Kigali

Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yasubije abavuga ko imibare y’abitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza ari imihimbano

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/07/2024 15:48
0


Kuri uyu wa Gatandatu ni umunsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza. Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye ari benshi bamwakirana urugwiro mu gikorwa cyaranzwe n'ibyishimo ndetse n'udushya twinshi.



Ab'i Kigali ntibigeze bategereza ko inkoko ibabera ingoma kuko ntibigeze baryama, bayiraye ku ibaba bategereje Umukandida wabo, Paul Kagame. Ubwo byari bigeze mu masaha y’urukerera, Abayisilamu bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, babanje gusenga.

Bose intero ni ‘uwaduhaye amata, akaduha imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa by’iterambere, na twe ntacyo twamwima'.

Ubwo yasesekaraga kuri Site ya Gahanga, Kandida-Perezida Paul Kagame yakiranwe urugwiro rudasanzwe, ahari hateraniye imbaga y’abaturage basaga ibihumbi 400 baje kumwakira ku munsi usoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mu ndirimbo zirimo Ogera, Thank you Kagame, Azabatsinda Kagame, Tumutora Niwe n’izindi, yanyuze mu baturage agenda abasuhuza, na bo bamwereka urukundo, bazamura amabendera hejuru, bamubwira bati ‘ni wowe, ni wowe, ni wowe’.

Abahagarariye imitwe ya Politiki ifatanyije na FPR-Inkotanyi kwamamaza Umukandida-Perezida Paul Kagame ndetse n’indi mitwe ifatanya n’uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abo ku mwanya w’Ubudepite, nabo bari babukereye kuri Site ya Gahanga, aho bagiye kwifatanya na FPR Inkotanyi.

Kandida-Perezida Paul Kagame yabwiye imbaga y’abaturage yaje kumwakira kuri Site ya Gahanga muri Kicukiro ko kuba baje ari benshi bifite icyo bisobanuye.

Yagize ati: “Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza ibyo kubabwira, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu. Ndabashimiye cyane, ukuntu mwaje muri benshi, benshi cyane ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa nabyo byinshi kandi bizima.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida w'Igihugu, Paul Kagame yasubije abavuga ko imibare y’abitabira ibikorwa byo kumwamamaza ari imihimbano. 

Mu ijambo rye yagize ati: “Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo, ntiwahimba imibare nk’iyi yaje, ntiwahimba abahora baza buri munsi, ugomba kuba uri umusazi. Ariko n’uko guhimba niba kubaho, njye mpora mbabwira nti bo bakugerageje, ko babuze abantu. Ntabwo ushobora guhimba amajyambere, ntushobora guhimba ibintu ibyo ari byo byose. Ntan’ubwo wahimba kuba FPR.”

Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Abanyarwanda benshi baba bahuriye hamwe mu bikorwa byo kumwamamaza, bivuze ko bose bahuriye ku mugambi umwe wo kubaka u Rwanda.

Ati: “Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze, ni umugambi umwe, Abanyarwanda bahuriye ku mugambi umwe, kubaka igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma ndetse ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politiki, ifite ukundi batekereza bahuza na FPR na yo ifite ukundi itekereza, tukajya hamwe.”

Yakomeje avuga ko kuba abaturage benshi baje kumwakira no kumwamamaza, bisobanuye urugendo rw’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda bose kandi bunze ubumwe.

Ati: “Mu by’ukuri, iyi mibare ni ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba urw’Abanyarwanda bose hamwe. Ndetse, reka mbishyire mu Kinyarwanda cy’umugani, ibyari inyeri byabaye inyanja. Ni yo mpamvu benshi batabyumva neza cyane cyane abanyamahanga.”

Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko gushyira hamwe nk’Abanyarwanda ari byo byatumye bubaka igihugu kikava ku kantu gato kibaka kigeze aho kiba ikintu kinini cyane.

Yagize ati: “Ndetse tuzaba uko dushaka kuba ntabwo ari uko umuntu wundi uwo ari we wese, yashaka kutugenera uko tuba. Ibyo rero ntabwo ari njyewe ubyumva uko, ntabwo ari FPR ibyumva gusa, ni mwese n’utari FPR n’utari njye. 

Umugani nabaciraga w’inyeri yabaye inyanja, ni cyo bivuze. Mu myaka 30 bitangira, cyari ikintu gito ariko ubu aho bigeze ntawe utabibona, urwo rugendo rwacu aho rutugejeje rwo kuba Abanyarwanda bamwe, bo kubaka igihugu cyabo kibabereye ndetse ntan’undi duhutaje.”

Kimwe mu byakunze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ni uguha urubyiruko umwanya wo kugaragaza impano zarwo, haba abahanzi, abavanga imiziki ndetse n’abashyushyarugamba.

Abahanzi bagezweho mu Rwanda barimo Bwiza, Riderman, Bushali, Kivumbi King, Ndandambara, Dr Claude n'abandi nibo basusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Kandida-Perezida Paul Kagame kuri Site ya Gahanga.

Hashimangiwe ko mu myaka irindwi ishize, abatuye Akarere ka Kicukiro n'Umujyi wa Kigali muri rusange, ari abahamya b'ibyagezweho mu mibereho myiza. Site y'i Gahanga muri Kicukiro niyo umukandida wa FPR Inkotanyi yasorejeho ibikorwa bye byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.


Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yasubije abavuga ko imibare y'abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe ari imihimbano



Site y'i Gahanga muri Kicukiro yaciye agahigo kuko abasaga 400,000 aribo bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Kandida-Perezida Paul Kagame

Ibyishimo byari byose i Gahanga

Urubyiruko rwaje ku isonga mu kugaragaza ko rwishimiye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame byasorejwe i Gahanga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND