Umukinnyi wa filime w’umunyarwandakazi Umuhire Eliane yatangaje ko gukina muri filime ‘A Quiet Place: Day One’ yahuriyemo n’abakinnyi ba filime i Hollywood barimo Lupita Nyong’o, Djimon Hounsou n’abandi, byaturutse mu muntu ushinzwe kumushakira amasoko ubarizwa mu Bwongereza wamwohereje uburyo bwo kwiyandikisha ubwo abategura iriya fili
Ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe ku mbuga
zinyuranye, ndetse iherutse kwerekanirwa i Kigali. Iri mu rurimi rw’Icyongereza
kandi ikoze mu bwoko bwa filime ziteye ubwoba ibizwi nka ‘Horror Movies’.
Igaragaramo amazina akomeye ku isi mu gukina filime
nk’umunya-Kenya, Lupita Nyong’o wamamaye cyane muri filime “Black Panther’’ na
Joseph Quinn wamenyekanye muri filime “Stranger Things”.
Mu bandi bakinnyi b’imena bagaragara muri iyi filime harimo na
Djimon Hounsou wamamaye mu zirimo “Aquaman’’, “Blood Diamond’’, “A Quiet Place
Part II” n’izindi; Alex Wolff wamenyekanye muri filime “Stella’s Last
Weekend’’, Denis O’Hare wamamaye muri “The Pyramid’’ n’abandi.
Iyi filime yakozwe cyangwa se yatunganyijwe na Sosiyete ya
Paramount Pictures iri mu zikomeye ku Isi; iyi sosiyete yahaye ibyishimo
ibihumbi by’abantu ku Isi binyuze muri filime bashyize ku isoko mu bihe
bitandukanye. Abanditsi ba filime basanzwe bazwi John Krasinski na Michael
Sarnoski ni nabo banditse ‘A Quiet Place: Day One’.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuhire Eliane,
umunyarwandakazi ukomeje kuzamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, yavuze ko
kwisanga muri iyi filime byaturutse ku muntu usanzwe umufasha uba mu Bwongereza
wamubwiye ko abanditsi b’iyi filime bari gushaka abakinnyi, amubwira kugerageza
amahirwe.
Yavuze ko hashize amezi abiri atanze ubusabe bwe, yabwiwe ko
yatsinze atangira kwitegura kuzakina muri iyi filime. Ati “Nakoze ‘Casting’
nk’ibisanzwe. Ariko byaturutse kuri ‘Angent’ wanjye wo mu Bwongereza
wonyoherereje ambwira gusaba kuzakina muri iyi filime, n’uko nkora ibyo
nasabwaga ndabyohereza. Nyuma y’amezi abiri aza kumpamagara ambwira ko
natoranyijwe.”
Umuhire yavuze ko gukina muri iyi filime ari intambwe ikomeye
yateye mu rugendo rwe rw’ubuzima, anashingiye ku kuba yarahuriyemo n’abakinnyi
bakomeye i Hollwood.
Yavuze ati “Ni iyindi ntambwe yo kwishimira. Nibyo koko
umuntu arebye amazina y’abo twahuriyemo, akanareba ko ari ‘Hollywood
blockbuster’, umuntu yavuga ati ni intambwe ikaze.”
Avuga ariko kandi ko ‘iyo nsubije inyuma nsanga buri filime yose,
buri mu mahirwe yo gukina nahawe, yabaga ari intambwe ikaze.’ Yaba ari muri
filime nto (Short Movie) cyangwa se filime ndende (Feature Film).
Umuhire anavuga ko yagize ibyishimo muri we, kuko benshi mu
bakinnyi bahuriyemo, yari asanzwe ari umufana wabo ukomeye.
Umuhire avuga ko nka Djimon Honsou yamumenye ubwo yarebaga
filime ‘Blood Diamond and Gladitor’ cyera yiga muri Kaminuza, ni mu gihe
yamenye Lupita Nyong’o kandi amukunda muri filime yakinnyemo yitwa ‘12 Years a
Slave’ n’izindi.
Kubera ko iyi filime iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba (‘Horror
Movies), Umuhire avuga ko batangira gukina yari afite ubwoba bwinshi muri we
n’amatsiko. Ati “Nari mfite amatsiko yo kumva no kureba uko umuntu akina film
ya ‘horror’. Cyane cyane ko burya igitera ubwoba ni ‘sound’ (amajwi) ndetse na ‘reaction’
z’abakinnyi (uko abakinnyi bakira ibintu).”
Akomeza ati “Kubona abakinnyi bafite ubwoba cyangwa twebwe
nkabareba kubona mbere ya ‘character’(uwo yakinnyemo) ibigiye kumubaho, nibyo
bidutera ubwoba. Numvaga ko bizaba byoroshye ariko nasanze ahubwo ari akazi
kenshi, gasaba gukoresha ibyiyumviro byose by’umubiri bikanasaba gushyira hamwe
cyane n’abandi bakinnyi.”
Umuhire Eliane avuga ko buri mukinnyi bahuriye muri filime
afite ibyo amwigiraho cyangwa amusigira. Yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo
Lupita Nyong’o yakinnye umwanya yahawe muri filime, ndetse n’uburyo yiteguraga
mbere y’uko atangira kugaragara kuri Camaera.
Lupita yakinnye mu mwanya w’umurwayi wa Cancer. Kugirango ahuze
neza n’ibyo abanditsi ba filime bashakaga byasabye ko atakaza ibiro mu gihe
gito yisanisha n’umurwayi wa Cancer.
Kuri Umuhire Eliane ni ‘ibintu byanyeretse ubuhanga bwe n’uburyo
ariwe wari ukenewe kuri uyu mwanya koko’! Yavuze kandi ko Djimon Honsou
wakinnye ari umugabo we muri iyi filime, yabonye ubuhanga bwe mu bijyanye no
kujyanisha n’ibyo abanditsi ba filime bashakaga, kandi ‘ikirenzeho afite
umutima mwiza, ni umuntu mwiza’.
Umuhire asobanura ko mu bice byose by’iyi filime nta hantu na
hamwe yigeze acika intege, kuko rwari urugendo rworoshye kandi rwo kwishimira
kuri we. Ati “Buri wese yari ashimishije mu ruhande rwe.”
Muri rusange abanditsi b’iyi filime, bayanditse bashaka
kugaragaza uburyo abantu babiri bashobora guhuza imbaraga no gufashanya igihe
Isi yaba igana ku iherezo.
Muri iyi filime Lupita akina yitwa ‘Sam’ ahuza imbaraga na
mugenzi we Joseph Quinn ukina yitwa Eric kugira ngo bagerageza kurokoka
ibivejuru biba byateye Umujyi wa New York.
Iyi filime yatangiye kujya ku isoko kuva mu mpera za Kamena
2024
Umuhire Eliane ari kumwe na Djimon Hounsou, umukinnyi wa
filime yakunze kuva akiri muri Kaminuza
Umuhire yatangaje ko yakunze cyane imikinire ya Lupita [Uwa
kabiri uvuye ibumoso] ubwo yamubonaga muri filime yitwa ‘12 Years a Slave’
Lupita Nyong’o na Joseph Quinn nibo bakinnyi b'imena muri filime
‘A Quiet Place Day One’
Uhereye ibumoso: Lupita Nyong'o, Umuhire Eliane, Djimo
Hounsou na Alex Wolff bakinnye muri iyi filime
KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 'A QUIET PLACE: DAY ONE
TANGA IGITECYEREZO