bibera hirya no hino mu gihugu, imyenda yahanzwe na Sonia Mugabo yafashije benshi kurimba. Umupira wanditseho "Ni Wowe" wararamaye cyane kuko wambawe na benshi barimo abakomeye.
Sonia Mugabo ati: "Kugira
uruhare mu gukorera umukandida wacu Nyakubahwa Paul Kagame imyambaro ya RPF mu
gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora 2024, byari ishema kuri
twe. Tumwifurije ishya n’ihirwe."
Sonia Mugabo ni
umunyarwandakazi w’umushabitsi akaba umuhanga mu gutunganya imideli.
Yashoye ubumenyi, umwanya n’amafaranga mu gutunganya imideli. Atunganya imyenda y'abagabo n'abagore.
Uyu muhangamideri w'izina rikomeye mu Rwanda, yavukiye muri Kigali kuwa 05 Gicurasi 1990. Yize muri Green Hills Academy mu Rwanda aza gukomereza muri Lake Forest Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize kandi muri Kaminuza ya Buena Vista aho yakuye impamyabumenyi mu Buhanzi.
Yinjiye by’umwuga mu ruganda rw’imideli muri 2013, uwo mwaka akaba yaramuritse imyambaro ya mbere muri Kigali Fashion Week, maze muri 2017 ashyira ku isoko ibyiciro bibiri byihariye by’imyambaro.
Mu 2017, Sonia Mugabo yashyizwe na Forbes ku rutonde rwa ba Rwiyemezamirimo 30 bakiri bato bahagaze neza muri Afrika, "30 Most Promising Young Entrepreneurs
In Africa 2017". Imikorere ye mu bushabitsi yabereye urugero benshi.
Sonia Mugabo na Giego Twahirwa basoje umwaka wa 2021 bemeranije kubana nk'umugabo n'umugore.
Imwe mu myambaro Perezida Kagame yambaye mu kwiyamamaza yatunganijwe na Sonia Mugabo
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yambaye umupira wamamaye mu bihe byo kwiyamamaza watunganijwe na Sonia Mugabo
Sonia Mugabo n'umwana we nabo bagaragaye bambaye umupira wa 'Ni Wowe' wakunzwe n'abato n'abakuru
Juno Kizigenda, Ariel Wayz na Bruce Melodie mu bagaragaye baberewe mu mwambaro watunganijwe na Sonia Mugabo
Umupira wa 'Ni Wowe' wanditse amateka avuguruye mu ruhando rw'imideli mu Rwanda