FPR
RFL
Kigali

Twinjirane mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/07/2024 9:50
0


Tariki 10 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’ibiri mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi n’itatu ngo umwaka urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

138: Umwami w’Abami wa Roma, Hadrian, yahitanywe n’indwara y’umutima.

1499: Nicolau Coelho, umushakashatsi ukomoka muri Portugal yasubiye mu gihugu cye, mu Mujyi wa Lisbon nyuma yo kuvumbura u Buhinde, uyu akaba ari umwe mu bantu baherekeje umushakashatsi wamenyekanye cyane witwa Vasco da Gama.

1553: Lady Jane Grey, yagiye ku Ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza.

1821: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaruriye Leta ya Florida, ziyambura Espagne, zihita zinayigarurira.

1882: Mu ntambara yiswe iy’Amahoro yabaye hagati ya Chile irwanya na Bolivia na Peru.

Kuri iyi tariki, ingabo za Chile zakubiswe inshuro n’ingabo za Bolivie, mu gitero cyiswe Battle of La Concepción.

1890: Leta ya Wyoming, yabaye Leta ya mirongo ine na kane mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1913: Mu Kibaya "Death Valley" giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya California hagaragaye ubushyuhe bukabije bungana na dogere Celsius 56, 7.

Ubu akaba ari bwo bushyuhe bukabije, bwagaragaye muri iki gihugu ku nshuro ya mbere.

1942: Hagati y’u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete hatangiye imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ishingiye kuri demokarasi.

1962: Ku nshuro ya mbere mu mateka, hoherejwe mu kirere icyogajuru cya Mbere gishinzwe Itumanaho, cyiswe Telstar.

1971: Umwami Hassan II w’Ubwami bwa Maroc, yasimbutse igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi (coup d’état).

1973: Bahamas yabonye ubwigenge.

1973: Inteko Ishinga Amategeko ya Pakistan, yafashe umwanzuro wo kwemera ubwigenge bwa Bangladesh.

1976: Mu Butaliyani, hafi y’intera ireshya n’ibilometero cumi na bitanu mu Mujyi wa Milan habaye impanuka y’Uruganda yiswe Seveso disaster.

1976: Hakozwe ubwicanyi bwamenyekanye cyane, muri Angola, Umunyamerika umwe n’Abongereza babiri barishwe.

1991: Nyuma y’irangira ry’ivangura rishingiye ku ruhu ryabaye muri Afurika y’Epfo, Ikipe y’iki gihugu ya Cricket yongeye kwemererwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

2000: Mu Majyepfo ya Nigeria, habaye impanuka ikomeye, ubwo igitembo cya Peteroli cyaturikaga, abantu barenga magana abiri na mirongo itanu bahasiga ubuzima.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1832: Alvan Graham Clark, umuhanga w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe, uyu ni na we wakoze Telescope.

1979: Simon Pierre Mvondo Atangana, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon, uretse ko yakiniye igihugu cy’u Burusiya.

1984: Maria Julia Mantilla Garcia, ukomoka muri Peru, yabaye Nyampinga uhiga abandi mu 2004.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2004: Lt. Emmanuel Butera ni umwe mu banyeshuri bane bashinze Umuryango AERG bacyiga i Butare mu 1996 muri Kaminuza, hanyuma barangije banatangiza uwa GAERG. Yazize impanuka y’imodoka yabereye i Gahini.

2007: Zheng Xiaoyu, wari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Bushinwa.

2008: Hiroaki Aoki, washinze agace ku bucuruzi ka Benihana, kagaragaramo imitekere yo mu Bushinwa.

2021: Gwendolyn Faison, wahoze ari umunyapolitiki w'umunyamerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND