RFL
Kigali

Bayern Munich yaje ari simusiga muri gahunda ya Michael Olise

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/06/2024 10:51
0


Nyuma y'uko Manchester United, Liverpool na Arsenal zikomeje kugenda biguruntege mu gusinyisha rutahizamu wa Crystal Palace, Michael Olise, Bayern Munich ya Vincent Kompany irashaka kumwibikaho vuba.



Mu minsi ishize, Michael Olise ukinira Crystal Palace, yatangaje ko yakwishimira gukinira amakipe yo muri Bundesliga mu Budage, ibyo bikaba byarakanguye FC Bayern Munich itozwa na Vincent Kompany.

Amakipe atandukanye mu Bwongereza yifuza ko nayo yakwegukana uyu rutahizamu ukomoka mu Bufaransa, gusa Bayern Munich yo ifite gahunda y'uko uku kwezi kujya ku musozo, Michael Olise akaba ari mu birango byayo. 

Amakuru ava kuri BBC Sports, avuga ko Bayern Munich mu biganiro iri kugirana na Crystal Palace, imaze kugera kuri Miliyoni 60£ yemeye kwishyura kuri uyu mukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko ukomoka mu Bufaransa.

Michael Olise ukinira Crystal Palace, mbere y'uko yerekeza muri Bayern Munich nibiramuka bikunze, azabanza gufasha Ubufaransa mu mikino ya Olympic izabera i Paris nk'uko yamaze no kubimenyeshwa.

Nubwo yagize imvune yamukomye mu nkokora muri uyu mwaka w'imikino urangiye, Michael Olise yakiniye Crystal Palace imikino 19 ayitsindira igitego 10.

Mu gihe Real Madrid yakwegukana uyu mukinnyi, yaba ikubise inshuro amakipe yo mu Bwongereza akomeje kugenda biguruntege. Ayo ni Liverpool, Chelsea, Arsenal na Man United.


Bayern Munich yaje ari simusiga muri gahunda yo gushakisha rutahizamu ukomoka mu Bufaransa Michael Olise ukinira Crystal Palace 


Bayern Munich ifite gahunda ko uku kwezi kujya kurangira yamaze kwegukana Michael Olise 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND