Abaraperi bamaze igihe kinini mu muziki ndetse n'abo mu kiragano gishya barimo Bull Dogg, Ish Kevin ndetse na B-Threy bashyizwe ku rutonde rw'abaraperi 22 bategerejweho kuzasusurutsa abanya-Kigali n'abandi bazitabira iserukiramuco ryiswe "I AM Hip Hop Festival."
Ni mu nshuro ya mbere rigiye kuba. Ryateguwe nyuma
y'ibitaramo umunani byahuje abaraperi mu ngeri zinyuranye byabereye ahantu
hatandukanye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwagura urugendo rw'aba baraperi, no kubafasha gusabana n'abakunzi babo.
Muri rusange ryubakiye ku gukomeza kuzamura ikuzo ry'iyi njyana yihariye uyu mwaka wa 2024. Rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri guhera saa cyenda z'amanywa kugeza saa yine z'ijoro, ku wa 5-6 Nyakanga 2024, kuri Institute Francais du Rwanda.
Green Ferry Music iri gutegura iri serukuramuco yagaragaje
ko abaraperi bazitabira iri serukiramuco barimo cyane cyane abanyuze muri iyi
nzu itunganya imuziki inafasha abahanzi gukora no kumenyekanisha ibihangano byabo.
Kuri iyi nshuro ya mbere ryatumiwemo Icenova, Ish
Kevin, Bull Dogg, B-Threy, Ngaara, Mutha II, Angel Mutoni, Insibika, Pro Zed,
Long Jay, Dj Samish, Og2tone, Dj Gulan, Thedicekid, Romeo Rapstar, Logan Joe, Slum
Drip, Trizzie Ninesty Six, Big Zed, Redink, Dr. Nganji ndetse n'abandi.
Iri serukiramuco rizaba ku wa Gatanu no ku wa
Gatandatu, kwinjira bizaba ari ukwishyira ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe.
Dr Nganji washinze Green Ferry aherutse kubwira
InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze
ibitaramo byabo umunani byabanje.
Ati “Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe
n’ubwitabire, n’uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani
twakoze byatweretse ko bishoboka.”
Nganji yavuze ko mu byo bishimira muri ibi bitaramo, ari uko byashyize itafari ku muziki ‘w’abarimo Bushali n’abandi bagenzi be banyuze mu itsinda rya Green Ferry’.
Uyu mugabo usanzwe ari Producer, avuga ko ashingiye ku
bikorwa bimaze gukorwa muri iyi myaka, ari ibishimangira ko ‘Hip Hop ikundwa
n’abantu benshi, kandi abanyarwanda barabigaragaje mu bihe bitandukanye’.
Ati “Wagiye ubona uburyo nko mu bitaramo byabereye
muri BK Arena, abaraperi bagiye biharira urubyiniro, muri iki gihe hasohotse
ibihangano byinshi, rero uyu mwaka navuga ko wiyongereye mu yindi myaka
yatweretse ko Hip Hop ikunzwe cyane.”
Nganji yavuze ko uretse ibitaramo by’abahanzi ba Hip Hop, iri serukiramuco rizarangwa n’ibindi bikorwa birimo nko kumurika imideli, gushushanya, umuziki w'aba Dj, n’ibindi binyuranye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira.
Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji uri
gutegura iri serukiramuco aherutse gushyira hanze Album ‘Kinyarwanda’ yakoze
yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y’u
Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ni Album ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy,
Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum
Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa,
Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n’abandi.
Iriho indirimbo 'Inganji (Intro)' yakoranye na Ngaara,
'Amanyarwanda' yakoranye na Karambizi, 'Imituku' yakoranye na Redink, Icenova
na Dr. Dace Murundi, 'Imisambi' yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova
na Romeo Rapstar.
Hari kandi 'Intare' yakoranye na Neriwest na Romeo
Rapstar, 'Ihoreze' yakoranye na Racine, 'Haya' yahuriyemo na Karambizi,
'Rwamajana' yakoranye na Kanyarwanda, 'Umurinzi' yahuriyemo na Romeo Rapstar,
'Ninde? na Icenova, 'Enyegeza' na Bushali, 'Rwamakombe' na Zeo Trap ndetse na
'Kinyarwanda (Outro)' yakoranye na B-Threy.
Umuraperi Bull Dogg uri kwitegura gusohora Album ye ya
mbere ategerejwe muri iri serukiramuco
Ish Kevin uherutse gushyira hanze Extended Play (EP)
ye yise ‘Semana’ azatanga umusogongero w’iyi EP muri iki gitaramo
B-Threy uherutse gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu
Bufaransa ategerejwe muri ‘I AM Hip Hop Festival’
Umuraperi Icenova uherutse gukorana indirimbo na
Bushali ategerejwe muri iri serukiramuco
Abaraperi 22 bahurijwe mu iserukiramuco “I AM HIP HOP Festival” rigiye kuba ku nshuro ya mbere
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ICENOVA YAKORANYE NA BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO