FPR
RFL
Kigali

APR FC yamanuye indi ntwaro igiye gukina imikino ya Olympic

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/07/2024 11:05
0


Ikipe ya APR FC imaze iminsi iri kugura abakinnyi biganjemo abo mu Burengerazuba bwa Afurika, yamaze gusinyisha undi mukinnyi ukomoka muri Mali witwa Mamadou Lamine Bah.



Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yamusinyishije ku munsi wo ku wa Mbere nimugoroba, akaba yarasinye amasezerano y'imyaka 2 nk'uko amakuru abivuga.

APR FC yasinyishije Lamine Mamadou Bah nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi ariko ikibura ari ugushyira  umukono ku masezerano.

Lamine Mamadou Bah ni umukinnyi w’imyaka 22 ushobora gukina nka rutahizamu wuzuye, icyakora ashobora no gusatira izamu anyuze ku mpande, abazwi nka ba “Mababa” [Wingers].

Uyu mukinnyi wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 23 Ukwakira, yari amaze iminsi nta kipe afite akinira nyuma yo gutandukana na Olympique Beja tariki ya 1 Nyakanga 2024 asoje amasezerano ye muri iyi kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azaza muri APR FC nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu ya Mali “Kagoma za Mali” y’Abatarengeje imyaka 23 igomba gukina imikino ya Olympique yo mu Bufaransa uyu mwaka.

Ni umukinnyi wa kane APR FC isinyishije imukuye mu Burengerzauba bwa Afurika nyuma y’Abanya-Ghana babiri: Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yussif ,Umunya-Senegal, Allioum Souane ndetse n’umunya-Mauritanie, Mamadou Sy.

Iyi kipe kuri ubu iri kubarizwa muri Tanzania aho iri mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ndetse ku munsi w'ejo yatangiye itsinda umukino wayo wa mbere yari yakinnyemo na Singida Black Stars.


Lamine Mamadou Bah ashyira umukono ku masezerano 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND