"Uwangabiye inka uzongere ungabire, uwampaye inka y'ineza mwitura indi,nzayiragira cyane mu rwuri rw'iwacu, rutoshye urukundo. Uwangabiye inka we ndacyamutashya."Niba ukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa byo kwiyamamza by'umukandida w'umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame ntakabuza ko wumvise iyi ndirimbo 'Uwangabiye' icurangwa.
Niba utaragera aho bibera, birashoboka ko wabashije no
kuyumva binyuze ku muyoboro wa Youtube wa FPR-Inkotanyi inyuzaho ibikorwa byo
kwiyamamaza bya Paul Kagame mu buryo bw'imbona nkubone (Live).
Niba bitameze uku, birashoboka ko muri telefone yawe
wanakiriye amashusho agaragaza Paul Kagame na Madamu babyina iyi ndirimbo bari
kumwe n'ibihumbi by'abantu bitabiriye ibyo bikorwa.
Ni indirimbo igarutsweho cyane muri iki gihe mu bikorwa byo
kwiyamamaza no ku mbuga nkoranyambaga, nyamara imaze imyaka itandatu isohotse,
kuko yagiye ku wa 8 Nzeri 2016.
Ikoze mu njyana gakondo, aho amajwi yayo yatunganyijwe na
Didier Touch usanzwe ubarizwa mu Bubiligi. Yaba mbere y'uko Paul Kagame avuga
ijambo ndetse na nyuma iyi ndirimbo iracurangwa cyane kurusha izindi zumvikana
cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe, ibi binashimangirwa n'amashusho ajya
hanze amugaragaza ari kumwe na Madamu n'abandi bayibyina.
Umuhimbyi wayo
yaramutunguye!
Lionel Sentore niwe wahimbye iyi ndirimbo y’iminota 4 n’amasegonda
23’ mu gihe cy’imyaka itandatu ishize ayishyira ku rubuga rwe rwa Youtube ndetse
no ku rubuga rw’itorero ‘Ingangare’ abanamo na mugenzi we Charles Uwizihiwe.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nibwo iyi ndirimbo
igarutsweho cyane mu itangazamakuru. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda,
Lionel Sentore yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo kwicara akazirikana
umurage yasigiwe n’ababyeyi nko gukunda igihugu, umuco n’ibindi birenze
kugabibwa inka.
Yavuze ko iyi ndirimbo yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase
‘kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n’ibihangano
bya gakondo’.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo
bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo
umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.
Ati “Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu
mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu
buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora
nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.”
Akomeza ati “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye
yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Paul Kagame
yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye
Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda
nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba
agukunze.”
Iyi ndirimbo yayikoreye i Burayi, iri mu za mbere yashyize
hanze. Anavuga ko yayihimbye ashingiye ku buzima bushya yari yinjiyemo nk’umusore.
Ni indirimbo avuga ko yakwifashishwa na buri wese ushaka
gushimira umubyeyi we ndetse n’Umukuru w’Igihugu. Ati “Navuga ko nagiriwe
uburyo bwo kuyihimba no kugira impano nkabasha kuririmba ku mubyeyi wanjye,
gusa navuga ko umutwe w’iki gihangano muri rusange ari ugushima Perezida Paul
Kagame, yatugabiye ibyo twari dukeneye, biri muri ubwo buryo nahimbyemo iyo
ndirimbo.”
Naratunguwe kubona
Umukuru w’Igihugu na Madamu bayibyina
Lionel yavuze ko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul
Kagame byatangira, amaze iminsi yakira muri telefone ye amashusho agaragaza
Umukuru w’Igihugu na Madamu bari kumwe n’abandi babyina iyi ndirimbo ye yise ‘Uwangabiye’.
Ni ibintu avuga ko byamukoze ku mutima, kandi muri we
byatumye adasinzira kubera ko ahora atekereza uburyo indirimbo ye yamuserukiye
aho atabashije kugera.
Ati “Ikindi kintu navuga cyanyuze umutima cyane ku buryo
maze igihe ntaryama ahubwo mbanezerewe cyane kubera ibyishimo, kuba
narabonye Perezida wacu arimo kubyina indirimbo yanjye namuhimbiye ‘Uwangabiye’
nyuma y’imyaka 6 ishize iyo ndirimbo ihari, nabonye ko ibyo dukora byose biba
bifite igihe, kandi si uko bidakunzwe, ariko biba bifite n’igihe cyabo kuba
byagaragara y’uko abantu bagukunze.”
Akomeza ati “Mu by’ukuri nashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu
na Madamu babyina indirimbo yanjye, byanteye ishema ryo kuba nakora
birushijeho kandi nkakora ntanga ubutumwa no ku bandi cyane cyane ku gihugu
cyacu.”
Amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza Paul Kagame
na Madamu babyina indirimbo ‘Uwangabiye’
Abarimo Jules Sentore, Murayire, Semanza, Ruti Joel, Icyogere
n'abandi bahuje imbaraga babyina iyi ndirimbo 'Uwangabiye', ubwo Paul Kagame
yiyamamarizaga i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali
Abasore b'intore cyane bari mu ngamba babyina indirimbo
'Uwangabiye' ya Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi
Lionel Sentore yatangaje ko yahimbye indirimbo 'Uwangabiye' ashingiye ku kuba Umukuru w'Igihugu 'yaratugabiye inka n'Igihugu'
Abarimo umunyamakuru wa Kiss Fm, Andy Bumuntu bari imbere ya Paul Kagame babyina indirimbo 'Uwangabiye'
Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore uri ku murongo w'imbere
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UWANGABIYE' YA LIONELSENTORE
KANDA HANO UREBE KU ISAHA 1 N'IMINOTA 4' ABAHANZI BABYINAINDIRIMBO 'UWANGABIYE' IMBERE YA PEREZIDA KAGAME
TANGA IGITECYEREZO