Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick Morgan wamenye nka Killaman, yagaragaje ko kwihangana ku mugore we Umuhoza baherutse kurushinga, ariko kwagejeje ku kuba barabashije kwiyubakira inzura y’arenga Miliyoni 150 Frw ushingiye ku mibare itangwa n’abahanga mu kubaka inzu zigezweho muri iki gihe.
Ni umwe mu bagabo bigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize
mu rugendo rwa Cinema-Uburyo imikinire ye yisanisha n’abasirikare bituma hari
umubare munini utamukuraho ijisho, ahubwo bahora bategereje ko hari ibihangano
bishya ashyira hanze.
Killaman yagize uruhare mu gutuma hari amazina y’abarimo Dr
Nsabi amenyekana muri iki gihe, utibagiwe abarimo Nyambo Jessica n’abandi.
Anakunze kugaragara cyane atembagaza abantu mu ruhererekane rw’ibitaramo bya
Gen-Z Comedy.
Yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, yagaragaje ko amafoto y’inzu y’ibyondo umugore
we yabagamo mu gihugu cya Uganda, ndetse n’inzu batuyemo muri iki gihe mu
Murenge wa Kigali ifite agaciro k’arenga Miliyoni 150 Frw, agaragaza ko ‘ntakure
Imana itakura umuntu’
Umugore we yabaye igihe kinini muri Uganda kugeza mu 2019
ubwo yagarukaga mu Rwanda, batari kumwe mu rugendo rwo gushakisha ubuzima.
Yabaga muri iriya nzu ari wenyine, ndetse mu myaka yose yahabaye nta munsi n’umwe
yigeze arya kabiri ku munsi.
Killaman yavuze ko muri iriya myaka yose atigeze ajya gusura umugore we kubera ‘kubura itike yari kumugeza muri Uganda’. Ati “Yarinze isezerano twahanye ry’uko aje kubaka ataje gushaka nanjye nubahiriza isezerano namuhaye ry’uko nzamuhesha ishema, nzamukundwakaza kandi nzamubera umugabo w’ukuri.”
Killam yagaragaje ko umugore wabaga mu inzu y’ibyondo ubu
yamutuje mu nzu y’arenga Miliyoni 150 Frw. Yabaze iyi nkuru kubera ko hari
inshuti ye y’umugabo wanzwe n’umugore amubwira ko mu gihe bamaranye ntacyo
yigeze amugezaho, bityo ahisemo kuzinga utwe agasubira iwabo.
Ati “Impamvu mbivuze n’uko hari umugore wakatiye inshuti
yanjye ngo n’imbwa ntacyo yazamugezaho ariko yibeshye cyane kandi azicyuza kuko
guhera ubu Imana imfashe inshoboze mubonere igishoro gusa nibinanira ndamuha
akazi kandi keza hanyuma wowe uzicuza bitanatinze.”
Killaman yasabye abana gukundana ntaburyarya, kubahaka,
kwizerana, guterana ingabo mu bitugu, kwibutsana ko bakundana, gukunda
imiryango yombi, kudahishanya n’ibindi.
Killaman amaze iminsi anagaragaje imodoka y’arenga Miliyoni
35 Frw agendamo
Killaman yagaragaje inzu y’ibyondo umugore we Umuhoza
yabagamo muri Uganda
Killaman yavuze ko atigeze ashobora kujya gusura umugore we
muri Uganda kubera kubura itike
Killaman yagaragaje inzu y’arenga Miliyoni 150 Frw asigaye
atuyemo muri iki gihe
Killaman yavuze ko yabaye iyi nkuru kubera inshuti ye y’umugabo
yatandukanye n’umugore we wamucyuriraga ko ntacyo yamugejejeho
Killaman aherutse gukora ubukwe n’umugore we Umuhoza bwatwaye arenga Miliyoni 60 Frw
Iyi nzu Killaman n'umugore we Umuhoza basigaye batuyemo irimo ibikoresho byose
TANGA IGITECYEREZO