Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Burkina Faso katangaje ko kaciye ibikorwa by'ubutinganyi, bituma iki gihugu cyiyongera ku bindi byo muri Afurika birwanya umubano w'abatinganyi nubwo ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw'Isi byamagana bikomeye abibasira abatinganyi.
Ubutinganyi bwari
busanzwe butavugwaho rumwe muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika
y'Iburengerazuba, ariko nta na rimwe byari byarigeze bitangazwa ko butemewe
n'amategeko.
Minisitiri w'Ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala yavuze ko leta y'aka gatsiko ubu yemeje itegeko ryemeza ubutinganyi nk'icyaha gihanwa n'amategeko.
Igisirikare cyafashe
ubutegetsi bwa Burkina Faso mu 2022, ndetse cyahinduye icyerekezo
cy'igihugu, cyerekeza amaso ku Burusiya nyuma yo guca umubano n'u Bufaransa
bwahoze bukoloniza Burkina Faso.
Icyemezo cya Burkina Faso
cy'uko ubutinganyi buhanwa n'amategeko kiri muri gahunda yo kuvugurura amategeko
yayo ajyanye no gushyingirwa kw'abiyemeje kurushinga.
Iri tegeko rishya, ritegereje kwemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko igenzurwa n'igisirikare ndetse rigashyirwaho umukono n'umukuru w'agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi, Kapiteni Ibrahim Traoré, ryemera gusa gushyingiranwa kwo mu idini hamwe no gushyingirwa kwa gakondo.
Burkina Faso yari iri mu
bihugu 22 mu bihugu 54 byo muri Afurika bidahanisha amategeko umubano w'abatinganyi. Mu myaka ya vuba, ibihugu byinshi byo kuri uyu Mugabane byarushijeho kurwanya abatinganyi.
Uganda, ni kimwe muri ibyo
bihugu biherutse gushyiraho amategeko yo kurushaho guhashya abatinganyi, nubwo
yamaganwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y'imbere mu gihugu hamwe
n'ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba.
Muri Gashyantare uyu
mwaka, Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana nayo yemeje umushinga w'Itegeko rishya
riteganya igifungo kigera ku myaka itatu ku muntu uwo ari we wese uhamijwe
n'urukiko ko yavuze ko ari umutinganyi.
TANGA IGITECYEREZO