Abantu batanu bo mu Karere ka Ngororero bishwe n’inkuba, mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa mbili z’ijoro. Ni mu gihe abaturage bo mu Karere ka Karongi nabo batunguwe n'imvura irimo urubura, ibidasanzwe mu mpeshyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko inkuba zishe abantu babiri mu Murenge wa Muhanda, umwe wo mu Murenge wa Sovu, undi umwe wo mu Murenge wa Kabaya n’umwe wo mu Murenge wa Nyange.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko imvura yaguye ku manywa igakomeza nijoro, ku buryo abakubiswe n’inkuba bamenyekanye bwije, agira ibyo yibutsa abaturage.
Yagize ati "Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha".
Nkusi avuga ko hariho uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza, ariko kubera imihindagurikire y’ikirere abaturage bakwiye gutanga amakuru y’ahari ibibazo bakaba bafashwa byihuse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi burizeza ko buzababa hafi mu kubaherekeza, kandi busaba abahura n’ikibazo bose kubumenyesha.
Imvura itunguranye ivanze n’urubura yaguye kandi mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gitesi, yangiza ibikorwa by’ubuhinzi by’abaturage, inangiza imirima y’icyayi cya Gisovu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko iyo mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, yangiza imirima y’imyaka y’abaturage, yahise itangira kubarurwa ngo hamenyekane agaciro k’ibyangiritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko ku masaha y’umugoroba imvura yari ikigwa, ku buryo batangiye kuganiriza abaturage uko bakwirinda igihe yakomerezaho.
Yagize ati “Ubundi iki ni igihe cy’izuba mu mpeshyi, ntawari uzi ko imvura yagwa kuri ubu buryo, ni yo mpamvu twahakuye isomo ryo guhora twiteguye, kuko hano muri Karongi haba Ibiza byinshi biterwa n’imvura birimo n’inkuba nyinshi. Turasaba abaturage kuba maso, natwe turi maso ngo turebe niba nta bindi bibazo byaba".
Yongeyeho ati “Imvura yaguye irimo amahindu kandi harimo n’inkuba, tuributsa abaturage bacu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, birinda kugama munsi y’ibiti, birinda no kureka amazi y’imvura no kurinda inzu zabo, kandi ufite ikibazo akatumenyesha tukaba twamwimura".
Mukase avuga ko biteguye guhangana n’ibiza kuko hari ahantu hatatu hateganyijwe ho kwakirira ababa bahuye n’ibiza, kandi hari ibikoresho by’ibanze birimo n’iby’ubuvuzi biteganyijwe, akanavuga ko hakomeje kubarurwa ibyangiritse ngo ahagaragaye ikibazo babafashe.
Usibye iyi mvura yaguye mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Karongi ndetse no mu Karere ka Ngororero, amakuru avuga ko yaguye no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.
Imvura irimo urubura yatunguranye mu mpeshyi mu Rwanda
Src: Kigali Today
TANGA IGITECYEREZO