RFL
Kigali

Umukecuru w'imyaka 105 yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master's Degree)

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/06/2024 16:23
0


Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, umukecuru witwa Virginia Hislop yaciye agahigo ko guhabwa impamyabushobozi y'icyiciro cya gatatu afite imyaka 105 y'amavuko.



Mu gihe bavuga ko kwiga bidashira ndetse ko imyaka umuntu yaba afite yose yabasha kwiga, hari ababishyira mu ngiro ntibirangirire mu mvugo gusa. Mu nzira ndende yamaze imyaka myinshi, Virginia Hislop yanyuzemo yiga kuva ari muto, kuri ubu yahawe impamyabumenyi ya Master's afite imyaka 105.

Uyu mukecuru Virginia Hislop wo mu mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 muri Kaminuza ya Stanford yizemo ibijyanye n'ubwarimu mu birori byanyuraga kuri televiziyo ya ABC News.

Virgina Hislop yashimiwe n'umuyobozi mukuru wa Stanford University witwa Daniel Schwarts, wagize ati: ''Ni igitangaza kubona umukecuru w'imyaka 105 ataracitse intege agakomeza kwiga mu ntege nkeya kugeza arangije''.

Umuyobozi wa Stanford University yatangariye Virginia Hislop

Virginia Hislop mbere akiri mu myaka 20 yize muri iyi kaminuza mbere gato y'intambara ya Kabiri y'Isi, gusa mu 1940 ubwo iyi ntambara yabaga byatumye ahagarika amashuri akurikira George Hislop wari umukunzi we bahita barushinga mbere y'uko ajya ku rugamba.

Kuva icyo gihe Virginia ntiyasubiye muri kaminuza ahubwo yabaye hafi y'umuryango we. Byakomeje gutyo kugeza afite imyaka 86 aho yasabye gusubira kwiga muri iyi kaminuza bimusaba imyaka 4 kugirango bamwemerere kugaruka kwiga.

Bitewe n'uko Virgina Hislop yari afite imbaraga nkeya ntabwo yigaga kimwe n'abandi banyeshuri ahubwo yigaga umunsi umwe mu cyumweru ari na byo byatumye atinda kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Virginia Hislop w'imyaka 105 yahawe imyamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza

Ubwo yajyaga ku imbere kwakira impamyabumenyi, yavuze ijambo ryuje amarangamutima, ati: ''Mana yanjye, nategereje igihe kirekire ngo uyu munsi ugere. Ndishimye ko mbashije kugera ku nzozi zanjye mbere y'uko nitaba Imana. Ni ibintu nifuzaga kuva nkiri muto''.

Uyu mukecuru yavuze ko byari inzozi ze kuva kera kubona impamyabumenyi y'ikiciro ya 3 (Master's Degree)

Virginia Hislop uvuga ko nubwo ahawe iyi mpamyabumenyi nta hantu yayakisha akazi bitewe n'imyaka ye, yavuze ko yizera ko bibera abakiri bato urugero by'umwihariko abagore bacikirije amashuri. Virginia w'imyaka 105 afite abana batatu, abuzukuru bane hamwe n'abuzukuruza icyenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND