RFL
Kigali

Chris Brown yabyinnye ‘Komasava’ ya Diamond bitigisa Afrika y'Uburasirazuba

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/06/2024 20:39
0


"Komasava" itarakorerwa amashusho, ikomeje kuba mpuzamahanga kugera ku rwego rw'aho Chriss Brown yagaragaje ko yanyuzwe nayo aninjira mu mubare b’abayibyinnye, ibintu byazamuye amarangamutima ya Diamond.



Mu ntangiriro za Gicurasi 2024 ni bwo Diamond Platnumz yakoranye indirimbo n’abasore bihagazeho mu njyana y’Amapiano muri Afurika y'Epfo ari bo Chley na Khalil Harrison.

Kuva yajya hanze, hamaze gusohoka ‘Challenge’ zayo ibihumbi harimo n’iyo Juma Jux na Alliah Cool bakoreye mu Rwanda n’inshuti zabo mu bihe bya BAL.

Muri izo zose harimo kandi iyo Chris Brown yashyize hanze, ibintu byakoze ku mutima wa Diamond Platnumz, avuga ko yishimiye kubyuka abona umunyabigwi mu muziki abyina indirimbo ye.

Diamond ati: ”Amagambo ntabwo yasobanura ibyishimo mfite, ibi bivuze isi yose kuri njye.” Yagaragaje uburyo afata uyu muhanzi nk’uw’ibihe byose.

Juma Jux na we yagaragaje ko yishimiye ibyo Chris Brown yakoze arata amashimwe inshuti ye Diamond n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania bagaragaje ko binejeje, abo akaba ari Marioo na Rayvanny.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND