Umukinnyi ukiri muto w'ikipe y'Igihugu ya Espagne uru mu bagize uruhare mu gusezerera ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku Mugabane w'u Burayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage, Lamine Yamal yujuje uduhigo 10 yisangije ndetse anatangaza ko ari Lionel Messi wavutse bwa kabiri.
Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri nibwo umuriro wakaga kuri Allianz Arena ahaberaga umukino wa 1/2 cya Euro ya 2024. Uyu mukino warangiye Espagne isezereye u Bufaransa ibutsinze ibitego 2-1.
Muri uyu mukino uwitwa Lamine Yamal w'imyaka 16 yakozemo akazi gakomeye kuko niwe watsinze igitego cya 1 cya Espagne gishobora no kuzaza mu bitego byiza by'irushanwa ku munota wa 21 nyuma yo gucenga Adrien Rabiot ubundi akarekura ishoti riremeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina.
Aka kazi gakomeye yakoze katumye ariwe ugirwa umukinnyi w'umikino ndetse yewe awuzurizamo uduhigo 10 amaze guca haba no mu yandi marushanwa amaze gukina .
Kugeza kuri ubu Lamine Yamal usanzwe ukinira FC Barcelona niwe mukinnyi ukiri muto watsinze igitego mu mateka ya Euro, niwe mukinnyi ukiri muto watsinze umupira wavuyemo igitego,niwe mukinnyi ukiri muto wakinnye Euro ndetse ninawe mukinnyi ukiri muto wahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza mu mikino itegurwa n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi, UEFA.
Uyu mukinnyi kandi niwe ukiri muto wakinnye El Clasico,niwe mukinnyi ukiri muto watsinze igitego muri Laliga,niwe mukinnyi ukiri muto watsinze umupira uvamo igitego muri FC Barcelona ndetse niwe mukinnyi ukiri muto washoboye gukina imikino 50 muri FC Barcelona.
Mu tundi duhigo Lamine Yamal amaze guca,niwe mukinnyi ukiri muto washoboye gukina imikino yo gukurunamo ya UEFA Champions League ndetse ninawe mukinnyi ukiri muto wageze mu bakinnyi 3 bahataniye igihembo cy'umukinnyi mwiza.
Nyuma yo kuzuza utu duhigo, uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko ari Lionel Messi asanzwe afata nk'ikigirwamana cye wavutse bwa kabiri.
Lamine Yamal shyizeho ifoto kera akiri muto ateruwe na Lionel Messi maze yandikaho " kuvuka kwa kabiri" anashyiraho igishushanyo cy'ihene(gisobanuye igihangange cy'ibihe byose) .
Lamine Yamal yerekanye ko ari Messi wavutse bwa kabiri
Lamine Yamal ukomeje kuvugisha benshi bijyanye nuko ari kwitwara
Uburyo Lamine Yamal yarekuyemo ishoti ryavuyemo igitego cya 1 cya Espagne
TANGA IGITECYEREZO