FPR
RFL
Kigali

Perezida Boakai wa Liberia yagabanyije umushahara we ho 40%

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/07/2024 10:50
0


Mu rwego rwo kuba intangarugero mu miyoborere ishyira mu gaciro ndetse no kwifatanga n’abakozi ba Leta ayoboye, Perezida wa Liberia Joseph Boakai yatangaje ko azagabanya umushahara we ho 40%.



Hashize igihe higwa ku kibazo cy’imishahara iri hasi y’abakozi ba Leta ya Liberia, mu gihe Abanya-Liberia binubira ikiguzi cy'imibereho kirimo kwiyongera. Kugeza ubu, umuntu umwe kuri batanu abeshwaho n'amafaranga ari munsi y'amadolari abiri y'Amerika (ni ukuvuga ari munsi ya 2,600Frw) ku munsi muri icyo gihugu giherereye muri Afurika y'uburengerazuba.

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo Perezida Boakai yahishuye umushahara we, avuga ko ahembwa amadolari 13,400 y'Amerika (angana na miliyoni 17Frw). Bisobanuye ko nagabanya umushahara we uzagera ku madolari 8,000 y'Amerika (angana na miliyoni 10Frw).

Kuba Perezida Boakai afashe iki cyemezo, ateye ikirenge mu cy'uwo yasimbuye, George Weah, wagabanyije umushahara we ho 25% ubwo yari ayoboye iki gihugu.

Uyu mwaka, ingengo y'imari y'ibiro bya perezida igera kuri miliyoni hafi 3 z'amadolari y'Amerika (angana na miliyari 3Frw). Hamwe no kugabanya umushahara we, Boakai yanasezeranyije "kongerera ubushobozi" ikigo cya Liberia gishinzwe abakozi ba leta, kugira ngo abakozi ba leta "babone igihembo gikwiranye n’umusanzu baha igihugu".

Boakai yageze ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Weah mu cyiciro cya kabiri cy'amatora. Yasezeranyije guhangana na ruswa no guhangana n'imicungire mibi y'imari.


Perezida Boakai yatangaje ko agiye kugabanya umushahara we ho 40% mu rwego rwo kwifatanya n'abo ayoboye mu gihe cy'imibereho ihenze 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND