Paul Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y’uko u Rwanda rwongera kubona icyizere cy’ubuzima, igihugu cyari habi, kandi byumvikana mu bigarukwaho n'abantu banyuranye cyo kimwe no mu ndirimbo, ariko kandi hamwe no gushyira hamwe - ibintu byarashobotse.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo
kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu byabereye ku kibuga cya Busogo mu
Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.
Ibikorwa byo
kwiyamamaza kwe bizagera mu turere 19. Ku munsi wa mbere, ibihumbi by'abantu
bari bacyereye kumwakira, ndetse mu buhamya bwagiye butangwa bamwe bagarutse
ku kumvikanisha ko imyaka 30 ishize ayoboye u Rwanda babafashije kwivana mu
bukene, biteza imbere ndetse n'imiryango yabo.
Umwe mu
bagabo batanze ubuhamya, yumvikanishije ko yari abayeho mu nzu mbi, ariko
bitewe n'ubuyobozi bwiza, yahagurutse yiteza imbere, ndetse abana be basubiye
mu ishuri n'ubwo we atigeze agira amhirwe yo kwiga.
Paul Kagame
uri kwiyamamaza ku nshuro ya Kane, ijambo rye ryibanze ku kugaragaza cyane
imyaka 30 ishize y'u Rwanda, kandi yumvikanisha ko ibyagezweho byose byagizwemo
uruhare na buri munyarwanda.
Ariko kandi
yagaragaje ko hari abasobanura Demokarasi mu buryo bishakiye bitewe n'inyungu
babifitemo. Ati "Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka
ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we
uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho
byitwa ko bikomoka.
“Aho
bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo
abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, bw’abantu, bw’u Rwanda.”
Atangira
ijambo, yabwiye abanya-Musanze ko mu gihe nk'iki nabwo yabasuye kandi ibyo
bemeranyije icyo babishyize mu bikorwa.
Ati
"Mbanze mbashimire rero n'ubwo duherukana cyera, aho duherukanira umugambi
wari nk'uyu nguyu. Twarahuye, dukora akazi, turakanoza, ubu twongeye kuza hano
ngo dusuzume aho tuvuye n'aho tugeze. Ariko reka mpera ku mateka abantu bakwiye
guheraho.”
Kagame
yavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye habi, byumvikana mu
buhamya bwa bamwe ndetse no mu ndirimbo.
Ati "U
Rwanda rwacu, amateka yarwo, aho tuvuye, amagana n'ibihumbi ejo bundi u Rwanda
ntabwo rwari heza, ndetse mu byavuzwe cyangwa no mu ndirimbo zimwe birabivuga.
Ariko, nk'u Rwanda ndetse cyangwa n'ibindi bihugu ntabwo ari ko abantu babaho
cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.”
Akomeza ati “Mbere
y’aho ho birumvikana twari aho isi nayo yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri
byinshi ariko kandi ejo bundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwavuye rwari
ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu
cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y’ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye
hamwe ubuzima bubi.”
Bamwe mu bahanzi bagiye bakora ibihangano byumvikanisha ko imyaka yabanjirije 30 ishize yatumye Abanyarwanda babana mu macakubiri, ariko ko nyuma y’uko RPA ibohoye u Rwanda igahagarika Jenoside, igihugu cyongeye kubona ubuzima.
Paul Kagame
yumvikanishije ko ibikorwa byo kwiyamamaza, biri mu murongo wo guhindura
amateka y’u Rwanda rushya buri wese yifuza. Ati “Ati "Politike rero y'uyu
munsi ndetse uyu munsi turi hano twatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, cyo
kuzatorwa, kuzatora, iyo ubikora, iyo bikorwa mu mitwe y'abantu, mu mutima
y'abantu haba harimo politike yo gushaka guhindura u Rwanda ubuzima bwarwo, ubuzima
bw'abarutuye, kugirango birusheho kuba byiza, bibe nk'iby'ahandi cyangwa
binarenge."
Iki gikorwa
rero ntabwo ari icy’uyu munsi, icy’ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igikorwa
gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura. N’iyo Politike ya FPR. FPR
tuvuga ni ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura, niyo politike, niyo FPR. FPR
mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka navuze, ni ubudasa mu
buryo bw’ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na
nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.”
Paul Kagame
yavuze ko u Rwanda rwari habi mbere y’imyaka 30 ishize
Paul Kagame
yavuze ko amahitamo n’ubudasa bw’Abanyarwanda ari byo byateje imbere u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO