FPR
RFL
Kigali

Mugenzi Bienvenue yatandukanye na Police FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/07/2024 10:01
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Mugenzi Bienvenue yatandukanye na Police FC nyuma y’ubwumvikane bwo gusesa amasezerano.



Tariki 16 Kamena 2023 ni bwo Mugenzi Bienvenue yerekeje mu ikipe ya Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri, aho yari avuye muri Kiyovu Sports nayo yari amazemo imyaka ibiri.

Uyu musore yaje muri Police FC nk’igisubizo cya ba Rutahizamu kuko Mashami Vincent yifuzaga ikipe igomba guhatanira shampiyona.

Mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo InyaRwanda yamenye ko uyu musore w’imyaka 29 yatandukane na Police FC, imburagihe.

Mu kiganiro cya telefone InyaRwanda yagiranye na Mugenzi Bienvenue, uyu mukinnyi yemeje aya makuru ko ari impamo. 

Yagize ati: ”Yego ni byo koko Police FC twatandukanye. Twagiranye ibiganiro tugira aho duhurira, birangira umwanya nari mbafitiye ntazawukomezanya nabo. Kuri ubu ndatuje, nta kipe n’imwe ndavugana nayo kuba nayerekezamo.”

Mugenzi Bienvenue yari amaze iminsi atumvikana na Poliçe ku buryo bwo gutandukana kuko ibyo yasabaga Police FC harimo ibyo itamuhaga ndetse nawe akavuga ko atapfa kugenda batubahirije ibikubiye mu masezerano, gusa akaba yishimiye ko hari aho bahuriye.

Mugenzi ubu ni umukinnyi wigenga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND